Amahoro hagati y’ u Rwanda na Uganda yongeye gusubikwa
Iby’ u Rwanda na Uganda bigeze aharambiranye!
U Rwanda na Uganda byogeye guhurira mu inama yo kujijisha akarere n’abaterankunga!
Iyo urebye inararibonye ziba zigize itsinda ry’ ababa bagiye guhagararira buri ruhande , ukabona igihe iki kibazo kimaze kinanirana wibaza nimba abo banyabwenge n’ abanyamyuga murwego rwa diplomasi baba bataritabajewe n’ ibihugu byabo kugirango ikibazo bacyongerere ingorane kurusha kugikemura!
Inama ijya kuba impande zombi zabanje gucengana , buri ruhande rushinja urundi ubushake bucye! Twanabone n’ aho uruhande rumwe rugaya urundi ruvuga ko rwamenyesherejwe amatariki y’imwe muri izo nama zitagira icyo zigeraho biciye mu itangaza makuru kandi ngo kizira…
Kuri iyi nshuro , aho ayo matsinda y’ inararibonye yahuriye Gatuna , guhana imikono no gusubukura umubano byajemo ingorane y’ abaturage ba Uganda icyo gihugu gishinja u Rwanda kuba rwarafunze ; ubwo barongera bakora raporo y’ ibyavuzwe , bemeranya gukurikirana ibirego buri ruhande rurega urundi no kugisha inama abayobozi , maze birangirira aho ikibazo kikiri cyakindi!
Nk’ abaturage , dukomeje kwibaza icyo u Rwanda na Uganda bipfa n’ igihe amahoro azagaruka ngo imipaka yongere ibe nyabagendwa , abaturage bambuke bacuruze batikanga gufungwa no gulorerwa ubugizi bwa nabi nk uko dukomeje kubibona mumafoto.
U Rwanda na Uganda ntibyaba bigiye kuba nka Eritereya na Etiopiya? Ko ko se ikibazo cyaba ari uko Uganda ngo yaba ishyigikiye RNC n’ ayandi matsinda arwanya leta y’ u Rwanda kuburyo yemera guhomba amafaranga nk ayo imaze guhomba , tutavuze ihungabana ry abaturage, umutekano n’ ibindi bibazo byinshi bikomeje guterwa n’ uyu mwuka mubi hagati y’ ibi bihugu bisangiye amateka akomeye; aho bigeze , bigenda bigaragara ko izi nama ari amakinamico yo gusunika iminsi no kujijisha abaterankunga bahangayikishijwe n’ igihombo baterwa n’ uku kwinangira kw ‘aba perezida babiri kuburyo ubu n’ abandi bakuru b’ ibihugu bya afurika bagera aho bakagomba guhitamo uwo bumvikanana nawe hagati ya Kagame na Museveni!
Gusa muri uku gusunika iminsi no nkwanga gusuzuma no gukemura ikibazo gihari, abaturage bo muri ibyo bihugu bageze aho kwibaza nimba amaherezo y’ ubu bushyamirane n’ uburyarya bwiyoberanya bukirinda gukemura ikibazo kandi cyoroshye !
Uku gukomeza kw’ inangira kw’ aba ba perezida babiri ntibyaba bikungurira umwe muri bo?
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/amahoro-hagati-y-u-rwanda-na-uganda-yongeye-gusubikwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/05/R1.jpg?fit=600%2C400&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/05/R1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSIby' u Rwanda na Uganda bigeze aharambiranye! U Rwanda na Uganda byogeye guhurira mu inama yo kujijisha akarere n'abaterankunga! Iyo urebye inararibonye ziba zigize itsinda ry' ababa bagiye guhagararira buri ruhande , ukabona igihe iki kibazo kimaze kinanirana wibaza nimba abo banyabwenge n' abanyamyuga murwego rwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS