Ubu abanyonzi baragenda muri kaburimbo nk’uko byahoze kera (Ifoto/Mbanda J)

 

Abatwara abagenzi ku magare bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwemererwa gusubira mu mihanda ya kaburimbo.

Inama njyanama z’uturere zari zarafashe icyemezo cyo guca amagare muri kaburimbo mu rwego rwo kuca impanuka.

Perezida Kagame akimara kuvuga ko atemeranya n’abavuga ko amagare ateza impanuka, abanyonzi bahise birara muri kaburimbo kandi Polisi iravuga ko itazongera kubafata.

Icibwa ry’amagare n’igaruka ryayo

Kuva ku mwaduko w’amagare mu Rwanda, amagare yakoreshwaga mu gutwara abantu n’ibintu babijyanye ku masoko n’ahandi, ndetse hari n’abakoreshaga amagare nk’imbangukiragutabara.

Muri iki gihe mu gihe ubwikorezi bwateye imbere, amagare asigaye akoreshwa no mu mikino yo gusiganwa.

Gusa uko igihugu kigenda gitera imbere, amagare yagiye ata agaciro, himakazwa imodoka na moto, cyane cyane ubwo hari hamaze kuboneka imihanda myinshi ya kaburimbo.

Kubera uburyo ibinyabiziga byagendaga byiyongera, inzego zitandukanye cyane cyane njyanama z’uturere, zahagaritse burundu ikoreshwa ry’amagare mu mihanda ya kaburimbo, ziyanenga guteza impanuka.

Polisi yahagurukiye gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, umunyonzi ufashwe agahanwa by’intangarugero ku buryo bose bageze nyuma basa n’ababicitseho burundu.

Abanyonzi bategetswe gukorera mu mihanda y’igitaka gusa. Nta kundi bagombaga kubigenza usibye kubyemera, cyane ko uwafatwaga muri kaburimbo yahanwaga by’intangarugero.

Abenshi wasangaga binubira gukorera mu mihanda y’igitaka bavuga ko nta bagenzi bayibamo ndetse ikaba inasazisha amagare vuba kubera ibinogo n’amabuye biba biyirimo.

Impanuka zabaye muri Nyakanga na Kanama 2014 zisa n’aho ari zo zabaye intandaro yo gukomorerwa kw’abanyonzi. Ni impanuka zabaye mu bice bitandukanye by’igihugu, zihitana abasaga 40, abandi benshi barakomereka.

Ashingiye kuri izo mpanuka, Perezida Kagame nyuma yo kwakira indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma, kuwa 18 Kanama 2014, yavuze ko atumva impamvu amagare yaciwe muri kaburimbo.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko guca amagare biramutse ari cyo cyemezo gikwiye mu guhashya impanuka, ubwo byasaba ko abagenzi babuzwa kugenda no mu modoka kuko nazo zikora impanuka.

Perezida yagize ati, “Mperutse kubona  amagare agenda mu mihanda acibwamo ngo arateza impanuka, gusa ibi sibyo bya ngombwa, ubwo nimuca amagare bivuze ko tuzaca n’abantu bagendaga mu modoka, abantu bagendeshe amaguru!”

Ibyishimo by’abanyonzi

Nyuma y’iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu, abanyonzi hirya no hino mu gihugu bahise basubira mu mihanda ya kaburimbo.

Umwe mu banyonzi ukorera mu Mujyi  Rwamagana  yagize ati “Iri jambo ryaje rikenewe kuko abantu dutunze imiryango, twari twarahangayitse bikomeye.”

Uwitwa Habiyaremye we yabwiye iki kinyamakuru ko “kugeza ubu abanyonzi twabonaga ko dusa nk’aho twaciwe mu gihugu, kuko batubwiraga ngo nitwe duteza impanuka ariko twe tukabona atari byo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yabwiye iki kinyamakuru ko kugeza ubu abanyonzi bose bemerewe gutwara amagare muri kaburimbo, ariko bakagenda bitonze.

Uwimana Néhemie yagize ati “twabemereye kuyatwara muri kaburimbo, kuko hari ibicuruzwa byinshi atwara, gusa tubasaba ko bagomba kuyatwara ariko bakagenda ku ruhande kugira ngo badateza impanuka.”

Néhemie avuga ko hari abanyonzi bamwe bavangira abandi, aho usanga bamwe batwara amagare mu ijoro kandi nta matara bafite, ibi ngo ntabwo bagomba kubikora.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye Izuba Rirashe ko  nta munyonzi uzongera gufatwa ngo ni uko yazanye igare muri kaburimbo.

CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko ariko n’ubundi Polisi atari yo yari yarafashe icyemezo cyo guca amagare muri kaburimbo.

CIP Kabanda aragira ati, “Twe dushyira mu bikorwa ibyamaze kwemezwa, byaba Abadepite cyangwa Uturere dutandukanye, iyo Njyanama z’uturere zifashe icyemezo runaka, twe nka Polisi dushyira mu bikorwa gusa.”

Yakomeje agira ati “Twebwe turi abagaragu b’itegeko, n’ubu bazanye andi mategeko avuye muri njyanama runaka rwose twiteguye gushyira mu bikorwa ayo mategeko”

Ubwo yari mu karere ka Muhanga tariki ya 17 Nyakanga 2014, Perezida Kagame yanenze uburyo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badakemura ibibazo by’abaturage,  kugeza aho abaturage baza kubimubaza iyo yabasuye, cyangwa iyo atagize icyo avuga kuri icyo kibazo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUbu abanyonzi baragenda muri kaburimbo nk’uko byahoze kera (Ifoto/Mbanda J)   Abatwara abagenzi ku magare bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwemererwa gusubira mu mihanda ya kaburimbo. Inama njyanama z’uturere zari zarafashe icyemezo cyo guca amagare muri kaburimbo mu rwego rwo kuca impanuka. Perezida Kagame akimara kuvuga ko atemeranya n’abavuga ko amagare ateza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE