Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene yahawe umwanya wo kwisobanura ku makosa abasenateri bagenzi be bari bamaze kugaragaza, abashimira kuba bemeye ubwegure bwe ubundi ahita yisohokera (Ifoto/Mbanda.J)
Abasenateri  batandukanye bakomeje kugaragara mu itangazamakuru, basobanura ibyo banengaga Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene weguye ku mwanya wa Perezida wa Sena.
Soma: Perezida wa Sena y’u Rwanda amaze kwegura (Yavuguruwe)

Tito Rutaremara ushinzwe imyitwarire muri Sena, avuga ko Ntawukuriryayo   yagiye agaragaza kudakorana neza na bagenzi be, gutanga akazi muri Sena uko yishakiye, kubangamira imirimo ikorerwa muri Sena, gukoresha igitugu mu nama z’abaperezida ba komisiyo zo muri Sena, gufata ibyemezo wenyine ndetse no kwitabira inama zakorwaga mu ibanga ababishinzwe batabizi.

Uko Dr. Ntawukuriryayo yeguye

Abasenateri bagera kuri 15 barimo na Senateri Tito Rutaremara  bari bandikiye ubuyobozi bwa Sena basaba ko hatumizwa Inteko rusange idasanzwe ngo bigire hamwe  ku imikorere ya Dr Ntawukuriryayo.

Kanda hano wumve Senateri Makuza Bernard asobanura ko hari abasenateri 15 basabye inama idasanzwe

Inama yatumijwe na Dr Ntawukuliryayo, watangaje kwegura kwe ariko akavuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ariko abandi basenateri bakavuga ko imikorere ye n’imikoranire ye n’abandi n’ubundi yari inaniwe.

Abasenateri 25 muri 26 bagize Umutwe wa Sena bemeye ubwegure bwe buhita bunahabwa agaciro.

Kwemera ubwegure bw’uyu muyobozi wa Sena ucyuye igihe, bwakurikiwe n’amagambo yavuzwe n’abasenateri bagenzi be bamunenga, nawe ahibereye, yicaye hamwe n’abandi basenateri, inama iyobowe na Senateri Bernard Makuza.


Makuza yahaye umwanya Dr. Ntawukuriryayo ngo yisobanure ku byo bagenzi be bari bamaze kumunenga, ariko araceceka, ahubwo ashimira  abasenateri kuba bemeye ubwegure bwe.

Inama itararangira, Dr Ntawukuliryayo yarasohotse yigira mu biro bye, igikorwa kitashimishije abasenateri bagenzi be.

Bernard Makuza yabwiye itangazamakuru ko iyo Perezida wa Sena yeguye, bahita bemenyesha Perezida wa Repubulika, Ihuriro ry’Amashyaka, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umutwe w’Abadepite, hanyuma Perezida agategura inama y’inteko rusange yo kureba uwamusimbura.
Kanda hano wumve Senateri Makuza avuga inzego bagiye kumenyesha ko Dr Ntawukuliryayo yeguye

Dr. Ntawukuriryayo wo mu ishyaka rya PSD, yari Perezida wa Sena guhera mu kwezi ku Kwakira 2011, umwanya yagiyeho asimbura Dr Vincent Biruta uyobora Minisiteri y’Umutungo kamere.

Dore ibarwa abasenateri 15 banditse basaba ko hatumizwa inama idasanzwe, kugira ngo higwe ku miyoborere ya Dr Ntawukuliryayo

 
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSDr Ntawukuliryayo Jean Damascene yahawe umwanya wo kwisobanura ku makosa abasenateri bagenzi be bari bamaze kugaragaza, abashimira kuba bemeye ubwegure bwe ubundi ahita yisohokera (Ifoto/Mbanda.J) Abasenateri  batandukanye bakomeje kugaragara mu itangazamakuru, basobanura ibyo banengaga Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene weguye ku mwanya wa Perezida wa Sena. Soma: Perezida wa Sena y'u Rwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE