Amabwiriza  ya Minisitiri w’Intebe  yasohotse kuwa 11 Nyakanga 2014  ajyanye n’ingamba  mu  gukumira inkongi  z’umuriro asaba ko mu mezi atandatu buri nzu ituyemo umuryango igomba  kugira twa kizimyamuriro tubiri naho mu nzu rusange naho hakaba hari uburyo bukaze bwo kurwanya inkongi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa mbere na Ministre Mukantabana ufite gukumira ibiza mu nshingano ze.

MInistre Mukantabana mu kiganiro n'abanyamakuru uyu munsi

Muri iyi nama hatangajwe ko aya mabwiriza ya Ministre w’Intebe agomba gushyirwa mu bikorwa kandi utazayubahiriza azahanwa n’itegeko rihana abantu batubahirije amabwiriza ya Leta.

Minisitiri ntiyatangaje niba ku baturage bakennye hari ubufasha buzashyirwaho gusa avuga ko mu mezi atandatu umuntu ufite inzu n’umuryango atabura ubushobozi bwo kugura utuzimyamuriro.

Minisitiri Mukantabana avuga ko mbere ya byose ikibazo cy’imyumvire gikwiye guhinduka kuko akenshi abanyarwanda batajya bakira neza ubabwira kurekura ifaranga.

Gusa  kuri iyi nshuro ngo ni ukurengera ubuzima.

Ari “Imyumvire ikwiye guhinduka, nkuko wubaka inzu ugashyiramo inzugi, amadirisha na sima ni nako wakwiye guha agaciro ibigufasha kuzimya inkongi y’umuriro ukamenya ko nabyo ari ngombwa

Avuga ko Abanyarwanda batajya baha agaciro abantu n’ibintu batunze ahubwo bagaragaza agahinda iyo byabaye umuyonga.

Avuga ko hagiye gushyiraho ubukangurambaga kugirango abantu bumve akamaro ko kwirinda inkongi no mu ngo zabo.

Amabwiriza ya Ministre w’Intebe ategeka cyane abafite inyubako rusange n’ahahurira abantu benshi kugira uburyo buhagije bwo kuzimya umuriro, gutabariza no kuhahunga mu buryo bworoshye ku bantu benshi.

Aya mabwiriza areba kandi ibyanya by’inyamaswa,ndetse n’amashyamba.

Ku nyubako rusange aya mabwiriza ategeka amazu kugira ubwishingizi,isuzuma rihoraho ry’ibikoresho bizimya inkongi n’ibindi byose birebana no gukumir ainkongi bizajya bisuzumwa buri mwaka.

Ku bantu ku giti cyabo aya mabwiriza agomba kubahirizwa umuntu akagira utuzimyamuriro kamwe mu gikoni akandi mu bindi bice bu’inzu.

Muri iki kiganiro Ministre Mukantabana yavuze ko ku isoko utuzimyamuriro kuko tugiye gukenerwa n’abantu benshi dushobora kuzagabanyirizwa ibiciro nubwo ntacyemezo kirabifatwaho.

Hagiye gufatwa ingamba kandi  ku hantu hakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu mazu rusange,kuri za Sitasiyo, muri za Gereza kuburyo hose hagomba kuba hari ubwishingizi.

Bishoboka ko aya mabwiriza yaba agiye gukurikirwa n’igenzura rikaze kuko Minisitiri w’Intebe yandikiye ibigo byose birebwa nayo kandi akazahita atangira kubahirizwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Aya mabwiriza aje akurikiwe n’inkongi zagaragaye mu mazu y’ubucuruzi,za Gereza ndetse n’ahatuye abantu ku giti cyabo.

Henshi iperereza rivuga ibitandukanye ku bitera izi nkongi zikunze kuba mu mpeshyi.

Mubikekwa harimo Ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ibikoresho bishaje, uburangare, ubumenyi buke ndetse no kudatunga ibikoresho bizimya umuriro.

Nkuko byatangajwe hagati y’umwaka wa 2012-2013 habaye impanuka z’inkongi z’umuriro 116 zikaba zaratewe n’amashanyarazi yashyizwe nabi mu nyubako.

Ministre Mukantabana avuga ko umuryango umwe mu gihe cy'amezi atandatu utakwiye kubura ubushobozi bwo kugura akazimyamuriro

BIRORI Eric
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAmabwiriza  ya Minisitiri w’Intebe  yasohotse kuwa 11 Nyakanga 2014  ajyanye n’ingamba  mu  gukumira inkongi  z’umuriro asaba ko mu mezi atandatu buri nzu ituyemo umuryango igomba  kugira twa kizimyamuriro tubiri naho mu nzu rusange naho hakaba hari uburyo bukaze bwo kurwanya inkongi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa mbere na Ministre Mukantabana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE