Abarwariye muri iyi nyubako y’Ibitaro bya Ngoma cyo kimwe n’abandi barwariye ahandi, bariye mu mafunguro akekwaho kuba ahumanye bavuye mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri ba Open University of Tanzania ishami rya Ngoma (Ifoto/Hitimana S)
Abantu benshi barimo abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda bahuye n’ikibazo cyo kurya ibiryo bikekwaho kuba byari bihumanye muri Kayonza Silent Hill Motel, bari mu bitaro.
Abaganga bababikiriye baravuga ko bagaragaza uburwayi bwo gucibwamo, gucika intege no kuribwa mu ngingo.

Bose ni abariye ayo mafunguro yateguwe kuri uyu wa gatanu, ubwo bari bavuye mu birori byo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya “Open University of Tanzania” ishami rya Ngoma.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ngoma, Dr Namanya Willson, amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ibyo bitaro byakiriye abarwayi batandatu barimo abasirikari bane, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, DPC Byuma Paul, n’umusivili umwe.

Bidatinze ariko, nk’uko uyu muyobozi w’ibitaro akomeza abitangaza, aba basirikari bose na DPC bahise boherezwa ku Bitaro by’u Rwanda bya Gisirikari (RMH).

Dr Namanya avuga ko bigaragara ko bariye amafunguro ahumanye bibatera gucibwamo, gusa ngo bategereje ibisubizo byo muri laboratwari ngo impamvu nyakuri y’iri sanganya imenyekane.

Usibye abari mu Bitaro bya Ngoma, hari abandi bagiye bajyanwa ku bitaro bitandukanye n’ibigo nderabuzima byo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Ivuriro ry’ahitwa kwa Kanimba biherereye mu Mujyi wa Ngoma, mu masaha ya saa munani kuri uyu wa gatandatu, ryavugaga ko rimaze kwakira abagera kuri 17 barimo batanu bahise boherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kibungo.

Ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko umubare w’abavurirwaga kwa Dr Kanimba wari umaze kugabanuka kuko benshi bagiye boherezwa ku bindi bitaro. Icyo gihe tuvugana yavugaga ko asigaranye batandatu.

Dr Kanimba Pièrre Celestin yagize ati, “Ubu ngeze Kabarondo mva kubareba kandi abo twakiriye bose baje bafite ibibazo bimwe, kuruka, guhitwa n’umutwe uvanze n’isereri ariko bose turi kubitaho.”

Dr Kanimba akomeza avuga ko abandi bafite icyo kibazo bajyanwe mu bitaro bya Kibungo, mu Bitaro by’u Rwanda bya Gisirikare (RMH) no mu Bitaro bya Kirehe.

Hari undi murwayi tumaze kuvugana ariko wadusabye ko tutatangaza amazina ye, uvuga ko we arwariye ku kigo nderabuzima cya Nyamirama cyo mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’Abanyeshuri bo mu Ishami ry’Ibidukikije (Environment) mu kaminuza ya Open University of Tanzania, we ari mu Bitaro bya Masaka byo mu Karere ka Kicukiro, kubera ibyo biryo bikekwaho kuba byari bihumanye.

Ayo mafunguro afite kibazo ki koko?

Ibyo biribwa byari byateguriwe muri Eastland Hotel isanzwe ikorera i Kayonza, hanyuma bigemurwa muri Kayonza Silent Hill Motel ari naho babiririye.

Umuyobozi wa Eastland Hotel, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko na bo byabatunguye kumva ko abantu bagaburiye bagarutswe n’ibyo bariye. Yagize ati, “Aka ni akazi dusanzwe dukora. Twari twateguye neza twarabikurikiranye kuva bikorwa, iki kibazo cyadutunguye.”

Abajijwe icyo akeka cyaba cyabiteye, yabwiye iki kinyamakuru ko byaba byaraturutse ku mashaza ashobora kuba yari yakonje.

Mu gihe hari abakekaga ko byaba byaturutse ku mafi cyangwa inyama, uyu we avuga ko nta kibazo amafi yari afite kandi ko n’inyama zari nshya.

Nkurunziza Jean de Dieu yongeyeho ko  ibyari byasigaye byajyanwe muri labolatwari, bakaba bategereje kumenya neza inkomoko y’iki kibazo.

Twagerageje kuvugana na Polisi ngo igire ibyo idutangariza kuri aya makuru, ariko ntibyadukundira.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbarwariye muri iyi nyubako y’Ibitaro bya Ngoma cyo kimwe n’abandi barwariye ahandi, bariye mu mafunguro akekwaho kuba ahumanye bavuye mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri ba Open University of Tanzania ishami rya Ngoma (Ifoto/Hitimana S) Abantu benshi barimo abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda bahuye n’ikibazo cyo kurya ibiryo bikekwaho kuba byari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE