Aka kabari kari kamaze icyumweru kimwe gafunguye imiryango (Ifoto/Rubibi O)

 

Nyuma y’ishya ry’amaduka mu Mujyi wa Rwamagana, akabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali kafashwe n’inkongi y’umuriro ku manywa yo kuri uyu wa gatandatu.

Ako kabari kitwa Canaberra kari kamaze icyumweru kimwe gafunguye imiryango, gaherereye ku muhanda w’amabuye uva ahazwi nko Kwa Lando (Gisimenti) ugana Kicukiro Sonatubes.

Bandeke Emmanuel, umukozi wa Canaberra wari uri aho umuriro waturutse yabwiye Izuba Rirashe ko umuriro waturutse aho basudiraga ibijyanye n’urukuta rubuza amajwi gusohoka (Sound Proof) nyuma y’iminota 20 gusa iki gikorwa gitangiye.

Polisi yahageze nyuma y’iminota nka 20 umuriro utangiye kwaka, izimya umuriro yifashishijwe kizimyamoto enye.

Umuriro ngo watangiye nta mbaraga nyinshi ufite bagerageza kuzimya ariko ugenda wiyongera aribwo bahamagaraga Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Spt Mbabazi Modeste, yavuze ko ibintu byinshi byangiritse ariko Polisi yasanze abakozi bo muri aka kabari bageraje kuzimya umuriro.

Spt Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru ko abantu bakwiriye kugura ibyuma bizimya umuriro kugirango bajye birwanaho igihe bahuye n’impanuka y’inkongi.

Ingano n’agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nyubako ntibiramenyekana.

Twitter: @OlivierRubibi

Igice cy’inyuma cy’aka kabari nicyo cyahiye cyane, aha polisi yari ihageze itangiye ibikorwa byo kuzimya (Ifoto/Mbanda J)
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAka kabari kari kamaze icyumweru kimwe gafunguye imiryango (Ifoto/Rubibi O)   Nyuma y'ishya ry'amaduka mu Mujyi wa Rwamagana, akabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali kafashwe n'inkongi y'umuriro ku manywa yo kuri uyu wa gatandatu. Ako kabari kitwa Canaberra kari kamaze icyumweru kimwe gafunguye imiryango, gaherereye ku muhanda w'amabuye uva ahazwi nko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE