Abanyeshuri 143 mu gihirahiro kubera amakosa ya REB mu gutanga inguzanyo
Ni inde ukwiye kuryozwa amakosa y’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) nyuma yo kwambura abanyeshuri 143 inguzanyo ya buruse? Iki kigo cyemera ko cyakoze amakosa yo gushyira aba banyeshuri ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo, nyuma kikaza kurubakuraho baramaze gutangira amasomo, none ubu bakaba baheze mu gihirahiro.
Hakomeje kwibazwa ukwiye kwirengera amakosa yakozwe nubwo kugeza ubu uwo muzigo ucyikorewe n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi ba bo, mu gihe REB yo ivuga ko yakosoye ikosa aho ryagaragariye nk’uko amahame ya bo abivuga.
Mu Kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru cyaciye kuri Radio Isango Star ku cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2014, Dr. John Rutayisire, Umuyobozi wa REB, yatangaje ko habayeho ikosa ryo gushyira abanyeshuri mu cyiciro cy’abiga imyuga kandi biga ubumenyi rusange, bigatuma bisanga bagomba guhabwa inguzanyo ya Buruse, ariko nyuma bikagaragara ko batari bayikwiye.
Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi ifite ibigo bibiri bikoresha ibizamini bya Leta. Ibyo bigo ni REB ikoresha ibizamini mu burezi rusange, na WDA ikoresha ibizamini mu masomo y’imyuga. Ibi byiciro byombi rero ntago bifatirwa ku manota amwe.”
Dr.John Rutayisire yakomeje asobanura ko uburyo bakoresha bashyira abanyeshurio ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo, ari nko gusimbuka urukiramende, aho mu cyiriro cya mbere (Sommet) muri REB ari ufite hagati y’amanota 63 na 73, mu gihe muri WDA ho ari ufite kuva kuri 50 kugeza kuri 60.
Nk’uko byanagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2014, abo banyeshuri 143 ni abari bafite amanota ari hagati ya 50 na 60 muri REB, bashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo ya Buruse, abenshi muri bo bakaba ari abigaga amasomo atuma bakora ibizamini mu Bumenyi rusange bya REB ndetse no mu bumenyingiro bya WDA.
Dr Rutayisire ati “Abo bana rero 143 tuvuga, twasanze abakwiye kuba babarirwa ku rukiramende rwa WDA bimuwe bajyanwa ku rukiramende rwa REB, noneho wajya kureba ugasanga umuntu yabonye ibyo adakwiriye.”
Abajijwe uwakosheje muri iki kibazo, yasubije ati “Uwibeshye ni wawundi washyize abanyeshuri mu cyiciro badakwiye kuba barimo, ari we REB.”
Uyu Muyobozi Mukuru wa REB akomeza avuga ko nyuma yo kubona icyo kibazo, aho kugiceceka ngo kitamenyekana, bahisemo guhita bagikosora bakamenyesha uko byagenze ku bo bireba bose, bakanabasaba imbabazi, kuko ihame ari uko “Ikibazo gikosorerwa aho kigaragariye.”
Kuba iki kibazo cyaragaragaye abanyeshuri baratangiye kwiga, byatumye bamenyeshwa ko batemerewe inguzanyo, gusa ntibirukanwa kuko ushobora kwiyishyurira ashobora gukomeza akiga.
Ababonye amahirwe yo kwirihira babarirwa ku mitwe y’intoki
Abari bafite ubushobozi bwo gukomeza kwiga birihira ni mbarwa, ari na yo mpamvu abari barishyuye ayo kwiyandikisha, bakishyura amafaranga yo kurya ndetse n’amacumbi, bahera mu gihirahiro bibaza niba ibyo batakaje bitewe no kwibeshya kwa REB bizasubizwa, cyangwa se icyemezo cyabafatiwe kigasubirwamo, bagahabwa inguzanyo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Rubingisa Pudence, yagize ati “Icyo kibazo tukimenye twaganiriye na REB, dushaka igisubizo…. Turashaka kugirana na bo amasezerano, twumvikane tuti muturimo umwenda ungana utya, muzishyura muri ubu buryo, kugira ngo bagume mu ishuri bahinduye imimerere, babaye abanyeshuri bagomba kwiyishyurira.”
Yakomeje avuga abo banyeshuri batategereza ko bazishyura barangije kimwe n’abandi, ko ahubwo bazajya bishyura mu byiciro bitandukanye, ariko umwaka ukajya urangira barangije kwishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka wose mu rwego rwo kwirinda ko hari uwacikiriza amasomo akagenda atishyuye imyaka yabanje.
Kuri ubu Kaminuza y’u Rwanda ndetse na REB bihumuriza aba banyeshuri bari mu gihirahiro ko batatakaje amahirwe yo kwiga, ahubwo batakaje amahirwe yo guhabwa inguzanyo, nubwo umubare munini muri bo uturuka mu miryango itifashije yashobora kwiyishyurira n’umwaka umwe wa Kaminuza.
Source: igihe
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abanyeshuri-143-mu-gihirahiro-kubera-amakosa-ya-reb-mu-gutanga-inguzanyo/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNi inde ukwiye kuryozwa amakosa y’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) nyuma yo kwambura abanyeshuri 143 inguzanyo ya buruse? Iki kigo cyemera ko cyakoze amakosa yo gushyira aba banyeshuri ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo, nyuma kikaza kurubakuraho baramaze gutangira amasomo, none ubu bakaba baheze mu gihirahiro. Hakomeje kwibazwa ukwiye kwirengera amakosa yakozwe nubwo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS