Abaturage bategereza amazi amasaha arenze icyenda
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu z’amashinyarazi, amazi isuku n’isukura WASAC bwizeza abaturage ko umwaka uzajya kurangira amazi mu mjyi wa Kigali amaze kwiyongera ku buryo bugaragara, mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama ahazwi nka Rwarutabura, uwagiye kuvoma ashobora kumara igicamunsi cyose yazindutse bugacya atarabona amazi.
Hari mu ma saa munani z’amanywa, ariko abaje kuvoma hari abavugaga ko bahageze mu saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Umwe mu baje kuvoma yavuze ko yahageze saa kumi n’imwe za mu gitondo, ariko nta n’ikizere cyo kubona amazi yari afite kuko ngo amazi abona umugabo agasiba undi kubera akavuyo kagaragara ku ivomo.
Abayobozi ba WASAC ubwo bakoraga inama n’abakozi mu cyumweru gishize yo kwishimira ibyo bamaze gukora ndetse no kubamenyesha ko hari abakozi bazasezererwa kubera ivugurura, batangaje ko bafite gahunda yo kurangiza ikibazo cy’amazi mu Rwanda hose bitewe n’inganda ziri kubakwa ndetse n’abakozi bashya bashyizwe mu myanya.
Ikibazo cy’amazi kigenda kivugwaho cyane haba mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi mito, gusa umuyobozi wa WASAC Sano James atanga icyizere ko hari igisubizo cya vuba bafite.
Yagize ati: “Hari inganda turi kubaka zizongera amazi cyane mu Mujyi wa Kigali kuko umwaka uzarangira tuvuye kuri metero cube ibihumbi 65 tukagera kuri metero cube 90 ku munsi bityo n’igihe cy’izuba nta kibazo tuzagira.”
Aha yavuze ko ingengo y’imari izarangira hubatswe inganda zitanga amazi angana na metero cube ibihumbi 114 ku munsi bityo akaba abibona nk’igisubizo ku ibura ry’amazi rya hato na hato mu Rwanda.
Abaturage ariko basanga kuba birirwa bategereje amazi ari ikibazo gikomeye kuko badakora akandi kazi kabinjiriza kandi bagomba gutunga abana no kwishyura ubukode bw’inzu babamo.
Basaba abashinzwe gutanga amazi gukora uko bashoboye ariko amazi akiyongera cyangwa agasaranganywa neza kuko ngo hashize ukwezi kurenga nta mazi bohererezwa uretse kubona abakozi ba WASAC bazanye inyemezabwishyu (rucue) zishyuza amazi.
Ukuriye ubuyobozi bw’inama nkuru ya WASAC Gisele Muhumuza abajijwe ingamba zifatika bafite zo gukemura ikibazo cy’amazi burundu kurusha amazina yabanje nka Electrogaz, Reco Rwasco na Ewasa, yavuze ko bagiye kongerera ubushobozi abakozi nyuma y’amavugurura bakoze muri Wasac.
Ikindi ngo ni uko ubushake bw’abakozi, ku bitaho, gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu, ngo ni inkingi ya mwamba muri uru rugendo.
WASAC yemeza ko mu myaka itanu iri mbere ikibazo cy’amazi kizakemuka burundu mu Banyarwanda.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abaturage-bategereza-amazi-amasaha-arenze-icyenda/AFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu z’amashinyarazi, amazi isuku n’isukura WASAC bwizeza abaturage ko umwaka uzajya kurangira amazi mu mjyi wa Kigali amaze kwiyongera ku buryo bugaragara, mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama ahazwi nka Rwarutabura, uwagiye kuvoma ashobora kumara igicamunsi cyose yazindutse bugacya atarabona amazi. Hari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS