Nyuma yokwivugana umuherwe Rwigara Assinapol na Kagame, ubu umugambi  nukurebako umuryango wa Rwigara utazashobora nogusigaza urwara rwokwishima.  Umuyobozi m’umugi wa Kigali yategetse umuryango wa Rwigara  gusenya inzu imaze imyaka n’imyaniko mumugi wa Kigali ahitwa mu Kiyovu.

Umufasha wa nyakwigendera Rwigara yabwiye BBC Gahuza ko yategetswe kwisenyera iyo  nzu yabo kandi ngo nokwishyura million 7 z’amafaranga k’umuntu Kagame yohereje ngo gupima niba iyo nzu yarubatswe muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Biragoye gukora ubucuruzi m’urwanda mugihe utunvikana cyangwa udatanga kimwe cya kumi mwisanduku ya RPF. Kuberako RPF ifite sosiyete z’ubucuri nka  Real Contractors, Horizon, Inyange byose byibumbiye mukitwa Crystal Ventures abacuruzi bo  m’urwanda baragowe. Rwigara Assinapol ari mubantu bafashije Inkotanyi atitangiriye itama ndetse yanafunzwe mubyitso mwikubitiro ry’itambara ya 1990.

Umudamu  wa Rwigara yabwiye BBC ko ntakintu nakimwe basigaranye, umutungo wabo wose wigaruriwe na Kagame nabambaribe. Kagame ntagira inshuti habe nisoni. Undi  muherwe Rujugiro Tilbert nawe umutungo we watwawe na Kagame amushinja gushyigikira abamurwanya.

Undi muherwe wagize ibibazo na Kagame ni Valence Kajeguhakwa , uretseko nyuma yaje gusubira m’urwanda nyuma yoguhungira muri America. Umutungo we wari waratwawe na Kagame nokumubuza amahoro.

Kuki Kagame atoteza abantu bamushyize kubutegetsi?

Nyakwigendera Col. Patrick Karegeya yavuzeko iyo Kagame akwanze akurimburana nibyawe byose. Ndetse nabawe bose niyo mpanvu abantu bose m’urwanda bategetswe kuramya Kagame . Ngibyo ngukwo  ibya Kagame namayobera.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSNyuma yokwivugana umuherwe Rwigara Assinapol na Kagame, ubu umugambi  nukurebako umuryango wa Rwigara utazashobora nogusigaza urwara rwokwishima.  Umuyobozi m’umugi wa Kigali yategetse umuryango wa Rwigara  gusenya inzu imaze imyaka n’imyaniko mumugi wa Kigali ahitwa mu Kiyovu. Umufasha wa nyakwigendera Rwigara yabwiye BBC Gahuza ko yategetswe kwisenyera iyo  nzu yabo kandi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE