Bravo Evode! Ibyananiye Busingye Wabikoze
Uwahoze arwanya ubutegetsi bwa Kigali Evode Uwizeyimana yongoreye Kagame amusaba gufungura abagore na bakobwa bakuyemu inda kubera ibibazo bitandukanye. Nyuma yaho byahihiswagako Evode atari Minisitiri ukoma amashyi nka Busigye na bandi bahora basingiza Kagame, Evode yanze kuripfana maze abwira Perezida ko afite ububasha bwo kubabarira abantu byemewe kandi bikurikije amategeko.
Umuntu yakwibaza impanvu abantu nka ba Minisitiri aribo bantu bahafi ndetse umuntu yakwita abajyanama bahitamo kuruca bakarumira? Ariko ntibitangaje kuko abantu bazwiho kudapfana ijambo nka Tharcisse Karugarama bakuyemo akabo karenge cyangwa umuntu yavuga ati akarange kabo kagakuyemo na Kagame kubera kwanga kuba ingaruzwamuheto.
Mugihe nyirubwite Kagame abwira abayobozi guhora bakora ibyo abaturage babatezeho no kutemera gukora munsi y’ikigero cy’ibyo bafitiye ubushobozi, nokumenya inshingano zo kwita ku baturage ku buryo batagomba guhora babiruka inyuma babasaba ibyo bakagombye kuba babaha.
Abantu nka Busingye bahitamo guceceka cyangwa vuga uti bahitamo kwirira amafaranga. Mugihe rubanda bashize. Urugero abaturage ba Rubavu babatwaye amasambu yabo ndetse bamwe barafatwa barafungwa.
Ibi byavuzwe kw’ jwi ry’america aho abaturage ba Rubavu muri Nyamyumba bakubiswe na bashwinzwe umutekano ndetse babwirako ugerageza kwirwanaho baza kumurasa.
Kagame azwiho kwiha amanota abandi akabita ibigarasha cyangwa byose agashakako bimwitirirwa. Unva nawe muriyi nama ya RPF , ngo aho yibukije abayobozi ba RPF ko gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho, kandi bakabifata nk’inshingano n’ukosa bakamugarura mu murongo.
Ati “Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu… Umuntu utaratinye kwitangira igihugu atanga ubuzima bwe ntabwo yakabaye atinya kubwiza mugenzi we ukuri ku byo akora nabi.’’
Nyamara kuriwe siko bigenda umuntru ubwiye Kagame ko ibintu bitagenda neza arara apfuye cyangwa akirukanwa. Ndebera nawe bose abantu bahoze ari inganzwa za RPF bose bashiriye muri gereza cyangwa bigijweyo, Gen. Rusagara, Col. Tom Byabagamba, Col Rosa Kabuye, abo n’abantu batangiye Urugamba rugikubita none baboreye muri gereza cyangwa nta kazi bafite.
Ikindi gikomeye ariko kitavugwa cyangwa kidahabwa agaciro n’inzara. Iyi nima ya RPF ibaye nyuma yaho inzara imariye abanyarwanda kw’icumu, ubukene, nibindi. Ariko ntibitangaje kubona Kagame amaze guhindura Itegeko Nshinga ngo azategeke kugeza 2034. Abanyarwanda nibahaguruke barwanirire uburenganzira bwabo, burahanirwa ntabwo butangwa nabanyagitugu.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/bravo-evode-ibyananiye-busingye-wabikoze/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/evode-uw.jpg?fit=600%2C650&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/evode-uw.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDUwahoze arwanya ubutegetsi bwa Kigali Evode Uwizeyimana yongoreye Kagame amusaba gufungura abagore na bakobwa bakuyemu inda kubera ibibazo bitandukanye. Nyuma yaho byahihiswagako Evode atari Minisitiri ukoma amashyi nka Busigye na bandi bahora basingiza Kagame, Evode yanze kuripfana maze abwira Perezida ko afite ububasha bwo kubabarira abantu byemewe kandi bikurikije amategeko. Umuntu yakwibaza impanvu abantu nka ba Minisitiri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS