Abayobozi hafi 600 banyereje umutungo wa Leta
Abayobozi 582 nibo bahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo n’imari bya Leta, bategekwa kuwugarura.
Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bugaragaza ko bwabahamije ibi byaha bushingiye kuri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri 2006 kugeza muri Werurwe 2013.
Umutungo banyereje urimo amafaranga 1,141,331,193 n’amadolari 12.540 n’imifuka ya sima 11,154 na kg 13, amabati 1,624, n’ifumbire ipima toni 3.1 hamwe n’imifuka 20 bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 23 187 499, na mudasobwa 3 n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Ese haba hari umutungo umaze kugaruzwa ?
Umushinjacyaha Mukuru, Muhumuza Richard, avuga ko iyo bamaze gutsinda izo manza ; Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) ariyo iba igomba kugaruza uyu mutungo.
Umuyobozi w’urwego rw’amategeko muri MINIJUST, Bumbakare Pierre Celestin, agaragaza ko inzira ndende (process) ikoreshwa mu kugaruza aya mafaranga ituma bigorana kumenya ingano y’umutungo waba waramaze kugaruzwa hiyongeyeho n’indishyi z’akababaro.
MINIJUST ikoresha abanyamategeko (intumwa za Leta) 8 mu kuburana imanza zose Leta iburana n’ibigo n’abantu batandukanye hakiyongeraho n’izi manza zo kugaruza umutungo uba waranyerejwe n’abayobozi.
Hagati y’itariki ya 29/4 kugeza 26/5 uyu mwaka, bari bamaze kwakira ibirego 100 bigomba kubajyana mu manza zitandukanye.
Bumbakare Pierre Celestin yabwiye Izuba Rirashe ko agereranyije asanga intumwa 1 ya Leta iba ifite nibura imanza 4 igomba kuburana buri munsi mu cyumweru mu mujyi wa Kigali.
Ku mafaranga arenga miliyari 1 yanyerejwe, MINIJUST imaze gutsindira angana na miliyoni 170 ariko bitavuga ko yamaze kugera mu isanduku ya Leta kuko ubuyobozi bw’Uturere ngo ari bwo bugomba kurangirisha urubanza bukoresheje abahesha b’inkiko.
Uko izi manza ziburanwa
Iyo ubushinjacyaha bumaze gutsinda abo bayobozi, bwoherereza MINJUST umwanzuro w’urubanza kugira ngo igaruze ibyo aba yahamijwe.
MINIJUST nayo itegura umwanzuro, ikawoherereza Akarere uwo muntu yakoreragamo isaba ko katanga amagarama y’urubanza kugira ngo urubanza rwo kugaruza uwo mutungo ruzatangire.
Bumbakare Pierre Celestin avuga ko bagorwa n’uko Uturere tudashyiramo umwete mu gutanga ayo magarama y’urubanza kuko ahanini biba bitari mu by’ingenzi (priorities) by’ingengo y’imari yabo.
Icyakora umugenzuzi mukuru mu bushinjacyaha bukuru, Ntete Jules Marius, avuga ko guhera mu manza zo ku maraporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bagiye kujya bakoresha ingingo ya 46 y’itegeko rigena igitabo cy’amategeko y’u Rwanda ibaha uburenganzira bwo guhita basaba umucamanza gusaba utsinzwe urubanza gusubiza ibyarigishijwe, ibyibwe, ibyambuwe cyangwa ibyishyuwe bitari ngombwa batagombye gutegereza kubyoherereza MINIJUST.
Ni iki kimaze gukorwa kuri raporo ya 2011/12 ?
Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2011/12 bumaze kugeza amadosiye 27 arimo abayobozi 111 mu nkiko ariko hakaba hari n’abandi 154 bemeye gutanga ihazabu no gusubiza umusoro batiriwe bajyanwa mu nkiko bagaruje amafaranga angana na 43,517,142 kandi akaba yaramaze gusubizwa mu isanduku ya Leta.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko busigaranye amadosiye 14 bukiri gukora kandi bwizeye ko buzaba bwayarangije mbere y’uko buzatangira gukora kuri raporo nshya y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2012/13 iherutse gusohoka ariko ubushinjacyaha bukazayitangiraho mu ntangiriro za Nyakanga ubwo umwaka w’ingengo y’imari uba utangiye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abayobozi-hafi-600-banyereje-umutungo-wa-leta/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbayobozi 582 nibo bahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo n’imari bya Leta, bategekwa kuwugarura. Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bugaragaza ko bwabahamije ibi byaha bushingiye kuri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri 2006 kugeza muri Werurwe 2013. Umutungo banyereje urimo amafaranga 1,141,331,193 n’amadolari 12.540 n’imifuka ya sima 11,154 na kg 13,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS