Abacikacumu barambiwe ubugambanyi bwa MUKASHEMA ESPERANCE.
Nyuma y igihe kirekire uyu mudamu aca ahantu hose yibasira abana bacitse kw icumu , bibaye ngombwa ko natwe tukugezaho byinshi tuzi, kuko tubona bimaze kuturambira, kubera igihunga afite mu bikorwa agenda akora byerekeranye na politiki, akaba ashaka kubishyiramo abantu bose, ababa batabishyigikiye agahitamo kubasebya, ntacyo asiga inyuma kugeza kubo bavukana bagahitamo no kumuhunga noneho ubu yibasiye abana b abacikacumu aho bari hose.
Turibaza byinshi ariko tubifitiye ibisubizo. Ubwa mbere yarabanje yibasira umwana Leopard abereye muka se ibyo yamukoreye n imana ibizi, muzamwegere mumubaze azababwira?Mu gihe yabaga i Kigali ku KIVUGIZA nyuma y intambara nta kindi yakoraga uretse kwibasira imitungo y abahutu bahunze kandi abifashijwemo n abasirikare, kuko babaga iwe ariwe unabatekera,ushaka kubimenya azegere umwana w umusirikare witwa Copain wari icyamamare mu kwiba amabanki na za stations za essences?Nyuma yaje gufungwa kubera ibyo bikorwa, ariko aho yabaga ni kwa Esperance Mukashema ntawe utabizi? Ese nyuma ya Gakurazo uyu mudamu yagiye kubahe?Yabaga aho FPR itari?Cg yabanye nayo mu bwisanzure? None se kuki FPR ntacyo yamutwaye?Yarihishaga?Ayo makuru muzayabaze abari bari aho yatuye hose n abasirikare babaga bari kumwe nawe? None ibyo yarabirenze yibasira undi mucikacumu PIYO MUGABO amuteza abantu bose ko ari umuntu mubi ngirango uwamugabo ntawe uramwumva asebya umuntu uwo ariwe wese?Bucyeye bwaho bamaze kubona ishyamba atari ryeru bahisemo gufata akayira barahunga ibyo byo si igitangaza, buri wese n impamvu ze ariko bari bafite umwanya mu nteko ishinga amategeko,ibyo byose si ukuvuga ko FPR itabirebaga?Bagiye guhunga bajya i Bugande ahantu FPR izi neza kandi si ukuvuga ko iyo ishaka kubafata byari kuyinanira? Uwo mugore ahageze naho kubera ubuhemu yahasanze abandi bana b abacikacumu bashakaga uko babona impapuro ngo bagende mu bindi bihugu ahitamo kubarwanya abita ba maneko ba Kigali. Abo bana bahagirira ibibazo byinshi cyane, muzabaze umucikacumu Ange azababwira imvo n imvano?Aho agereye mu Bulayi naho gahunda ntiyayiretse yakomeje kwibasira abacitse kw icumu,avuga ko hari abakura uburozi bwa DMI mu Rwanda bakabujyana muli Canada, ubundi bakabujyana mu Bubiligi nibindi bihugu by i Burayi?Ariko akibasira cyane cyane abana b abacikacumu bigeze kuba abasirikare cyane cyane abamuzi, barimo Uwitwa Richard Kaboko, n uwitwa Ugilimpuhwe Clement ngo batavuga akari imurori?Ariko mbere y uko abibasira yashatse kubashyira mu bikorwa birwanya ubutegetsi baramuhakanira ahitamo kubihimuraho.kuko hari inama ngo zagiye zibera muli ESPAGNE yabatumiragamo ariko akabona batabyitayeho.Gusa turabaza ba expert ko bazamutubariza aho buturuka nuko bajyanwa n uko yabimenye?
Nyuma y icyo gihe yakomeje kubashishikariza kujya mu cyunamo gikorwa n abahutu, ngo icyunamo cya Genocide yitiriwe abatutsi ntibaho,ariko abacikacumu bakomeje kumutera utwatsi kandi bamwumvisha ko ikibazo yagize yagikemura mu buryo bwe ntawe avangiye,ariko bagatangazwa n uko nawe ubwe yapfushije abantu be muli iyo Genocide y abatutsi?Niba yarahisemo inzira yo kurwanya ubutegetsi ni uburenganzira bwe, ariko n ave ku bantu batagize aho bahuriye n ibibazo afite?Umunyeshuli uje kwiga ni DMI?,Uvuye i Kigali gusura abavandimwe ni DMI?Uwasubijwe isambu ye cg inzu ye ni DMI?,Uwicururiza utuntu twe ni amafaranga ya DMI?,uwaguze akamodoka ni DMI?Ese kuki yumva ko abacikacumu batayoboka ubutegetsi niba FPR yarabarokoye bari bazi neza ko bagomba gupfa?Ese kuki atabona ko hari abacikacumu bahishwe n abahutu bagashobora kubaho bikba ntawe bigomba gutera ipfunwe ahubwo ari ubutwari ?Ese FPR yo nta bahutu igira? Ese ni nde DMI ? Ninde utariwe?
Ibyo ntabwo byarangiriye aho yahisemo guteza isoni undi mucikacumu Ambassadeur Karabaranga amushinja ubwicanyi bw abanya Butare no kumuteranya amugerekaho ubwicanyi, ese buriya hari ibimenyetso afite?Ese yari afite bubasha ki ?Hari Komini yayoboraga?
Ikintu kitumvikana neza ni uko n umuhutu Kabagema aziza ko yicururiza ko acururiza Den Haag, ari umuntu wabiruhiye kandi abantu bagurira ibyo kurya iwe ntawe urapfa?Ese abahagura amazi hari uwari wapfa?Ese ko Mukashema yaguraga muli African shop y abanyarwanda ahitwa Utrecht hari uwigeze amuroga?Byamubujije se kubambura?Abo bantu kugeza ubu baracyakeneye amafaranga yabo kandi amaso yaheze mu kirere?
Mu bihe byashize hari abazungu babuze abantu babo mu Rwanda mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi baje gusaba ko bahabwa ubufasha kugira ngo dossier yabo yuzure bazashinje uwabiciye bakaba bari babakeneyeho kuba abatangabuhamya , nyamara batangajwe n uko bababwiye ngo batanga ubuhamya ari uko babahaye amafaranga?Nimunyumvire namwe aho isi igeze?Icyakurikiyeho abo bazungu nta mafaranga batanze, ahubwo Mukashema Esperance acura umugambi wo kuzajya gusaba amafaranga urundi ruhande rushinjwa ariko abasaba ko batazabivuga ariko burya akarenze umunwa karushya ihamagara? Ibyo byose tubibagejejeho tumaze kubona ko amazi amaze kurenga inkombe .Mu minsi yashize twumviseko Sisi Evariste yashatse kwivuganwa na DMI yo mu buholandi,iby iyo nkuru bizwi n abantu benshi b abacikacumu bashobora kubihamya kuko uwo bashinja kuyobora icyo gikorwa basangiye inshuro nyinshi kandi ntihagira ikiba?Bagendererana nk abaturanyi,gusa twatangajwe no kumva ko uwo musaza yashatse kurogwa?Twagiraga ngo natwe dutange umuganda kubyo tuzi ibindi muzaba mubyumva.
Mahoro Nadeje.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abacikacumu-barambiwe-ubugambanyi-bwa-mukashema-esperance/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y igihe kirekire uyu mudamu aca ahantu hose yibasira abana bacitse kw icumu , bibaye ngombwa ko natwe tukugezaho byinshi tuzi, kuko tubona bimaze kuturambira, kubera igihunga afite mu bikorwa agenda akora byerekeranye na politiki, akaba ashaka kubishyiramo abantu bose, ababa batabishyigikiye agahitamo kubasebya, ntacyo asiga inyuma kugeza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
ino nkuru ifite ubuswa bwinshi nta kintu na kimwe isobanura ,
mujye mushyiraho ibintu bifatika
Iyinyandiko igyagusa nkiturutse ikigali.
Nyamara iyi nyandiko ifite ishingiro. Irashyira ahagaragara ubutekamutwe n’ubusambo bwihishe inyuma ya nyirubwite.
Kuki se i Kigali hataturuka ibitekerezo bizima? Cyangwa uravuga ko uru rubuga rugomba kwandikwaho ibisebya leta ya Kigali nokuvuga nabi u Rwanda?
Mugye mushira mugaciro kandi tumenye ko ukuru amaherezo kuramenyekana.