Amashanyarazi yaciwe burundu aho imfungwa zirara mu Rwanda
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yatangaje ko kuri ubu aharara imfungwa n’abagororwa muri za gereza zose zo mu Rwanda hatacyemerewe kugera umuriro w’amashanyarazi kugira ngo hirindwe impanuka z’inkongi z’umuriro.
Mu rugendo yagiriye muri gereza ya Rwamagana (Gereza ya Ntsinda), Minisitiri Harerimana yasobanuye ko iyi ari imwe mu ngamba zikarishye Leta iheruka gufata, kugira ngo hakumirwe inkongi z’umuriro mu magereza.
Ku rundi ruhande ariko, abafungiwe muri Gereza ya Rwamagana, bagaragaje ko uku kudahabwa umuriro aho barara biri mu bibazo by’ingutu bafite, kuko ngo batakibona urumuri ruhagije, bituma bifuza ko nibura kuri buri hema hajya hashyirwaho amatara abiri abamurikira.
Gen. Paul Rwarakabije, Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), na we avuga ko mu gufata iki cyemezo hagendewe ku ngero z’inkongi z’umuriro zagiye ziba.
Aha Gen. Rwarakabije agaragaza ko ubu ari bwo buryo bwizewe basanze bwakoreshwa mu kuzikumira agira ati “Umuriro twawukuye mu mahema kubera uko mwabonye byagenze kuri Gereza yaba ari iya Muhanga n’iya Rubavu, inkongi zahabaye ntabwo twashakaga ko n’ahandi bagira amakuba nk’ayo abandi bahuye na yo.”
Muri uko kwezi Gereza ya Muhanga na yo yari yafashwe n’inkongi, iperereza rigaragaza yari yatewe n’uko abagororwa bari barayobeje insinga ebyiri z’amashanyarazi rwihishwa bakazikoresha igihe cyose abacungagereza babafungiye umuriro.
richardirakoze@igihe.rw
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/amashanyarazi-yaciwe-burundu-aho-imfungwa-zirara-mu-rwanda/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMinisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yatangaje ko kuri ubu aharara imfungwa n’abagororwa muri za gereza zose zo mu Rwanda hatacyemerewe kugera umuriro w’amashanyarazi kugira ngo hirindwe impanuka z’inkongi z’umuriro. Mu rugendo yagiriye muri gereza ya Rwamagana (Gereza ya Ntsinda), Minisitiri Harerimana yasobanuye ko iyi ari imwe mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS