Agatereranzamba: Hoteli y’Akarere ka Gatsibo yaruzuye ipfa ubusa kubera kutagira amazi
Akarere ka Gatsibo kamaze guhomba amamiliyoni menshi y’amafaranga kakabaye karabonye aturutse mu ihoteri kubatse ariko ubu ikaba itaratanga umusaruro kubera kutagira amazi.
Uku kutagira amazi kw’iyi hoteri ngo kwatewe n’uko mu gutanga isoko ryo kuyubaka, abaritanze batigeze bibuka kugaragaza amazi mu masezerano akarere kagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko.
Iyi hoteri yiswe Akagera Resort and Country Club yarangiye kubakwa muri Nzeli 2015 itwaye akayabo k’amafaranga arenga gato miriyoni 919 ubwo rwiyemezamirimo yayeguriraga ba nyirayo, ari bo akarere ka Gatsibo.
Icyakora kuva igiye mu maboko ya ba nyirayo ntiratangira gukora nubwo habonetse rwiyemezamirimo wemeye kuyikoresha yishyura akarere amafaranga angana na miriyoni 3 buri kwezi ariko bakaba nta masezerano baragirana kuko na we ategereje ko akarere kabanza gushyiramo amazi.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo ubwo bashyikirizwaga ingengo y’imari na gahunda y’itangwa ry’amasoko by’uyu mwaka 2016-2017 ku wa 30 Kamena 2016 ngo babisesengure mbere yo kubyemeza, bagaragaje kutanyurwa n’uburyo isoko ryo kubaka iyi hoteri ryatanzwemo.
Bagaragaje ko akarere ka Gatsibo kakabaye kabona miriyoni eshatu ku kwezi kuva mu mwaka ushize ariko kakaba katarinjije n’ifaranga kubera hoteli ntamazi arimo.
Rutayisire Wilson wungirije Perezida w’Inama Njyanama y’akarere, ubwo yavugiraga muri iyi nama yo gusesengura no kwemeza ingengo y’imari na gahunda y’amasoko by’akarere, yagaragaje ko ababazwa n’akanama gatanga amasoko hamwe n’izindi mpuguke z’akarere zifashishwa muri icyo gikorwa ngo kuko badakora neza icyo bahemberwa.
Ati “Ntabwo byumvikana ko umuntu ashobora gutekereza kubaka ihoteri iyo ari yo yose akibagirwa amazi yayo.”
Bwana Rutayisire yatanze urugero rugaragaza intege nke mu mikorere yaranze aka karere mu gutanga amasoko ati “Maze n’umuntu wo hasi wubaka inzu ye isanzwe ntashobora kwibagirwa amazi nibura umureko nkanswe abahanga b’akarere babihemberwa!”
Ubu, akarere gategereje gukora ku gafaranga y’iyi hoteri ari uko gashoje kubaka umuyoboro w’amazi w’ibirometero 2 uva mu Mujyi wa Kabarore ukagera kuri iyi hoteri.
Uyu muyoboro uriho ukorwa ubu, na wo uzatwara akayabo k’amafaranga angana na miriyoni zirenga gato 196.
Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere w’agateganyo Nzabonimpa Emmanuel abivuga, hasigaye igihe gito ngo amazi agere kuri iyi hoteri maze ihere ko itangire ikore nubwo na we agaragaza akababaro kuko itaratangira gukora.
Ati: “Mu by’ukuri si igihe gito imaze [ihoteri] irangiye kubakwa ariko ubu iri hafi gutangira gukora kuko imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi yarangiye neza n’ibigega byose bikenewe hakaba hasigaye ibyuma byohereza amazi no kubihuza n’imiyoboro y’amazi.”
Iyo iyi hoteri iba yaratangiye gukora muri Nzeli 2015 ubu iba yarinjije amafaranga ayingayinga ayo akarere kageneye imishinga yo kuhira imyaka muri iyi ngengo y’imari 2016-2017.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/agatereranzamba-hoteli-yakarere-ka-gatsibo-yaruzuye-ipfa-ubusa-kubera-kutagira-amazi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/inzu.jpg?fit=696%2C522&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/inzu.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDIyi hoteri yararangiye ariko habuze amazi yo gukoreshwamo. Kelly Rwamapera (Ifoto/Kelly Rwamapera) Akarere ka Gatsibo kamaze guhomba amamiliyoni menshi y’amafaranga kakabaye karabonye aturutse mu ihoteri kubatse ariko ubu ikaba itaratanga umusaruro kubera kutagira amazi. Uku kutagira amazi kw’iyi hoteri ngo kwatewe n’uko mu gutanga isoko ryo kuyubaka, abaritanze batigeze bibuka kugaragaza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS