Barinubira umwanda bakoreramo kandi batanga imisoro
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Kayonza baribaza impamvu batubakirwa isoko kandi batanga imisoro w’ibihumbi bitanu wa buri kwezi.
Iri soko rirema inshuro ebyiri mu cyumweru, rifite igice kimwe cyubakiwe gikoreramo abantu bake, naho ikindi gice ari nacyo kinini ugasanga bakorera ahantu hatubakiye.
Ntivuguruzwa D’Amour ni umwe mu bacururiza muri iryo soko, avuga ko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo babitwikira bakajya kugama, yahita bakagaruka. Gusa ngo n’iyo ihise nta byashara baba bakibonye bitewe n’uko haba habaye urwondo.
Ntivuguruzwa avuga ko no mu gihe cy’izuba usanga ryabamennye agahanga, yemwe n’ibyo bicuruzwa byabo usanga byabaye ivumbi, ati “Sinumva impamvu Akarere katubaka isoko kandi dutanga amafaranga buri kwezi.”
Kanakuze Matilda we acuruza inyanya, avuga ko abantu benshi usanga bakunze kunanizwa n’imisoro bacibwa ngo iri hejuru ugereranyije n’ahandi.
Ati “Nkanjye ncuruza inyanya zifite agaciro katarengeje ibihumbi 5 kandi bakansoresha ibihumbi 5 buri kwezi, bigeretseho no gukorera ahantu tuba twanura buri mwanya cyane igihe cy’imvura! Umuntu yakunguka ate?”
Twagirimana Bosco avuga ko akorera mu masoko agera kuri 3 ariyo Rwagitima mu Karere ka Gatsibo, irya Kayonza ndetse na Ntunga mu Karere ka Rwamagana, ariko ngo aho Kayonza niho baca amafaranga menshi kandi ari ryo ritubakiye.
Ati “Rwagitima isoko rirubakiye kandi umuntu asora ibihumbi 3, i Ntunga dusora ibihumbi 5 ariko isoko rirubakiye ibicuruzwa biba bifashwe neza, none aha dukorera mu bitaka naho twishyura ibihumbi 5.”
Iri soko rya Kayonza kimwe n’ahandi, usanga ibicuruzwa byiganjemo ari ibiribwa nk’imboga zirimo inyanya, amashu, karoti, ifu, ibitoki n’ibindi byose usanga byangirika vuba mu gihe bifashwe nabi.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse yavuze ko icyo ari ikibazo kiriho kandi kizwi, ati “Igice cyubatswe cy’iryo soko ni gito koko, kandi abantu bashaka gucuruza ni benshi.”
Ngarambe avuga ko mu gihe hagishakishwa umuti urambye wo kubaka isoko rinini bakwirwamo, ngo mu rwego rwo kugirira ibyo bicuruzwa isuku, bagiye kuvugana n’Umurenge wa Mukarange iryo soko ryubatsemo harebwe nibura uburyo umuntu yagira akameza cyangwa agatanda k’ibiti yatandikaho ibicuruzwa bye atabirambitse hasi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John yatangarije iki Kinyamakuru ko icyo kibazo gihari ariko ko kigiye kubonerwa umuti, kuko ubu amafaranga yo kuryubaka ahari. Ubu ngo harimo gutangwa isoko, avuga ko mu minsi ya vuba ritangira kubakwa.
Yavuze ko impamvu yatumye ritinda kubakwa ari uko ngo muri gahunda y’Akarere, iryo soko ryagombaga kubakwa ari iryo mu rwego rwo hejuru, gusa ubu ngo njyanama yarabyanze hemezwa ko ryakubakwa mu buryo buciriritse ariko risakaye.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/barinubira-umwanda-bakoreramo-kandi-batanga-imisoro/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAha ni mu isoko bavuga ko rihorana umwanda (Ifoto/Kizza E. B.) Abacuruzi bakorera mu isoko rya Kayonza baribaza impamvu batubakirwa isoko kandi batanga imisoro w’ibihumbi bitanu wa buri kwezi. Uku kutagira isoko ryubakiwe ngo bituma bacururiza hasi, aho usanga ibicuruzwa byabo bifite umwanda ndetse bakagera n’aho bacibwa amande kubera uwo mwanda. Iri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS