Inyenyeri ibonye amakuru y’ inca mugongo  y’ itsembatsemba ry’ abaturage biganje mo abahutu mukarere ka Masisi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aba baturage bibasiwe n’abasirikari ba Kagame bakorera uburinzi imwe muri societe ye icukura ikanacuruza  Coltan  i Masisi .

Umwe mubahaye inyenyeri aya makuru yagize ati :

“Hari umugabo ufite sociyete ya Coltan iMasisi ngo abamurinda nibo babikoze ;abo bamurinda ni abasirikari  b’iwacu mu Rwanda .
Uko nabyumvishe bashaka gukura abaturage b’abahutu aho ngaho hari coltan, bakava mu milima yabo, noneho amatora yazaba bakazaba ari bakeya.”
Mugihe Kongo y’ itegura amatora y’ umukuru w’ igihugu , Dr Denis Mukwege  ukomoka muri icyo gihugu akaba yarahawe  igihembo cyitiriwe Nobel Peace  kubera  ubutabazi yakoreye abaturage  bakorewe iyica rubozo rishingiye kugitsina n’ abagizi ba nabi bitwaza intwaro nk ‘ abishe izi nzirakarengane , Kagame akomeje kubaka izina rye ry’ umwicanyi kabuhariwe muri Kongo.
Turatabariza aba baturage bongeye kwibasirwa bunyamanswa nkuko abanyamulenge bibasiwe  hambere aha , n’ abasirikari boherezwa muri Kongo na Kagame muri gahunda zo kujujubya umutekano kugirango abone uko yiba amabuye yagaciro ajyanwa mu Rwanda akitwa ko  ariho aba yacukuriwe!
Turamagana  abanyepolitike  bo muri Kongo bafatanya n’ aba bagizi ba nabi  kugirango bagere ku intego zabo za politike muri aya matora  ategerejwe y’ umukuru w’ igihugu cyabo.
Twunga murya TWAHIRWA NZATUMA Emmanuel président SHAKA/ Kinshasa, usaba intumwa za rubanda zo muturere twa MASISI, RUTSHURU na GOMA  guhura  byihutirwa kugirango  izi nzirakarengane zikorerwe ubutabazi n’ ubuvugizi bukwiye.
Christine Muhirwa
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG-20181008-WA0011.jpg?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG-20181008-WA0011.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSLATEST NEWSInyenyeri ibonye amakuru y' inca mugongo  y' itsembatsemba ry' abaturage biganje mo abahutu mukarere ka Masisi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aba baturage bibasiwe n'abasirikari ba Kagame bakorera uburinzi imwe muri societe ye icukura ikanacuruza  Coltan  i Masisi . Umwe mubahaye inyenyeri aya makuru yagize ati : 'Hari umugabo ufite sociyete...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE