Urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe gukoreshwa mu Rwanda ndetse gihanirwa n’amategeko ku ugifatanywe agicuruza, akinywa cyangwa agikwirakwiza. Urubyiruko kuva ku myaka 15,16 muri iki gihe nirwo rugeramiwe no kurukoresha, ingaruka zarwo buri wese mukuru arazizi. Gusa mu Rwanda birazwi ko hari abarunywa, nubwo bwose bitemewe ndetse Police idasiba kwerekana abo yarufatanye, ariko i Kigali hari uduce tumwe na tumwe aho usanga abahatuye bazi ko ari ahantu insoresore zinywera urumogi.

Iyi ni ifoto yo mu cyumweru gishize umunyamakuru w'Umuseke yabashije gufata ku masaha ya saa tatu za mugitondo bataraba benshi kuri iri seta

Umuseke wagenzuye uduce tumwe na tumwe twabaye iseta y’abanywarumogi beruye (barunywera ahabona) nibura ahantu hatatu abanyamakuru b’Umuseke barahageze ku masaha y’amanywa, si mu bwihisho cyane kandi ni ahanyurwa na benshi. Basanga abantu batumagura urumogi ku manywa. Abenshi ni urubyiruko. Kubavugisha utari mugenzi wabo cyangwa kubafotora ubegereye ni ukwigerezaho.

Kimironko ahitwa ku kibanza cya Kabuga (ubu hari kubakwa) mu minsi ishize ku manywa y’ihangu, inyuma y’amagaraje yahabaga hari imbuga ngari y’aho banywera urumogi, abaruhanyweraga abenshi ni abana bo mu miryango yishoboye batuye mu ngo zo hafi aho bari mu biruhuko.

Umuseke wabonyemo n’umubare utari muto w’abana b’abakobwa. Aba ubu bashobora kuba barimukiye ahandi kuko iki kibanza kiri kubakwamo.

I Nyamirambo inyuma ya stade ya Kigali, hameze nko mu bwihisho ariko ni ahantu hagaragarira abaca inzira ya ruguru, ku manywa kakunze kuba hari insoresore ziri gutumura urumogi mu bikundi bito bito.

Ku kigo cy’amashuri abanza cya Gitega (Ecole Primaire de Gitega) kiri mu murenge wa Gitega inyuma y’ibyumba by’amashuri, isaha yose y’umunsi ku manywa wahanyura uhasanga abasore bari gutumagura urumogi.

Aha iruhande rwa ruhurura ya Mpazi si ukurunywa ku mugaragaro gusa kuko hanameze nk’ahari isoko ry’urumogi, abaje kugura urwo bajya kunywera iwabo n’abarunyweraho baba ari urujya n’uruza.

Icyakora ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega bwabwiye Umuseke ko nibura bo iki kibazo bakizi kandi bakiboneye umuti, nubwo abahaturiye bo bavuga ko ntacyo ubuyobozi burakora ngo izi nsoresore zicike hano.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gitega ati “Ni insoresore ziba zivuye ahantu hatandukanye nka Kimisagara na Gitega. Ariko ibyo ntitubiheruka kuko twashyizeho irondo ryo ku manywa ry’inkeragutabara n’abanyerondo abafashwe tubashyikiriza Police.

Gusa amafoto Umuseke wabashije gufata aba basore kuwa mbere w’iki cyumweru agaragaza ko aha hantu hakiri agace kameze nk’akahariwe aba banywarumogi.

Kuri iri shuri rya Gitega, iyi ni ifoto yo kuwa mbera tariki 07 Ukuboza 2015, aba bari kunywa urumogi ku masaha ya mu gitondo, n'abana bato baca hafi aho

Abana b’abahungu n’abakobwa muri iki gihe bageramiwe cyane n’iki kiyobyabwenge bashorwamo na bagenzi babo cyangwa inshuti bagifashe mbere yabo.

Urumogi nicyo kiyobyabwenge gikoreshwa cyane mu Rwanda n’ababinywa kuko kidahenze cyane. Ingaruka zacyo zirimo kuba imbata, kwishora mu byaha by’urugomo, ubujura, gufata ku ngufu, gutakaza ubwenge, gutakaza ubushobozi bwo kwigenzura no gukora ibyo ushaka utarunyoye, kwangirika kw’ubwonko ndetse no kwica imbere h’urunywa akiri muto.

Abatuye mu duce dutandukanye mu mijyi mu Rwanda usanga bazi ahantu hatandukanye habaye indiri y’abanywa urumogi.

Uruhare rwa buri wese wifuza ejo heza h’igihugu rurakenewe mu gutunga urutoki ahanywerwa urumogi ndetse no kugira inama urubyiruko rukamenya ibibi by’iki kiyobyabwenge.

 

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUrumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe gukoreshwa mu Rwanda ndetse gihanirwa n’amategeko ku ugifatanywe agicuruza, akinywa cyangwa agikwirakwiza. Urubyiruko kuva ku myaka 15,16 muri iki gihe nirwo rugeramiwe no kurukoresha, ingaruka zarwo buri wese mukuru arazizi. Gusa mu Rwanda birazwi ko hari abarunywa, nubwo bwose bitemewe ndetse Police idasiba kwerekana abo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE