Perezida Kagame mu nama ya Biro ya RPF-Inkotanyi (Ifoto/Perezidansi)

 

Perezida Kagame yavuze ko FPR-Inkontanyi idakwiye kugira abayobozi b’abirasi, b’ikinyoma, bumva ko icyo bifuza ari cyo kigomba gushyirwa imbere.
Umukuru w’igihugu, mu nama ya biro y’Umuryango FPR Inkontanyi, yavuze ko ibintu by’ubwirasi, ikinyoma birambiranye . “Ntimukabeshye kubera ko iyo ubeshya muri uku kubaka igihugu turimo,  icyo kinyoma nawe kirakugaruka, amaherezo kirakugaruka”.
Muri iyo nama yabereye kuri sitade nto y’i Remera ku wa 31 Kanama 2014, Perezida Kagame yabwiye abayobozi bose bari bahateraniye ko “Twese aha, igitumye turi aha, ni icyizere Abanyarwanda baduha ngo tubakorere, ntabwo ari ukugira ngo tubabeshye, tubanyage ibyo batunze, ntabwo ari byo”.
Yavuze ko inshingano Abanyarwanda bahaye abayobozi ari ukubarinda ibirura…
Ati, “Ariko iyo ibirura biri mu barinzi, ehh! hari ikibazo. Iyo ugiye kugira abarinzi barimo ibirura, ntabwo bucya hatagize ibitakara, ariko ntidukwiriye kuba abarinzi b’iki gihugu turimo ibirura.”
Avuga ku bayobozi ‘baranzwe no gutatira igihango cya FPR Inkontanyi’, Kagame yavuze ko ibirura biza mu marangi menshi kandi bikagira akarimi keza, bikivuga igihe cyose ko ari ibitangaza….
“Rimwe nigeze mbaza ikintu kimwe cy’abantu bamara iminsi yose bivuga, ko bo, njyewe uko mbona ibintu….. ndavuga nti niba uri igitangaza, wareka abantu bakabikuvuga. Kuki  ugomba kugenda ucanye ubutangaza bwawe nk’isitimu?  Iyo uri igitangaza abantu barabibona……..iyo ukora ibintu bizima abantu barabibona, bakanabigushimira”.
Yavuze  ko  icyiza cyabyo  ari uko RPF yagejeje ku Banyarwanda byinshi birimo kumenya gushishoza, bituma batahura abayobozi nkabo.
Perezida Kagame yagize ati, “Ugeraho ukivuga, ukirata, bakakureba (abaturage) bakagusuzugura ukajya imbere yabo ugasimbagurika, warangiza wahagarara imbere yabo bagasa n’abatakubonye, nyuma bakakwirukana”.
Amahanga akorana n’ibirura
Perezida Kagame wafashe umwanya munini avuga ku bayobozi batatiriye igihango, yavuze ko amahanga ahera kuri bya birura biri mu banyarwanda, akabyogeza, bakabigira ibitangaza, avuga ko ariko bikorwa n’usanzwe atari muzima.
Yavuze ko ayo mahanga nayo azi  kujya mu bantu  akareba abatari bazima  akabatoranya, ati, “ariko bajye bibuka ko mu muryango hari abarinzi batari ibirura, abo barinzi batakuumiza kabisa [bazakubabaza rwose] kandi nushaka kubimenya n’amateka yabyo arahari, amateka y’abo barinzi arahari, ushobora kwishunga, bakakogeza, ukaguruka ariko igihe wagereye hasi abarinzi bakaguhitinga [bakagutikura].”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose nta mpamvu yabyo, ko ari impamvu z’umuntu ku giti wumva ko icye ari cyo kigomba gutera imbere yirengagiza inyungu z’abandi bose.
“Ntabwo uburenganzira bwawe bugomba kuba hejuru y’ubw’abandi, cyangwa igitekerezo cyawe….. niho abantu bamwe batanumva, imyifatire, uko dukwiye kwifata, batumva inyungu rusange, batubaha RPF, abayobozi bayo….. ariko bigira bitya bigahuzwa hakavamo ibyuzuza inyungu za benshi”
Yakomeje avuga ko kwiyoroshya ku bantu bamwe bigoye, byagera mu muryango wa RPF Inkontanyi  ho bikaba ibindi, kuko bamwe baba bashaka gusumba abandi.
Inshingano z’abanyamuryango ba RPF
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku nshingano z’abanyamuryango ba FPR Inkontanyi, maze avuga ko uwibwira ko zoroshye atazi aho ari.
Yagize ati “Izo nshingano ziraremeye kandi zirashoboka,  uhereye aho igihugu kivuye n’aho kigeze hari icyizere ko byose bishoboka”.
Yavuze ko ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho hari igihe batabishobora bitewe n’ibintu bimwe, ko abantu abari bo bose, igihugu icyari cyo cyose,  bagira intego, icyifuzo, bakagira n’uko bagera ku ntego.
“Iyo unyuze mu nzira itari yo, ugakora ibikorwa bitari byo, ntabwo ugera aho wifuza cyangwa  uhagera utinze cyane ku buryo wenda hari ibyo udashobora kuramira”.
Yavuze ko icyifuzo , inzira ikugeza aho wifuza kugera n’uburyo,  bifitanye isano. “Nunyura mu nzira itari yo ntuzagerayo kandi nunyura mu nzira nyayo uzagerayo. Inzira irazwi, tubiganiraho buri munsi, igihe cyose tuzi amateka yacu ya FPR, …….abemeye kuba abayobozi ba FPR, intore zayo, bari bakwiye kubimenya kuko tubisubiramo buri munsi. Umuryango, abantu, igihugu kitagira imikorere irimo disipuline, abantu batagira disipulini, batagira icyo bubaha, niba ntacyo wubaha, bivuze ko nawe utiyubaha”.
Perezida Kagame yavuze ko umuntu wubaha abandi, wubaha inzego, nawe aba yiyubaha, avuga ko abantu bose ari magirirane, ko utubaha abandi  bivuze ko aba atakibakeneye. Ati ” Ariko udakenera undi ninde? Uri muntu ki wowe udakenera undi?”.
Perezida kagamne yanenze bikmeye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi batatiriye indangagaciro z’Umuryango (Ifoto/Perezidansi)

Umukuru w’Igihugu yasabye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi kunga ubumwe kugira ngo ibyo biyemeje babigereho (Ifoto/Perezidansi)
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPerezida Kagame mu nama ya Biro ya RPF-Inkotanyi (Ifoto/Perezidansi)   Perezida Kagame yavuze ko FPR-Inkontanyi idakwiye kugira abayobozi b’abirasi, b’ikinyoma, bumva ko icyo bifuza ari cyo kigomba gushyirwa imbere. Umukuru w’igihugu, mu nama ya biro y’Umuryango FPR Inkontanyi, yavuze ko ibintu by’ubwirasi, ikinyoma birambiranye . 'Ntimukabeshye kubera ko iyo ubeshya muri uku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE