Abarundi Bafitiye Kagame Umuti Uzamukiza Ubugome
Abaturage bigihugu cy’uburundi bari mu myigaragambyo.
Abaturage b’igihugu cy’uburundi barotsa igitutu Kagame kurusha abavuga ko barwanya leta ya FPR, nkuko tumaze iminsi tubikurikiranira hafi abarundi bakomeje kwihanangiriza Perezida Paul Kagame ndetse na leta ye bababwira ko bagomba kwirinda gushotora igihugu cy’uburundi.
Imwe mu ndirimbo iherutse gusohorwa nabasore n’inkumi i Burundi ifite amagambo atyaye, yagize iti Kagame araribwa ribwa ariko tumufitiye umuti. Bati azagerageze atere uburundi maze tumuhe umuti, muriyo ndirimbo irimwo inumvikanamo amasasu banabwiriramo Kagame ko ngo uburundi arigigihugu cyabaturanyi, ndetse bakavugako Kagame igihugu cyu Rwanda yagisanze kandi azagisiga.
Tumaze kumva ayo magambo atyaye ndetse ateye ikibazo twegereye bamwe mu Barundi kugirango badutangarize icyihise inyuma yiyo ndirimbo, umwe mubo twavuganye wavuganaga uburakari bwinshi yagize ati Kagame tuzamumesa, ati abanyarwanda baramwihoreye yica uwo ashatse ariko twebwe tuzamumesa.
Undi yagize ati Kagame nu mugome yateje ibibazo byubwicanyi mugihugu cyacu none arirukana n’impunzi zihunga zimusanga, ati ntabwo yubaha amategeko mpuzamakungu ariko niyibeshya akaza iburundi nkuko ahora ajya muri Congo twebwe tuzamumesa.
Twanegereye bamwe mu basheshe akanguhe ba banyarwanda maze tubabaza impamvu umuyobozi w’igihugu Paul Kagame ashyirwa mu majwi nabaturage b’igihugu cyabaturanyi cy’uBurundi, yagize ati igikuru nuko abaturage bu Rwanda ntakibazo bafitanye nabagenzi babo bigihugu cyu Burundi. Ati ku mipaka turahahirana ndetse no mu mahanaga abahunze babanye neza, ati ibibazo bya politiki biri hagati yabayobozi bibihugu byombi ariko ntibiri hagati yabaturage ati ndetse twizere ko bizarangira.
Abaturage bigihugu cy’Uburundi bemeza ko Kagame atazarangiza gahunda afite
Jean Minani nawe yunze muryabagenzi be bu Burundi maze yamagana Kagame yifashe kugahanga ati Kagame avuga ko aribwa ribwa ariko imana izamutsinda hirya, ati abanyarwanda nabo imana izamubakiza. Twabajije umwe mubayoboke ba FPR inkotanyi impamvu abaturage bigihugu cyabaturanyi bishyiramo umuyobozi wikindi gihugu, ati bariya barayobye kuko bameze nkinterahamwe. Cyakola kandi abarundi bo bakavuga ko Kagame arengeje ubugome Iddi Amin wigeze kuyobora Uganda ndetse akanatera igihugu cya Tanzania, bati nabe na Iddi Amin ntiyishe abaturage benshi nka Kagame.
Abarundi basoza bemeza ko Kagame yiraye kuko abamurwanya basa naho bamufasha gukomera aho kumutikura ngo ave munzira ‘’bama bavuza akamo gusa’’.
Abarundi bati Kagame akwiye abasore bifuza impinduka maze amahanga akabafasha bagakuraho amazirantoki.
Kantengwa Nyamata
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abarundi-bafitiye-kagame-umuti-uzamukiza-ubugome/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/DANZIGERPaulKangame2.jpg?fit=390%2C600&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/DANZIGERPaulKangame2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbaturage bigihugu cy'uburundi bari mu myigaragambyo. Abaturage b’igihugu cy’uburundi barotsa igitutu Kagame kurusha abavuga ko barwanya leta ya FPR, nkuko tumaze iminsi tubikurikiranira hafi abarundi bakomeje kwihanangiriza Perezida Paul Kagame ndetse na leta ye bababwira ko bagomba kwirinda gushotora igihugu cy’uburundi. Imwe mu ndirimbo iherutse gusohorwa nabasore n’inkumi i Burundi ifite...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS