Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wamaze gushyiraho Ahmad Umar nk’umuyobozi wa wo mushya usimbura Ahmed Abdi Godane warashwe n’ingaboza Amerika mu ntangiriro z’iki cyumweru.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko iyimikwa rya Ahmad Umar ryabanje kugirwa ibanga, ariko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri ruikaza gutangazwa binyujijwe mu itangazio uyu mutwe washyize ahagaragara, unatangaza ko uzihorera urupfu rw’uwari umuyobozi wa wo.

Mu itangazo Al Shabaab yashyize ahagaragara, yagize ati : “Guhorera abashakashatsi bakaba n’abayobozi bacu ni itegeko tudashobora kuvuguruza kandi tudateze kwihakana cyangwa ngo turyibagirwe, tutitaye ku gihe bizafata.

Binyuze mu butumwa bw’Imana, tubabwije ukuri ko muzirengera ingaruka z’ibyo mwakoze.”

JPEG - 21.4 ko
Ahmed Abdi Godane yarashwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere mu bitero zagabye kuwa 1 Nzeri 2014

Ubwo Perezida wa Somalia Hassan Sheik Mohamud yatangaza iby’urupfu rw’Umuyobozi wa Al Shabaab, kuwa 4 Nzeri, yavuze ko kuba yarashwe n’Abanyamerika bikwiye guha isomo uyu mutwe ugashyira intwaro hasi.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje mu nkuru yo kuwa 6 Nzeri, Perezida wa Somalia yavuze ko ibitero byahitanye umuyobozi wa Al Shabaab ari iby’intambara mpuzamahanga yo kurwanya iterabwoba, kandi ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zizi ibyo zikora, kandi zemeranijwe gufatanya na Guverinoma ya Somalia mu gutanga amahugurwa n’ibikoresho mu guhashya burundu iterabwoba.

Aha ni ho yahereye avuga ko bikwiye guha isomo abarwanyi b’uyu mutwe bose, bakareka ibitekerezo by’ibikorwa by’iterabwoba bya Ahmed Abdi Godane, bagahita bashyira intwaro hasi bagashyigikira amahoro

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wamaze gushyiraho Ahmad Umar nk’umuyobozi wa wo mushya usimbura Ahmed Abdi Godane warashwe n’ingaboza Amerika mu ntangiriro z’iki cyumweru. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko iyimikwa rya Ahmad Umar ryabanje kugirwa ibanga, ariko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri ruikaza gutangazwa binyujijwe mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE