Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro, (IRDP) akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bumenyi bwa Politiki, Dr Eric Ndushabandi, ntahuza n’ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, wanenze igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita ku bijyanye n’amakimbirane avugwa mu ngo.

Mu mushyikirano wa 14 wabaye kuwa Kane no kuwa Gatanu, Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, yashimye gahunda zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko ku mutekano ukomeje gutanga umusaruro mwiza, avuga ko u Rwanda yifuza rwaba rushingiye ku muryango mwiza.

Yagarutse ku bibazo biri mu muryango muri iki gihe biterwa n’amakimbirane aba mu ngo nk’aho abana bo mu muhanda biyongereye, ubutane bw’abashakanye bugenda bufata indi ntera, ababyeyi bihekura, abicana ubwabo, abana bica ababyeyi, ndetse avuga ko hari n’amahano yandi atavuze agenda yiyongera mu ngo no mu rubyiruko, asaba ko umuryango wakwegerwa kurushaho.

Iki gitekerezo cyakiriwe neza na Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, avuga ko gikwiye kwitabwaho kandi gikwiye ubufatanye bw’inzego zinyuranye. Gusa ku rundi ruhande ariko Evode Uwizeyimana yafashe ijambo agaragaza ko icyo kibazo nta shingiro gifite.

Mu magambo ye yagize ati “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”

Ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe.”

Evode yakomeje avuga ko mu gitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita atigeze agaragaza icyakorwa ngo ibi bibazo bikemuke. Nyuma Perezida wa Sena, Bernard Makuza yafashe ijambo asa nuhosha ubwo bwumvikane buke kuri iyi ngingo agira ati “Ngirango igitekerezo cyumvikanye, icyo Musenyeri Sylverien yavugaga ni ikintu kiturebe nk’umuryango nyarwanda.”

IRDP ntibona kimwe iki kibazo na Evode

Dr Eric Ndushabandi yavuze ko ibyo Musenyeri Nzakamwita yavuze yabishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na IRDP dore ko asanzwe ari n’umwe mu bayobozi b’inama y’ubutegetsi y’icyo kigo.

Yavuze ko mu gihe umuntu atanga ibitekerezo bye mu gihugu kigendera kuri Demokarasi atari byiza kwibasira umuntu ashingiye ku mpamvu iyo ari yo yose.

Ati “Mu gufata ijambo muri sosiyete igendera kuri Demokarasi, umuntu atanga ibitekerezo bye ariko ntabwo ari byiza ko wibasira umuntu cyangwa urwego ahagariye cyangwa imyemerere ye. Ibi binafite ireme cyane ku muntu wubashywe nka Musenyeri Nzakamwita n’urwego rw’idini ahagarariye.”

Dr Ndushabandi yakomeje abwiye IGIHE ko ibyo Musenyeri Nzakamwita yavuze ku makimbirane mu muryango nyarwanda, yabishingiye ku bushakashatsi IRDP yakoze, bwamuritswe ku wa 22 Nzeri 2016.

Avuga kandi ko iki kibazo cyakomeje kugaragazwa mu nzego za polisi ndetse n’iz’ubutabera Evode akoramo, imibare ikagaragaza ko bimwe mu bibangamiye amahoro muri iki gihe ndetse n’ibyaha biza Ku isonga muri iki gihe bishingiye ku makimbirane mu miryango.

Evode yavuze ibi mu gihe hagiye hakorwa n’inkuru zitandukanye, mu binyamakuru byinshi byaba ibyo mu Rwanda n’ibyo hanze byavugaga ubwicanyi n’amakimbirane yagiye yibasira ingo ndetse Dr Ndushabandi yashimangiye ko nazo zakorehejwe mu bushakashatsi Musenyeri Nzakamwita yashingiyeho.

Dr Ndushabandi Eric, Umuyobozi wa IRDP

Kanda hano usome zimwe muri zo:

- Nyamasheke yabyaranye na Se amaze gupfa arongorwa na Musaza we

- Nyamasheke: Ababyeyi barakekwaho gukuriramo inda umwana wabo

- Kimisagara: Afunzwe akekwaho kwicisha ipiki mugenzi we

- Muhanga: Umugabo akurikiranyweho kwicisha ishoka umugore we

- Gicumbi: Umugore yishe umugabo we akoresheje ibuye

Zimwe mu mpamvu zitera ayo makimbirane zagaragajwe mu bushakashatsi, harimo imiterere ya sosiyete nyarwanda, cyane cyane ku bijyanye n’imyumvire ku mumaro w’abagabo n’abagore muri sosiyete, uburere n’amateka ya buri wese mu bagize urugo no kubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Haza kandi kudategura neza abashakanye ari mu muryango, muri leta ndetse no mu madini, inyigisho batanga zidahagije, ingo nyinshi zubakiwe ku kinyoma. ubusambanyi, ubusinzi ,kwikunda cyane cyane no kwikubira, ubukene (gusa, iyi mpanvu iba yatewe no gucunga nabi umutungo muka bafite), imyunvire mibi cyangwa ikiri hasi ku mategoko y’uburinganire n’izungura.

Mu bindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ku bijyanye n’aya makimbirane yo mu Muryango, harimo kandi gutonesha abana bamwe ndetse no guheza abandi ku mutungo w’urugo, uburere bwubaka umwana budafite ireme butuma abana bishora mu mihanda, mu biyobyabwenge, ndetse no kurarikira byinshi ababyeyi batamuhaye bigatera ubusambanyi mu bakiri bato.

Dr Ndushabandi yavuze ko muri ubwo bushakashatsi harimo ingamba zafashwe zirimo ko hakenewe ko iki kibazo cyamenyekana, ndetse inzego zose zaba iza leta n’iz’imiryango itegamiye kuri leta bagahuza imbaraga mu kumvikanisha imiterere y’amakimbirane muri iki gihe hagafatwa ingamba.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

inkuru dukesha igihe.com
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/evode-uw.jpg?fit=600%2C650&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/evode-uw.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro, (IRDP) akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bumenyi bwa Politiki, Dr Eric Ndushabandi, ntahuza n’ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, wanenze igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita ku bijyanye n’amakimbirane avugwa mu ngo. Mu mushyikirano wa 14 wabaye kuwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE