Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu abantu batatu bikekwako bakorana n’imitwe y’iterabwoba barashwe na polisi barapfa ubwo bageragezaga gutoroka, abandi babiri barakomereka mu Mu murenge wa Bugarama mu Kagali ka Nyange mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SP Sano Nkeramugaba, yamaze gutangariza itangazamakuru ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Bari batandatu. Abahungu batanu n’umukobwa umwe, baje mu Bugarama baje kwigisha amatwara ya Islam. Mu kujya kubafata hari abashatse gucika bararaswa. Batatu bapfuye, umwe arakomereka abandi babiri ni bazima.”

Yakomeje avuga ko bose bemera ko bari mu mitwe y’iterabwoba. Ati “N’abandi mbere yo gupfa twavuganye, baremera ko ari aba Al Shabaab. Bavuze ko batemera abakafili, ko abantu bose bagomba kwinjira muri Islam.”

Ibi bibaye mu gihe ku munsi w’Ejo ku wa kane Polisi y’igihugu yatangaje ko yarashe umuntu wakekwagaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba I Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ndetse no mu minsi yashize Polisi yari yatangaje ko yarashe Mugemangango washinjwaga gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/imbunda.jpg?fit=500%2C285&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/imbunda.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS  Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu abantu batatu bikekwako bakorana n’imitwe y’iterabwoba barashwe na polisi barapfa ubwo bageragezaga gutoroka, abandi babiri barakomereka mu Mu murenge wa Bugarama mu Kagali ka Nyange mu karere ka Rusizi. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SP Sano Nkeramugaba, yamaze gutangariza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE