Abakozi b’abakobwa muri Hotel Golf Eden Rock bashinja umukoresha wabo Aphrodis Mugambira  kubategeka gusambana n’abakiliya ba Hotel, babyanga bamwe bikabaviramo kwirukanwa mu kazi nta nteguza nta n’imperekeza. Mugambira we yabwiye Umuseke ko ibyo bavuga atari byo, ngo umunyamakuru nabishaka amujyane mu nkiko.

Golf-Hotel-Eden-Rock iri ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi

Golf Hotel Eden Rock iri ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi

Hashize igihe kigera ku kwezi Umuseke ukora ubucukumbuzi kuri iki kibazo, abirukanywe babitangamo ubuhamya, umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yemereye Umuseke ko nawe byamubayeho nyiri iyi Hotel agashaka “kumusengerera” umwe mu bakozi be, ntabyo yamusabye, batanabiganiriye. Bose babyita ko ari ubucuruzi bw’abantu.

Ubuhamya butangwa n’abahakoraga bane baganiriye n’Umuseke bukurikirwa n’ibaruwa umwe muri bo yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi tariki 15/06/2016 asaba Akarere kumufasha kurenganurwa agahabwa ibyo yemererwa n’amategeko kuko yirukanwe nta nteguza nta n’imperekeza.

Aba bakobwa  baganiriye n’Umuseke ntibashimye gutangazwa imyirondoro mu itangazamakuru, gusa bari hagati y’imyaka 21 na 28, bose birukanwe nta nteguza kuri Hotel Golf Eden Rock ku mpamvu zinyuranye, bagahuriza ku y’uko shebuja yabasabye guherekeza abakiliya mu byumba ngo babaraze bakanga nyuma bikabaviramo kwirukanwa hashatswe indi mpamvu.

Bavuga ko basinye amasezerano y’akazi ariko ngo umukoresha ntashobora kubaha copy yayo kuko ngo aba aziko baagirana ikibazo mu buryo butunguranye akabirukana, gusa ngo aya masezerano umukoresha wabo aba ayafite, bityo uwo yirukanye ntibinamworohera kubona aho ahera arega.

Umwe muri bo w’imyaka 23 ati “Abagabo bamara kunywa cyangwa bari gusangira nawe agatangira akabashakira abakobwa kandi mu bakozi be, akaza akakubwira ngo herekeza uriya mugabo…ngo mutwaze amazi…wagera mu cyumba kubera ko aba yabimubwiye ngo ngiye kukoherereza umukobwa uri bukuraze… wowe wagerayo ugasanga umuntu yiteguye ibindi kandi wagiye uziko ugiye guha serivisi isanzwe umukiliya, yagusaba ibindi ukabyanga wagaruka (Mugambira) akagutonganya ngo umufatira abakiliya nabi.

Abana benshi barabikorerwa hariya, na bariya bahari ni uko batabikubwira ariko niko bimeze, usanga uhageze aba muri iyo systeme kuko uba ukeneye akazi ukeneye ubuzima, ubundi ugasanga bamwe bubahutse abantu (banze ko baryamana) kandi bamwe baba ari abayobozi abandi ari abantu bakomeye utari unakwiye no kuvugisha. Hariya nta n’umuntu wabwira, waregera nde se?

Iyo ubyanze rero agushakaho impamvu yo kukwirukana akabyuririza ngo ntimubyumva ko ntanutse….akaba arakwirukanye.”

Uwandikiye ibaruwa Akarere ka Karongi avuga ko hashize ibyumweru bibiri atarasubizwa, mu ibaruwa ye Umuseke ufitiye copy asaba Akarere kumufasha kumwishyuriza ibyo yimwe yirukanwa nta nteguza, yabwiye Umuseke ko nawe atigeze ahabwa copy y’amasezerano n’umukoresha we kuko ngo agufatirana n’ubukene uba ufite ushaka akazi wasinya amasezerano ntaguhe copy yayo.

Mu ibaruwa ye anavugamo ibi byo “Guherekeza abagabo mu byumba ku ngufu”, gukubita abakozi, kubatuka mu ruhame akabita amapine, ibikuri n’andi magambo y’urukozasoni…

Uyu yagize ati “Ndasaba abayobozi ngo babikurikirane, ntabwo abana b’abakobwa yakomeza kubahohotera ngo ni uko ari boss, ngo ni uko afite amafaranga… ibyo ntabwo byari bikwiye. Benshi bahavuye badahembwe bagize ibibazo binyuranye.”

Mugenzi we w’imyaka 26 nawe waganiriye n’Umuseke ati “ rimwe twari abakozi nka batanu,  byari nijoro nka saa saba niba atari saa sita hari abagabo bane baraye mu byumba biriya bya VIP araza aratubwira ngo tugende tubaraze, tugenda tumucengacenga maze ashyiraho itegeko abwira umuzamu ngo ntihagire umukobwa usohokamo hariya. Icyo gihe twaraye tumwihishahisha.

Icyo dusaba ni dusaba ni uko bafasha bariya (abakobwa) bakiriyo kuko njyewe sinasubirayo, babafashe bajye bahembwa ku gihe kandi babafate nk’ibiremwamuntu.”

Mugenzi we w’imyaka 26 nawe wirukanwe yemeza ko hari abandi bakobwa benshi birukanwe kuri iyi Hotel kuko banze kuryamana n’abakiliya yabategetse.

Ati  “Hari igihe yambwiye ngo nimperekeze umukiliya muri ‘chambre’ ndabyanga ndamubwira nti mubyo naje gukora ibyo ntibirimo. Icyo gihe twarashwanye cyane nyuma arambwira ngo nanze amadolari. Sinzi niba mubyo akora n’ubwo bucuruzi burimo.

 

Umuyobozi ku rwego rukuru yarabyiboneye

Usibye aba bakobwa uwahoze ari manager kuri Hotel Golf Eden Rock witwa Jean Marie yabwiye Umuseke ko ibi bibazo abakobwa bagiye babimugezaho agihari, ariko ko nta bushobozi bwo kugira icyo abikoraho yari afite.

Ati “ibyo bavuga biragoye kuba wavuga ko ari ibihuha mu gihe hari ubuhamya batanga, iby’aribyo byose harimo ukuri.”

Kubyo guhatirwa kujyana n’abagabo mu byumba ati “Aho mpaherukira narabyumvise, igihe nariyo mu kazi barabimbwiye benshi, au fait nanjye mu cyahamvanye ni uko nananiwe gukorera muri izo situations.”

Umwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu nawe utifuje gutangazwa kuko ngo yumva byakwica iperereza riri kubikorwaho n’inzego zibishinzwe yemereye Umuseke ko ibi byo gushaka kumuha umukobwa umuraza, ukora aho kuri Hotel, byamubayeho.

Uyu muyobozi avuga ko nawe uyu nyiri Hotel ubwo yari yaharaye ngo yamwoherereje umukobwa (uhakora) ngo agende yitwaje n’agakingirizo amuraze, umukobwa arabyanga bimuviramo kwirukanwa, maze nawe niko kubwira uyu muyobozi ibyamubayeho amusaba ko nk’abayobozi bagira icyo babikoraho.

Ati “Ni ukuvuga ngo harimo ikintu kirimo no gusuzugura abantu, kubatekerereza, gukora ibyo utamusabye, atazi niba n’izo ngeso uzigira…  Ni ibintu bibabaje cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko azi neza ko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.

Drocella Mukashema umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabwiye Umuseke ko ibaruwa y’uriya mukobwa bayibonye ndetse ngo yagerageje kuvuna na Aphrodis Mugambira amubaza impamvu adahemba abakozi gusa ngo icyo kubahatira kuryamana n’abagabo ntacyo yamubajije.

Ati “Twagerageje kwishyuriza uwo mukobwa Mugambira akatubwira ko azaza akamwishyura ariko tumusaba ko yamwishyura kuri compte nk’uko bisanzwe…. Turabikurikirana.”

Umunyamakuru avugisha Aphrodis Mugambira yabanje kumutera ubwoba amubaza niba amuzi, ubundi amubwira ko icyo yakora(umunyamakuru) ari uko yajya kumurega  mu nkiko.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/Golf-Hotel-Eden-Rock.jpg?fit=490%2C331&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/Golf-Hotel-Eden-Rock.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDAbakozi b’abakobwa muri Hotel Golf Eden Rock bashinja umukoresha wabo Aphrodis Mugambira  kubategeka gusambana n’abakiliya ba Hotel, babyanga bamwe bikabaviramo kwirukanwa mu kazi nta nteguza nta n’imperekeza. Mugambira we yabwiye Umuseke ko ibyo bavuga atari byo, ngo umunyamakuru nabishaka amujyane mu nkiko. Golf Hotel Eden Rock iri ku kiyaga cya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE