Aha ni muri MAGERWA, ahabitse utunozasuku twaburiwe isoko (Ifoto/Umutesi C)

 

Sosiyete yatangiye gahunda yo kuzana mu Rwanda utunozasuku imaze guhomba amafaranga miliyari imwe na miliyoni ebyiri.
Ubuyobozi bwa East African Cleanness and Health Company buvuga ko hari amakontineri 15 y’utunozasuku yakwamiye mu bubiko rusange bw’igihugu (MAGERWA) kuva mu mwaka wa 2011.
Iyi kampani ivuga ko ku ikubitiro yazanye amakontineri 16,5 y’utunozasuku ivuye kuturangura mu Bushinwa, ikura muri MAGERWA kontineri imwe n’igice, izindi 15 zigumamo kugeza magingo aya kuko nta soko utunozasuku tugifite bitewe n’uko nta tegeko cyangwa ibwiriza rigena imikoreshereze yatwo ririho.
Umuyobozi Mukuru wa East African Cleanness and Health Company, Buruga JM Claude, avuga ko ubu MAGERWA ibishyuza miliyoni 200 z’imisoro kubera ayo makontineri 15 yakwamiyemo.
Buruga atunga agatoki inzego za Leta, cyane cyane Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), kuba ari zo zadindije ubucuruzi bw’utunozasuku. Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko MINISANTE yagize uruhare runini mu kugaragaza ko utunozasuku dukenewe mu rwego rwo kwirinda umwanda wo muri kasike, ariko inanirwa gukora amabwiriza agenga ikoreshwa ryatwo.
MINISANTE yemera ko koko yakoze ibishoboka byose ngo utunozasuku tuzanwe mu Rwanda ndetse tunahabwe agaciro ku buryo yanifuzaga ko abo bashoramari batuzana mu Rwanda basonerwa imisoro. Gusa iki cyifuzo cyabaye imfabusa kuko buri kanozasuku kasoreshejwe amafaranga 10.
Umunyamategeko Wungirije muri MINISANTE, Spincer Bugingo, yabwiye iki kinyamakuru kandi ko amabwiriza y’ikoreshwa ry’utunozasuku yakozwe, yoherezwa muri Mnisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kugira ngo asuzumwe mbere y’uko ashyirwa ahagaragara.
Buruga kandi anenga amashyirahamwe y’abamotari kuko bafashe utunozasuku ku mwenda ariko ntibishyure.
Uburyo byagiye byivangavanga
Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete yazanye utunozasuku, tumwe tugacuruzwa utundi tugahera muri MAGERWA, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ari yo yabaye iya mbere mu gukemanga ubuziranenge kuri kasike.
Mu mwaka wa 2010, ubwo umwe mu banyarwanda nawe uri muri kino kigo cya East African Cleanliness and Health Company yatembereraga ku mugabane wa Aziya, yabonye benshi mu bagenzi baho bagenda kuri moto bakoresha utunozasuku.
Ageze mu Rwanda yagaragarije MINISANTE ko akanozasuku gakoreshejwe byagira akamaro kanini cyane ku bijyanye n’isuku, dore ko uretse abamotari, muri Aziya utunozasuku tunakoreshwa kwa muganga, mu nganda n’ahandi.
MINISANTE n’Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2011 byatangaje ku mugaragaro ko habonetse utunozasuku kandi ko abamotari basabwe kudushyigikira, bakatugura, bakaduha buri mugenzi.
Nyuma y’iminsi ibiri gahunda itangijwe ariko, ngo abamotari batangiye kuburana bavuga ko akanozasuku gahenda kuko kaguraga amafaranga 35, bakifuza ko abagenzi bajya bakizanira. Icyo cyifuzo cy’abamotari cyatewe utwatsi n’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere y’Imirimo Imwe n’Imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).
Ibi byateje impaka bituma habaho inama zitandukanye ku kibazo cy’akanozasuku n’imikoreshereze yako, ngo birangira Polisi yanze kongera gufata abamotari badafite utunozasuku kuko nta tegeko rihari rituma bafatwa cyangwa ribagenera ibihano.
Ibi ngo byatumye MINISANTE ikora ibwiriza rigena iby’akanozasuku n’ibindi bijyanye n’ikoreshwa ryako. Mu ntangiriro za 2012 iryo bwirizwa ryarakozwe, ariko nanone polisi ngo yanga kurigenderaho kuko ryari ibwiriza ry’imikoreshereze ariko ntiriteganye ibihano.
MINISANTE ngo yavuguruye ayo mabwiriza iyashyikiriza Umujyi wa Kigali, harimo amandey’ibihumbi 10, buri mu motari agasabwa guha umugenzi akanozasuku mbere y’uko yicara kuri moto.
Nanone Polisi yagaragaje ko muri iryo bwiriza hari ikiburamo, kuko yasanze rireba abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali gusa kandi abamotari bakorera mu gihugu hose.
Icyo gihe cyose nta bwiriza cyangwa itegeko rihari, ba nyir’amakontineri y’utunozasuku bo bakomezaga guhomba kuko batabashaka gucuruza.
Kuri iki kibazo, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko iki kigo cyazanye utunozasuku kitakagombye kugira uwo cyitakana kuko ibyo bakoraga byose guhera mu myaka yashize bitari mu nyungu z’umuntu umwe, ahubwo baharaniraga inyungu rusange.
Superintendent JMV Ndushabandi yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko afite icyizere ko iki kibazo kizashyira kibonerwe umuti kandi urambye gusa ngo abantu ntibakwiye kurenganyana hagati yabo kuko ibintu bigomba kurangira bitunganye neza
Placide KayitareHUMAN RIGHTSAha ni muri MAGERWA, ahabitse utunozasuku twaburiwe isoko (Ifoto/Umutesi C)   Sosiyete yatangiye gahunda yo kuzana mu Rwanda utunozasuku imaze guhomba amafaranga miliyari imwe na miliyoni ebyiri. Ubuyobozi bwa East African Cleanness and Health Company buvuga ko hari amakontineri 15 y’utunozasuku yakwamiye mu bubiko rusange bw’igihugu (MAGERWA) kuva mu mwaka wa 2011. Iyi kampani ivuga ko ku ikubitiro yazanye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE