Abana 2 bari baryamye imbere ya Resitora i Tumba mu Karere ka Huye (Ifoto/Nshimiyimana E.)
Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo baravuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’abana b’inzererezi kigaragara hirya no hino mu turere tugize Intara y’Amajyepfo.
Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro by’iyi Ntara  cyabaye kuri iyi taliki ya 9 Mutarama 2015, aho Abayobozi bagize Uturere basubizaga ku kibazo cy’abana b’inzererezi.

Ubusanzwe muri iyi Ntara kimwe n’ahandi mu Rwanda, hakunze kuboneka abana b’inzererezi nyamara kandi Leta igaragaza gahunda ndende ku bijyanye n’imibereho y’abana muri rusange.

Kuri iki kibazo, Abayobozi bagaragaje ko hagiye kubaho  kureba by’umwihariko ku mpamvu zituma abana bakomeza kuba benshi ku mihanda. Bavuga ko akenshi ngo bikomoka ku mibanire y’imiryango aho abana bahitamo kwibera mu buzima bwo mu muhanda, ngo kuko baba babona ko iyi  mibereho ibarutira iyo mu miryango bakomokamo.

Aba Bayobozi bavuga ko iki kibazo cyashira mu gihe hitawe ku burezi bw’aba bana, nyamara ibi bigasa nk’aho utavuga uburezi mu gihe umwana yaba atabonye umuryango atahamo nk’uko bemeza ko iyo bakomoka bayivamo kubera umwiryane n’ubukene mu miryango .

Indi ntambwe yagaragajwe mu buryo bwo guca ubwiyongere bw’abana b’inzererezi, ngo ni ukujyana aba bana mu bigo ngororamuco, aho baherwa ubumenyingiro.

N’ubwo ibyo kujyana abana mu bigo ngororamuco aho bigira imyuga bifasha cyane mu kurwanya iki kibazo, n’ubundi ngo hari abagaruka ntibabashe kumvikana n’ababyeyi, bityo bikaba byatuma baguma muri bwa buzima.

Nyamara iki nacyo ntikirangiza iki kibazo, kuko abashobora kujyanwa mu bigo ngororamuco ni abasa nk’aho bakuze, kuko ubusanzwe abarimo gukabya gusabiriza ari abari hagati y’imyaka 6 na 12.

N’ubwo atemera ko mu Karere ayoboye hari inzerezi nyinshi, mu guhererekanya ibitekerezo hagati y’Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François avuga ko hakozwe ibarura ry’ingo zibanye nabi mu Karere hagamijwe gutanga inama kuri izo ngo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, ngo urubyiruko rwasoje itorero rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya iki kintu.

Gusa ku byongera iki kibazo, harimo kubyara abo umuntu adashobora kurera,  ababyara inda z’imbura  gihe (urubiruko rubyarira iwabo).

Ubwiyongere bw’abana b’inzererezi banasabiriza mu Mijyi itandukanye igize Intara yAamajyepfo  kinaboneka hose mu Rwanda, by’umwihariko  ahaboneka Imijyi hose, ariko mu buryo bwo kugica burundu ntiharamenyekana uburyo bwa koreshwa ngo bicike burundu, niba umubyeyi yabihanirwa, cyangwa niba hari urwego wenda rw’ibanze rwakurikirana ibi bibazo nk’inshingano yatuma umuntu akurikiranwa mu gihe ikibazo cyafashe indi ntera.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbana 2 bari baryamye imbere ya Resitora i Tumba mu Karere ka Huye (Ifoto/Nshimiyimana E.) Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo baravuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’abana b’inzererezi kigaragara hirya no hino mu turere tugize Intara y’Amajyepfo. Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro by’iyi Ntara  cyabaye kuri iyi taliki ya 9 Mutarama...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE