Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda rugezemo nta ukwiye kurebera umutekano ku ngabo zifite imbunda nka kera; ahubwo umutekano wareberwa mu bikorwa binyuranye biteza igihugu imbere.

Gen Nyamvumba yatanze ubu butumwa aganiriza urubyiruko rusaga 200, uru rubyiruko rutegurwa kuzakora ibintu bisa nibyo Interahamwe zakoze mu’rwanda cyangwa Imbonerakurez’iBurundi zirimo gukora muriki gihe muburundi.  Uru rubyiruko  nog nirwo ruyobora urundi muri za kaminuza n’amashuli makuru yo mu Rwanda rukaba rwitabiriye ibiganiro byateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB). Ibi biganiro byatangiye kuwa 30 Gicurasi  bigamije koza mumitwe abanyeshuri(brainwashing ) nokubashyiramo imyunvire ya RPF(indoctrination) byasojwe kuri iki Cyumweru, tariki 31 Gicurasi 2015.

Gen. Nyanvumba yababwiye urubyiruko ko bagize amahirwe akomeye abakera batabonye, kuko ngo bafite igihugu kibashyigikiye kandi kibashakira imbere heza.

Munvugo yikuzo bakunda guha Kagame, yongeho ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho hari abagize uruhare ruruta urw’abandi mu kubigeraho;aha nuko ateruye ariko abazi guca amarenga bazi icyo ashaka kuvuga.

Yagize ati”Umutekano w’u Rwanda ntugikwiye kureberwa gusa ku basirikare bafite imbunda gusa, ahubwo mu bikorwa binyuranye biteza igihugu imbere… mu kujya imbere hari ibyo tutasiga inyuma ari na byo ngira ngo dukuraho inkomoko yacu, ari ho dukura abo turibo (identity).”

Nonese Gen. Nyambunva identity uvuga niyihe? Kwica urubozo kwabantu? Gufungira abantu ubusa? Ubu niba wunvise ijwi ryamerica abantu mwafashe mukabatwara mugiko cy’abana  binzerezi mwabafungiye ubusa ntanubwo mubaha amafunguro kandi iwawe urarya ibindi ukamena mukimoteri.

Kuri Nyanvumba ngo urubyiruko rwigire kumateka, ayahe? Kuva ryari? Ngo yarangije  ashishiikariza urubyiruko kwigira ku mateka, ibyiza basanzemo bakabikomezanya mu kubaka igihugu. Nt’ameteka  bakwigira kuri RPF, uretse amateka yakirimbuzi, turasaba urubyiruko ahubwo kwigira ku mateka yaranze igihugu cyacu maze bakitandukanya na RPF hakiri kare.

Gen Nyamvumba yabwiye urubyiruko ko ibikorwa biteza igihugu imbere ari byo bizahashya umwanzi; gukoresha intwaro bikaza nk’igisubizo cya nyuma.

Yavuze ko  ngo ibikorwa ingabo z’u Rwanda zigeraho kubera ubuyobozi bwazo, byubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, akaba ari byo bitandukanya RDF na FAR (Ingabo zatsinzwe). Ahubwo u Rwanda ruricuza kuba rwabuze X-FAR kuko ntaho zagiye kwica Rwigyema muri Uganda, cyangwa abandi bayobozi ba RPF, ibi bitandukanye  na RDF imaze kwica abantu bose batavuga rumwe na RPF ndetse ibasanga mumahanga bahungiyemo.

Umuyobozi wa RGB, Prof. Anastase Shyaka,  nawe inkoma mashyi ati, urubyiruko ndabasaba kutitesha amahirwe mwabonye yo kubona abayobozi b’icyitegererezo, anababiwra ko ibyo Abanyarwanda bifuza ari byo bikwiye kubahirizwa hatabayeho igitugu cy’abanyahanga. Aha arashaka kuvuga guhindura Itegeko Nshinga, nonese Prof, wemeye gushyira ubwenge mugifu, koko waba warabajije abahe banyarwanda? Cyangwa uravuga babandi muhatira gusinya ibyo batazi.

Yagize ati”Urubyiruko mufite amahirwe yo kugira abayobozi mureberaho mukwiye gukoresha neza ayo mahirwe mu gushimangira no kurinda ibyo tumaze kugeraho no kumenya ko bitikoze.”

Unva nawe ukuntu urubyiruko ruzashyira impanuro za RPF, mu bikorwa, abanyarwanda nimwetugure kuzahangana niz’Interahamwe cyangwa Imbonerakure, kuko ziteguye kuzakora amahano aruta ayakozwe n’urubyiruko rwa MRND.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda rugezemo nta ukwiye kurebera umutekano ku ngabo zifite imbunda nka kera; ahubwo umutekano wareberwa mu bikorwa binyuranye biteza igihugu imbere. Gen Nyamvumba yatanze ubu butumwa aganiriza urubyiruko rusaga 200, uru rubyiruko rutegurwa kuzakora ibintu bisa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE