Si Amb Karega ahubwo ngo ni ibyegera bye byirukanywe muri Afurika Yepfo
Vicent Karega
Inkuru itugezeho mukanya iremeza ko ibyegera bya Ambassaderi w’urwanda muri Afurika yepfo Bwana Karega byirukanywe muri icyo gihugu, abo ngo bakaba ari Didier Rutembesa, Claude nabandi. Andi mazina yabagomba kwirukanwa bakava ku butaka bwa Afurika Yepfo harimwo abanyarwanda babacuruzi ndetse n’impunzi. Cyakola Amb Karega we yahagaritswe na leta ya Kigali kubera kuba yarateje urugo rwa Gen Kayumba atamenye neza ko nta muntu urimwo, ibyo bikaba byarateje u Rwanda igisebo kandi bataranabashije kwica Gen Kayumba. Karega rero ubwo nawe abaye nka Kamali Karegesa nabandi bamubanjirije. Impamvu nyamukuru iteje iyi mpagarara ikaba itaramenyekana cyakola uduhaye aya makuru akaba yemeza ko bishobora kuba biterwa no guhigwa k’uwahoze ari umugaba w’ingabo w’u rwanda Gen Kayumba Nyamwasa.
Nyakwigendera Col Karegeya na Gen Kayumba uhigwa na Kageme
Ikindi kandi n’urupfu rw’uwahoze ayobora iperereza ryo hanze y’urwanda Col Karegeya nawe waguye muri Afurika yepfo, imigambi yose yo kumena amaraso leta ya Afurika yepfo ikaba yemeza ko ikorerwa muri Ambassade y’urwanda muri Afurika Yepfo.
Paul Kagame nabo bari bahuje ibitekerezo bishaje byo guhungabanya umutekano kubera inzika nishyari.
Nkabandi bayobozi biterabwoba kwisi Paul Kagame umufana w’ikipe Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza, atangiye guhagarika ingendo m’ubihugu bitandukanye kimwe na bandi bayobozi biterabwoba. Iyo iminsi
yabo igeze muya nyuma barakomanyirizwa.
Inkuru nyamukuru yabirukanywe turacyayikurikirana
Inyenyerinews ikaba iboneye umwanya wogusaba imbabazi abasomyi bacu kubera urujijo rwinkuru yabanje gutambuka ivuga ko Ambassaderi Karega nawe yirukanywe, ibyo sibyo ahubwo nibyegera bye.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/amb-karega-yirukanywe-muri-afurika-yepfo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Vincent-Karega-speaks-to-a-reporter-following-his-meeting-with-the-President-of-Botswana.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Vincent-Karega-speaks-to-a-reporter-following-his-meeting-with-the-President-of-Botswana.jpg?resize=110%2C110&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONVicent Karega Inkuru itugezeho mukanya iremeza ko ibyegera bya Ambassaderi w'urwanda muri Afurika yepfo Bwana Karega byirukanywe muri icyo gihugu, abo ngo bakaba ari Didier Rutembesa, Claude nabandi. Andi mazina yabagomba kwirukanwa bakava ku butaka bwa Afurika Yepfo harimwo abanyarwanda babacuruzi ndetse n'impunzi. Cyakola Amb Karega we yahagaritswe na leta...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS