Uburenganzira ntibusabirwa kumashyi!
Uburenganzira kubwisanzure numudendezo ntabwo busabirwa kumashyi.
Ni uburenganzira bwawe, bwajye, bwacu.
Kuba uwo uri we, utagombye kubeshya ngo wiyite uwo utari we, utagombye guhakana ibitekerezo byawe,
utagombye kuvuga amagambo atari ayawe ni bwo bwisanzure nyabwo.
Gereza si inzu ifungwa hakajyaho umurinzi n’ imbunda ye.
Gufungwa si amapingu.
Gereza ni ukubura uko wigira, ukemera ukavugirwamo ibyo utemera.
Gereza ni ukwishinjya ibyo utakoze ukabisinyira.
Gereza ni ukubeshya utayobewe ukuri.
Gufungwa si amapingu.
Gufungwa ni ugusaba imbabazi umwicanyi.
Ntibakakwambure uburenganzira bwawe ngo baguhe ubwisanzure bw’ itungo ryambikwa ikiziriko.
Ubwo bwisanzure buzakururira. Bukurwaze umutima. Ushavure. Wiyange.
Rakara wihagarareho.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/human-rights/uburenganzira-ntibusabirwa-kumashyi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/mihiki.png?fit=659%2C335&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/mihiki.png?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSLATEST NEWSUburenganzira kubwisanzure numudendezo ntabwo busabirwa kumashyi. Ni uburenganzira bwawe, bwajye, bwacu. Kuba uwo uri we, utagombye kubeshya ngo wiyite uwo utari we, utagombye guhakana ibitekerezo byawe, utagombye kuvuga amagambo atari ayawe ni bwo bwisanzure nyabwo. Gereza si inzu ifungwa hakajyaho umurinzi n' imbunda ye. Gufungwa si amapingu. Gereza ni ukubura uko wigira, ukemera ukavugirwamo ibyo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS