François Habiyakare, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (Ifoto/Niyigena F.)
 Ubushomeri buza ku isonga nk’imwe mu mpamvu nyamukuru zitera ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi mu Rwanda.

Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015, ku cyicaro cyayo i Remera.

Izindi mpamvu ziyongera ku bushomeri, mu bitera iyi ruswa haza; inda nini, umushahara muto, gushaka gukira vuba, ubukene, ipiganwa rihambaye ku isoko ry’umurimo, ubujiji, kubura ubunyamwuga, gushaka kwikubira no kutiyubaha.

Izi mpamvu zose ni izatanzwe n’abashaka akazi ndetse n’abakarimo, nk’uko bisobanurwa na François Habiyakare, Perezida w’iyi Komisiyo.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta ivuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze mu mitangire y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta, harimo amoko atatu ya ruswa.

Ayo ni ruswa ishingiye ku gitsina (40%), ruswa ishingiye ku mafaranga (39%) na ruswa ishingiye ku cyenewabo (19%).

Muri ubu bushakashatsi, abari mu kazi benshi (bangana na 98%) bagaragaje ko bo bumva y’uko mu mitangire y’akazi muri Leta itarimo ruswa, naho bake (2% gusa) aba ari bo bagaragaza ko bumva ko iyi mitangire ibamo ruswa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu 2015.

Bwari bugamije cyane cyane kugaragaza igipimo cy’imyumvire kuri ruswa mu itangwa ry’akazi, amoko ya ruswa, impamvu ziyitera n’ingaruka zayo.

Bwakorewe ku bantu 680 barimo 236 bashakaga akazi na 444 basanzwe ari abakozi bakora mu buryo buhoraho mu bigo bya Leta, Minisiteri n’Uturere mu Rwanda.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSFrançois Habiyakare, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (Ifoto/Niyigena F.)  Ubushomeri buza ku isonga nk’imwe mu mpamvu nyamukuru zitera ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi mu Rwanda. Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015, ku cyicaro cyayo i Remera. Izindi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE