Joseph Mbonyinshuti na Aime Nkundabatware, Abanyarwanda babiri bafungiye mu Burundi (Ifoto/Nkundabatware

 

  • Bafunganye n’abasirikari muri Gereza ya Mpimba
  • Ngo Gen Adolphe uherutse kwicwa yabise abatasi ba Perezida Kagame
  • Ngo Bagaburirwa ubugari butagira isosi
Abanyarwanda babiri bafungiwe muri Gereza ikomeye mu Burundi ari yo Mpimba, baravuga ko babayeho nabi.
Joseph Mbonyinshuti na Aimé Nkundabatware, bakoreraga Ikigo cy’Abadage gishinzwe amashyamba cyitwa Wankara Ltd gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.
Batawe muri yombi tariki ya 22 Kamena 2015, n’inzego zishinzwe umutekano z’u Burundi, aho zavugaga ko barenze imbibi z’u Rwanda mu ishyamba rihuriweho n’ibihugu byombi.
Aba Banyarwanda bavuga ko bafashwe n’abagabo basaga 8 bakabwirwa ko bageze mu Burundi kandi bari bazi ko bakiri mu gice cy’ishyamba cyo ku ruhande rw’u Rwanda.
Ibyo bari bafite byose birimo moto n’amatelefone ngo babyatswe n’abashinzwe umutekano.
Aimé Nkundabatware ariko yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe aho afungiye, ko ubwo bamusakaga batwaye telefoni ye.
Yavuze ko gutunga telefoni muri gereza byemewe ndetse ko n’abandi bafunganye abazizanye bakizifite.
Yakomeje agira ati “Aho njye na Joseph Mbonyinshuti dufingiwe muri Gereza ya Mpimba tumerewe nabi, nta cyizere cyo kugaruka mu Rwanda dufite, batubwira ko turi abatasi b’u Rwanda boherejwe na Kagame.”
Iyi gereza ngo ifungiwemo abantu ibihumbi bibarirwa muri bine; birimo abasirikari n’abasivili. Avuga ko we na mugenzi we Mbinyinshuti ari bo Banyarwanda bonyine bayirimo.
Nkundabatware avuga ko kuva bagera muri iyi gereza, iyo batekewe ubugari akenshi baburya bwonyine, kuko ngo bushya nka saa ine, ariko isosi y’ibishyimbo igashya nka saa munani.
Ati “Tumara amasaha ane dutegereje ibishyimbo, tubayeho nabi cyane, uwifite ni we ugura ibyo kurisha gusa birahenze cyane kuko kugira ngo utume Umupolisi bigusaba kumuha amafaranga yo kurya, kuri twe ntabwo twabishobora kuko ibyo twari dufite byose barabitwambuye.”
Joseph Mbonyinshuti na Aimé Nkundabatware bafunzwe kuva kuwa 22 Kamena 2015. Kuwa 3 Nyakanga, nk’uko babivuga, ngo bagejejwe muri parike ya Bujumbura, basomerwa ibyaha bakurikiranyweho byo kuba abatasi b’u Rwanda.
Nkundabatware akomeza agira ati “Bahise badusubiza muri gereza ya Mpimba bongera kutugarura mu matariki 20, batwereka impapuro z’ubutumwa bw’akazi twari turimo (Ordre de mission), ariko baravuga ngo twongere dufungwe kuko iperereza rigikomeje.”
Gen. Adolphe atarapfa ngo yabise abatasi ba Perezida Kagame
Gen. Adolphe Nshimirimana wishwe kuri iki cyumweru, tariki 2 Kanama 2015, ngo yabwiye aba banyarwanda ko nta kindi cyaba cyarabagejeje mu Burundi usibye umugambi wo gutata.
Gen Adolphe yari ukuriye abacungira umutekano Perezida Nkurunziza, ariko yigeze no kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi. Nkundabatware ati “Yaje aho mfungiye muri Mpimba, arambaza ngo harya ni wowe Kagame yohereje nka Maneko? Naramubwiye ngo rwose ntabwo ndi maneko ahubwo nari muri gahunda z’akazi gasanzwe, yahise ambwira ngo mutegereze muzabona.”
Avuga ko aba banyarwanda ibyo bavuga byose Abarundi batabiha agaciro, ahubwo bakavuga ko ari abatasi, ngo “ubutasi bw’u Rwanda ni uko bukorwa” ariko ngo ubutasi bw’u Rwanda ntacyo buzatwara u Burundi.
Ntiturabasha kuvugana n’ubushinjacyaha bw’u Burundi ngo twumve icyo buvuga ku magambo y’aba Banyarwanda, ndetse ngo budusobanurire byimbitse uko iki kibazo cy’aba banyarwnada giteye, ariko dukomeje kugerageza. Iyi nkuru turacyayikurikirana.
Hagati aho Nkundabatware avuga ko afite umugore n’abana batatu bari mu Rwanda, umuryango we ngo ubayeho mu buzima bukomeye kuko umugore we atagira akazi.
Agira ati “Mbabazwa no gufatwa nk’umusirikare kandi ndi umusivile, mbabazwa kandi no kubona ambasade y’u Rwanda mu Burundi nta kintu gikomeye idufasha, mu by’ukuri tumerewe nabi hano ndetse n’imiryango yacu mu Rwanda.
U Rwanda rwagombye kugaragariza Abarundi ko turi abasivile, bakerekana ko mu basirikare babo tutarimo no muri maneko, ndizera ko bafite amazina y’abasirikare bose bafite, bagombye kudufasha tukagaruzwa mu Rwanda kuko turimo guhohoterwa mu Burundi.”
Nkundabatware kandi avuga ko n’umuryango wa Joseph Mbonyicuti bafunganwe muri Mpimba umerewe nabi, kuko ngo ari we mwana wenyine nyina afite kuko ari inshike ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasade y’u Rwanda mu Burundi irabivugaho iki?
Ambasade y’u Rwanda mu Burundi yaduhaye umudipolomate ngo agire icyo atubwira kuri iki kibazo, uwo mudipolomate wasabye ko tutatangaza amazina ye atubwira ko ikibazo kizwi.
Yabwiye iki kinyamakuru ko ambasade yabonanye n’umwunganizi mu by’amategeko w’aba Banyarwanda bafungiye Mpimba  kuri uyu wa kabiri tariki 4 Kanama 2015.
Yagize ati “Uyu munsi twabonanye na Avoka w’aba banyarwanda kandi twagiranye ibiganiro byiza, gusa kubera ko hategerejwe ko bagezwa mu Rukiko tugomba gutegereza ibizatangazwa n’ubutabera.”
Bimwe mu byo uyu mudiplomate aheraho yemeza ko aba banyarwanda bazarekurwa, ni uko ngo ubwo umunyamakuru Besabesa Mivumvi yafatirwaga mu Burundi, habaye ubuvugzi bukomeye ngo arekurwe.
Besabesa ukorera Radio Izuba, Flash FM n’urubuga rwa Igihe, yatawe muri yombi na we akekwaho ubutasi; aza gufungurwa atagejejwe mu rukiko kuko habuze ibimenyetso bimushinja.
Nyuma gato y’ifungwa rya Besabesa, Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w’Intore n’abayobozi ba RPF-Inkotanyi ko nta maneko u Rwanda rushobora kugira mu Burundi ati “Mu Burundi ubwo twaba tujya kunekayo iki?”
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSJoseph Mbonyinshuti na Aime Nkundabatware, Abanyarwanda babiri bafungiye mu Burundi (Ifoto/Nkundabatware   Bafunganye n’abasirikari muri Gereza ya Mpimba Ngo Gen Adolphe uherutse kwicwa yabise abatasi ba Perezida Kagame Ngo Bagaburirwa ubugari butagira isosi Abanyarwanda babiri bafungiwe muri Gereza ikomeye mu Burundi ari yo Mpimba, baravuga ko babayeho nabi. Joseph Mbonyinshuti na Aimé Nkundabatware, bakoreraga Ikigo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE