Inka zagiye zitemwa mu cyico (Ifoto/KTD)

 

Abantu bataramenyekana bigabije inka z’abaturage barazitemagura mu mirenge ya Kamabuye na Ngeruka ho mu karere ka Bugesera.
Inka ebyiri za Nyirabwari Dorothe utuye mu murenge wa Kamabuye zatemwe mu ijoro rishyira tariki ya 7 Nzeri 2014, mu ijoro rishyira tariki ya 8 Nzeri 2014 hatemwa inka ya Munyengango Japhet.
Mu kiganiro Izuba Rirashe ryagiranye na Murwanashyaka Oscar, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye, yavuze ko inka za Dorothe zatemwe ku buryo bukomeye ariko ababikoze bakaba bataramenyekana.
Murwanashyaka yagize ati ” Inka ya mbere yatemwe ibitsi bayica n’umurizo indi itemwa igikanu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye yavuze ko inka zatemwe zirimo kuvurwa ariko zikaba zifite ibikomere bikomeye.
Mu ijoro ryakeye inka ya Munyengango Japhet utuye mu Murenge wa Ngeruka yatemwe umugongo ndetse yamaze no gupfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem, yabwiye Izuba Rirashe ko abantu babiri bakekwa muri ubu bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi, ndetse n’abandi bakaba bakomeje gushakishwa.
Babiri bakekwaho kwica izi nka bamaze gufatwa (Ifoto/KTD)
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSInka zagiye zitemwa mu cyico (Ifoto/KTD)   Abantu bataramenyekana bigabije inka z’abaturage barazitemagura mu mirenge ya Kamabuye na Ngeruka ho mu karere ka Bugesera. Inka ebyiri za Nyirabwari Dorothe utuye mu murenge wa Kamabuye zatemwe mu ijoro rishyira tariki ya 7 Nzeri 2014, mu ijoro rishyira tariki ya 8 Nzeri 2014 hatemwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE