Bamwe mu banyeshuri bafashwa na FARG bari ku cyicaro gikuru cya FARG (Ifoto/Kisambira T.)

 

Abanyeshuri bafashwa na FARG biga za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, baravuga ko barimo guhura n’ibibazo bikomeye kubera batarishyurirwa.
Iki kibazo kirareba abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abiga mu zindi kaminuza barihigwa n’iki kigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Abarangije umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu babwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko kaminuza zanze kubereka amanota babonye yo muri uyu mwaka ushize, kubera ko FARG itarabarihirira.
Umwe mu banyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ufashwa na FARG, yagize ati “Kugeza ubu abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu ntabwo bazi amanota yabo kuko kaminuza yanze kuyatwereka kuko FARG itaratwishyurira.”
Iki kibazo kandi gikomereye abarangije umwaka wa kane banditse ibitabo bisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza bavuga ko mu gihe abandi barimo gutanga ibi bitabo, abafashwa na FARG bo ibyabo byabanje kwangwa gufatwa.
Aba banyeshuri basoza umwaka wa kane ariko bavuga ko nyuma ibitabo byabo byaje kwemerwa ariko bitwaye igihe.
Nubwo ibitabo byabo byemewe ariko, ubuyobozi bwa Kaminuza bwamaze kubashwishuriza ko batazahabwa impamyabumenyi.
Abarangiza muri Kaminuza y’u Rwanda bazahabwa impamyabumenyi zabo kuva tariki 18-22 Kanama 2014; aba banyeshuri bafashwa na FARG ngo babwiwe ko bakaba bahangayikishijwe n’uko batazemererwa kwitabira iyo mihango.
Abanyeshuri bishyurirwa muri kaminuza na FARG babarirwa mu bihumbi 16.
FARG yamaganye bikomeye ibikorwa n’izi kaminuza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) aravuga ko “nta muntu w’inyangamugayo” wakora nk’ibyo izi kaminuza ziri gukorera abanyeshuri.
Théophile Ruberangeyo yabwiye Izuba Rirashe ati, “nk’abanyarwanda b’inyangamugayo, nta mpamvu y’uko bakagombye kubabaza aba banyeshuri bafashwa na FARG, kuko aho tuvana amafaranga bose barahazi, ntawe ukwiye kwishimira ko yajya ahora abona ufashwa na FARG ariwe ufite ibibazo.”
Ruberangeyo yakomeje agira ati, “tugomba kumenya ko ibibazo aba bana bafite ataribo bikomokaho”
Kuba abanyeshuri batarishyurirwa, ngo byatewe n’uko FARG yaganewe ingengo y’imari idahagije mu mwaka ushize, kandi amafaranga yagombaga guhabwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka nayo ngo akaba atarayigeraho.
Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko bwandikiye izo kaminuza ndetse buranazihamagara buzisaba kwihanganira abo banyeshuri mu gihe amafaranga agishakishwa, ariko ngo ntibyagira icyo bitanga.
Ibibazo nk’ibi bizarangira ryari?
FARG iravuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye, hamaze gufatwa ingamba z’uko buri munyeshuri azajya ajya kujya ku ishuri amafaranga yose ahabwa na FARG yaramaze kugera kuri konti ya kaminuza.
Ruberangeyo avuga ko impamvu amafaranga y’aba banyeshuri yajyaga atinda, byaterwaga n’uburyo bwakoreshwaga mbere kuko FARG yagombaga kureba niba umwana ugiye guhabwa ayo mafaranga, ko yiga cyangwa ari baringa.
Ingamba zafashwe ni uko amafaranga azajya ahabwa Kaminuza, iyo kaminuza ibe ariyo ikurikirana niba uwo mwana koko imufite, isanze ngo atiga ayo mafaranga izajya iyasubiza muri FARG
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBamwe mu banyeshuri bafashwa na FARG bari ku cyicaro gikuru cya FARG (Ifoto/Kisambira T.)   Abanyeshuri bafashwa na FARG biga za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, baravuga ko barimo guhura n’ibibazo bikomeye kubera batarishyurirwa. Iki kibazo kirareba abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abiga mu zindi kaminuza barihigwa n’iki kigega gishinzwe gutera inkunga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE