Ishyano! Akumiro!

Bizimana Jean Damascene asanga  tugomba kujya dushimira inkotanyi mbere yuko dushimira Imana  kubw’abo inkotanyi zashoboye kurokora muri jenoside.

 

Ubuse twakongeraho iki?

Umwera uturutse ibukuru,  bucya wakwiriye hose.

Umukuru wigihugu arwaye mumutwe,  ntakuntu abakozi be baba bazima.

Uyu munsi turi kuwakabiri. Aya magambo yayavuze Kuwagatandatu , i Nyarubuye.

Twategereje ko haba  wenda numudepite numwe wakwamagana iyi mvugo turaheba.

 

Urwanda rugeze aho Imana isuzugurwa mu izina rya jenoside !

Ibisahira- nda biragwira !

Birashoboka koko ko umuntu yavuga aya  bitewe no gutinya kwubikirwa imbehe gusa?

Ibi byose  uretse inda ni ubwoba !

Aba bayobozi baba bafite ubwoba , bakaza bakavuga amagambo nkaya  ateyubwoba, akomeretsa, kugirango natwe babudutere.

Ubuse ejo uzavuga ko Imana ariyo yamukijije interahamwe,ko atari inkotanyi nawe azafungirwa ingengabitekerezo ya jenoside?

Ngo tujye tubanza gushimira inkotanyi mbere yo gushimira Imana !!!??

Icyo tutazabona kuri iyi ngoma ni iki? Ko no mugiterane cyo gushima Imana higambwe ubwicanyi, abari aho bagakoma mumashyi!

 

Iyo Kagame aba atarwaye mumutwe, uyu muyobozi wa CNLG yari kuba yamwirukanye!

 

Abavuga ibyiza, ibizima, byubaka baricwa cyangwa bagafungwa , abavuga ubusa , ibiteyisesemi n’ ibisenya nk’aba bakabadushyire imbere ngo ni bo tugomba kwubaha.

Ibi nugukungura. Iyi mvugo  irakungura. Ni nka wawundi waririmbaga ngo Imana ntirenganya  kuri RTLM.

 

Impinduka irakenewe! Uyu muco wo gukoreshkwa nubwoba  no guhakwa ,rwose igihe cyo kuwushyirahasi kirageze! Abantu bagakoresha ubwenge , bakagera kucyo bashaka  k’umuturage atabanje guhungabanywa !

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-6.jpg?fit=200%2C212&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONOPINIONIshyano! Akumiro! Bizimana Jean Damascene asanga  tugomba kujya dushimira inkotanyi mbere yuko dushimira Imana  kubw’abo inkotanyi zashoboye kurokora muri jenoside.   Ubuse twakongeraho iki? Umwera uturutse ibukuru,  bucya wakwiriye hose. Umukuru wigihugu arwaye mumutwe,  ntakuntu abakozi be baba bazima. Uyu munsi turi kuwakabiri. Aya magambo yayavuze Kuwagatandatu , i Nyarubuye. Twategereje ko haba  wenda numudepite...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE