Bamwe mu baturage bubatse n’abaguriwe ibikoresho mu kubaka urugomero rwa Rukarara II ho mu karere ka Nyamagabe baravuga ko hari amafaranga batishyuwe na rwiyemezamirimo warukoresheje mu mirimo bahakoraga, bityo bakaba basaba ubuyobozi kubakuriranira iki kibazo.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe batuye mu gace urugomero rwa Rukarara II ruherutse gutahwa ku mugaragaro, bavuga ko bahakoze imirimo itandukanye ariko ngo kugeza ubu hari amafaranga rwiyemezamirimo yagiye atabishyuwe.

Umwe ati “nahakoze amezi icumi, nkaza mu gitondo saa moya nkataha saa kumi n’ebyiri, ariko ntabwo bigeze bampemba.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa remezo bibageraho ariko bakaba bifuza ko banahemberwa imirimo baba bakoze, kuko ngo rwiyemezamirimo atarangije kubishyura kugeza uru rugomero rutashywe, bakaba basaba ko ubuyobozi bw’aka karere bwakemura iki kibazo.

Iki kibazo aba baturage bavuga kandi bagihuriyeho n’abafite imirima n’ibiti byakoreshejwe mu kubaka uru rugomero.

Umwe ati “hari amafaranga umuzungu yadusigayemo ku biti bagiye batema. Ubuyobozi budufashije bwamubwira akayaduha.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha avuga ko icyo kibazo kidahuriweho na benshi, gusa agatanga icyizere ko n’aba bakoze ku rugomero rwa Rukarara II bagiye kubona amafaranga yabo mu gihe gito, kuko ngo ikibazo cyabo cyamaze kumenyekana.

Mugisha ati “icya mbere ni uko urugomero rwuzuye kandi abaturage bakaba bagiye kubona umuriro. Nk’uko dusanzwe dufatanya n’abo bireba, icyizere kirahari, abatarabashije kwishyurwa muri iyi ngenngo y’imari bazishyurwa mu ngengo y’imari itaha kandi ntabwo bizarenza igihembwe cya mbere gitangira mu kwa karindwi.”

Ibikorwaremezo iyo byubakwa biba byubakirwa abaturage ndetse bikabateza imbere. Gusa hakunze kugaragara ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bivugwa ko badahembera igihe ababakoreye.

Uru rugomero rwa Rukarara II rukaba rumaze igihe gito rutashywe ku mugaragaro, rufite ubushobozi bwo gutanga MW 2.2, aho rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 8,972.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBamwe mu baturage bubatse n’abaguriwe ibikoresho mu kubaka urugomero rwa Rukarara II ho mu karere ka Nyamagabe baravuga ko hari amafaranga batishyuwe na rwiyemezamirimo warukoresheje mu mirimo bahakoraga, bityo bakaba basaba ubuyobozi kubakuriranira iki kibazo. Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe batuye mu gace...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE