Amabi ya Ngarambe Dr T Rudasingwa na Pte Musonera
Pte Musonera Gahima Rudasingwa na Ngarambe
Uyu wali umwanya wo kugaya dore rero urubuga rw’inama. 1°) Muvandimwe Ngarambe fasha hasi Kayumba Nyamwasa kubera impamvu nyinshi zilimo ko mutareshya. Dore urimo uramubera “umututsi” kandi we yarakubereye “imfura”. ESE ujya wibuka “kuba umututsi” icyo bivuga? Dore uko data yabinsobanuriye. Ngo umututsi si ubwoko ahubwo ni umuntu wese ukugirira neza yarangiza akayikwishyuza yo” kabura inka”. Nawe rero wagiriye Kayumba ineza umufasha gushinga RNC urangije ushaka kumwishyuza.
Oya bambe sigaho. Reka Rudasingwa abere Kayumba” umuhutu” kuko uwo Rudasingwa niko yarezwe rwose.
Ese ujya wibuka icyo “kuba umuhutu” bivuga? Dore na none uko data yasize ambwiye. “Umuhutu” ngo nti yali ubwoko ahubwo yali umuntu wese ugirira ikizere yarangiza akagitesha agaciro “yo kanyagwa”.
Kayumba yagiriye ikizere Rudasingwa amushinga imilimo arangije yumva ahali aliwe uyishoboye wenyine, aba yanze Nyiramacumu amubera “umuhutu”. Niko sha Joseph Ngarambe wakwitandukanije n’iryo “shyano ry’umuhutu”.
Ese ririhe ko ridakoma? Abantu dukwiye kwitoza kuba “imfura” kuko bishoboka (ingero zirahali!) kandi ubupfura akaba ali bwo bwonyine buzakemura ibibazo uRwanda rukomeje guhura na byo. 2°) Na none rero, gerageza ufashe hasi Amb. JMV Ndagijimana kuko bizwi ko atigeze aba muli ayo manjwe yanyu ngo ni amashyaka kandi bikaba bizwi neza ko ntaho ahuriye na yo.
Oya rwose uwabandi izo nkoni ntazikubitwa. 3°) Hanyuma aho kuvuga amahomvu( ili ni ijambo ry’ikinyarwanda nabuze iryo ndisimbuza!) Bwana Ngarambe vuga “umushinga wa politiki” turebe abawukurikira. Ibindi ni ugukora ubusa nka wa mwana utoba atubya. Dutahe cyane!
Jean Marie Vianney Ndagijimana Urakoze Jean Daniel Mbanda kuba ugerageje kuzimya umuriro w’urwango n’ikinyoma ugurumana mu mitima ya bamwe. Bavandimwe Nshuti duhuriye ku rubuga rwa Facebook n’ahandi, mbasabye kunyumva kuba nirinda kujya muri ruhurura y’umwanda bamwe bankurura bashaka kunjyanamo.
Sinzabemerera. Nkuko Jean Daniel Mbanda abivuze, inzangano n’amahane akomeje kumunga amashyaka ya politike akorera hanze simbyibonamo nubwo bitureba twese. Nshuti, benshi muri mwe mwansabye kudasubiza ibirego bidafatika by’uwiyimitse nka procureur mushya w’u Rwanda.
Mbijeje ko inama mwangiriye nazumvise kandi nzazubahiriza. Ahasigaye dusabire abahungabanyijwe n’amahane abera mu mashyaka amwe n’amwe ya politike. Iyo umuntu ageze aho andega kwanga “abatutsi bo muri FPR” yarangiza akikoma abo yita “agatsiko k’abasirikare b’abatutsi bakorera Kayumba Nyamwasa”, mwumva uwo muntu namenya musubiza iki? Umuntu uvuga ati uri igisambo, ati mbifitiye ibimenyetso kuva muri 1994 uretse ngo ya ba yarampishiriye kubera urukundo rwinshi, ati wamfashe amajwi kuva muri 2010 ndabimenya ariko ndaguhishira kubera urukundo nagukundaga ndetse turakomeza tuba “inshuti”, umuntu uvuga ko azi byose nk’Imana wamenya umusubiza iki ? Umuntu uvuga ko yandeze ariko ntasobanure aho icyo kirego kigeze, uko cyaba cyarakiriwe n’ubucamanza, urukiko rwaciye urubanza urwo arirwo, ntatubwire niba uwarezwe yaratsinze cyangwa yaratsinze, uwo muntu wahera he umusubiza? Niyo mpamvu mutazambona nkorongana n’uriya mugabo utangaza ko ndi “cible” nshya yatumwe kumasha.
Nimureke dukomeze “inkundura y’ukuri” kwubaka naho amagambo yo muri ruhurura z’umwanda tuyatere umugongo.
Ngarambe Musonera nabandi
NGARAMBE n´était pas I Butare en Avr 94. Ariko yigize grand connoisseur w´ibyabaye muri Butare, Muri za interventions ze ku ITAHUKA yagiye ahimba ibintu agatura aho Ingero
a. Yarabeshye ngo Perefe HABYARIMANA JEAN BAPTISTE yiciwe i Butare ngo kugira ngo ubwicanyi bubashe gutangira.
Perefe uwo yafashwe ahagana le 3 Mai ajyanwa muri Government i GITARAMA Ntiyagarutse i Butare Ntiyigeze yicirwa i Butare.
b. Ngarambe yavugiye ku ITAHUKA ko abasirikari bari I Butare babanje kwica Maj Gd HABYARABATUMA Cyriaque ngo babone gutangiza ubzicanyi. Or HABYARABATUMA yabaye muri ziriya Nyenzi akomeye cyane kugeza igihe zimufashe ziramuburanya zimukatira perpétuité azira massacres zo kuri paroisse Cyahinda muri Nyakizu.
c. Ngarambe yasubije SERGE ngo ibyo yavuze kuri Maj HABYARABATUMA ni «lapsus linguae»!!! Ni igicucu se kuba atamenya «lapsus linguae» icyo bivuga.
d. Ngarambe yabeshyeye Feu SINDIKUBWABO ngo muri discours ye ya le 19 Avril ngo yaravuze ngo «NIMWICE»!!! Iyi discours yizwe na TPIR ku buryo bunonosoye ntibasangamo ayo magambo kandi ce Ngarambe yafatanyije na services za Procureur wa TPIR mu gushinja abantu.
e. Ngarambe yavugiye kuri radio ITAHUKA ko yagize uruhare rukomeye mu gushinja abantu I ARUSHA ariko yemeza ko yasabye son chef le Procureur kudashinja «abanyabutare» ngo kuko benshi bari abavandimwe be n´inshuti. Ibi biteye agahinda ku muntu ubeshya ko aharanira des valeurs arondora. Niba se abanyabutare barakoze des crimes kuki NGARAMBE yumva yakorosaho uruho rw´amazi ariko yajya gushinja abandi agasya atambaye.
Ni umunyamanyanga chevronné. Gacabiranya de grand chemin.
Musonera Jonathan yinjiye igisirikare muri 1991 arangije training yahise ajya kuba I S ” intelligence staff wo kwa Dan Munyuza niwe wari ashinzwe screening ya abana bavaga mu Rda akabita ibipinga ubwo bakicwa mu byukuri abana bavaga mu Rda abazize amafuni ya Dan dore ko umubare ari munini bose babaga batanzwe na Musonera.
Muri 1994 indege imaze kugwa yagiye mu gikundi cyari gikuriwe na Dan Munyuza bajya mu Operation Byumba iyo batangiriyeho ni abantu biciwe muri stade I Byumba
Abaguye muri stade I Byumba bose bazabazwe Dan Munyuza na abasirikare yari ayoboye hari uwambere akaba Pte Musonera.
Bavuye I Byumba berekeza I Butare bakambika kuri university amarorerwa bahakoreye ngirango ntawe utayazi.
1995 Dan Munyuza ni igikundi cye basubiye I Byumba gutaburura za nzirakarengane bajya kubatwikira i Gabiro abo I Butare babatwaye muri Nyungwe. Izo Operation zose Musonera nta nimwe yamucitse
Igihe abandi bari m’ntambara murwanda, Musonera yiberaga inyuma akubita abantu ifuni, Akubita amafuni abana bavanye mu Rda nabaje bahamusanga ngo nabahutu boherejwe na leta ya Habyalimana kuneka, yageze naho akubita amafuni abo yakekaga ko ngo bishe umuryango we avuga ko nyina ngo bamumenye umutwe kwityazo. Yageze mu mahanga mubwongereze yaratunzwe nogutunga agatoki abahutu bose abita interahamwe abeshya ngo ni captain none ati Kayumba n’umwicanyi.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/amabi-ya-ngarambe-dr-t-rudasingwa-na-pte-musonera/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/new-rnc.jpg?fit=640%2C312&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/new-rnc.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPte Musonera Gahima Rudasingwa na Ngarambe Uyu wali umwanya wo kugaya dore rero urubuga rw'inama. 1°) Muvandimwe Ngarambe fasha hasi Kayumba Nyamwasa kubera impamvu nyinshi zilimo ko mutareshya. Dore urimo uramubera 'umututsi' kandi we yarakubereye 'imfura'. ESE ujya wibuka 'kuba umututsi' icyo bivuga? Dore uko data yabinsobanuriye. Ngo umututsi si...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS