Bamwe mu bakurikirana politiki yo mu biyaga bigari batangarije  ikinyamakuru Gasabo ko kugirango Gen.Karenzi Karake  yikure imbere y’ubutabera bishobora kugorana.Bitewe n’ibirego we n’abandi basirikare 38 bakomeye bashakishwaga .

Nkuko bivugwa ngo ikizakomeza dosiye ya K.K ni ubuhamya bw’abari abasirikare ba RPF-Inkotanyi:Abdul Ruzibiza (Rwanda: The Secret History), Alphonse Furuma (ibaruwa ifunguye 2001), Jean Pierre Mugabe, Aloys Ruyenzi  n’ubwa RIP Patrick Karegeya yasize avuze  na bagenzi be (Rwanda Briefing) n’abandi benshi bahoze muri FPR bagiye batangariza abazungu n’imiryango mpuzamahanga ko ngo  FPR yaba yaragize uruhare kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana .ruzibiza

                                                   Ruzibiza Abdul

Leta y’u Rwanda yakunze kwamaganira kure abavuga ko yaba  yaragize  uruhare ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ndetse ko nta ruhare abasirikare bahoze muri APR bakekwaho kwica abantu,kuko  intego nyamukuru kwari  guhagarika jenoside yakorewe abatutsi kandi byagezweho.Naho ngo ubuhamya bwagiye butangwa n’abahoze ari Interahamwe  cyangwa abafitanye isano nabo , bukaba butafatwa nk’ihame kuko benshi bashakaga kwihimura ku ngabo zahoze ari iza APR.No ku nyungu zabo bwite.

 

Mu  minsi ishize,  Senateri Bizimana J.Baptiste  yagejeje  ku bagize  Intekonshingamategeko kikumvikanira ku maradiyo amwe n’amwe y’I Kigali yatangaje ko ngo  ubutumwa bukubiye mu bitabo by’abanditsi  bakurikira ari ibinyoma.Abo banditsi ni : Edward S. Herman na David Peterson, Prof. Filip Reyntjens, Chris Black, Gérard Prunier, Keith Harmon Snow, Christian Davenport and Allan Stam, Guillaume Murere, Joseph Sagahutu, Christophe Ndandari Segako, Gaspard Musabyimana n’abandi benshi tutibagiwe Abacamanza n’abahanga mpuzamahanga Fernando Andreu Merelles, Jean- Louis de Bruguière, John P. Zelbst, Prof. Peter Erlinder, Kurt P.Kerns, n’Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu (human right activists) nka Joseph Matata na bagenzi be muri CLIIR, Claude Gatebuke, Jacques Bahati, Kambale Musavuli n’abandi n’abandi ntibagiwe nabo bagiye bavuga ku bwicanyi bwibasiye Abahutu.Matata_Joseph

         Joseph Matata

Ngo ,iyo ukurikiye neza haba , hari ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta bikoresha nabi Umuryango w’Abibumbye bigamije inyungu zabyo. Ngo akaba ari muri urwo rwego ariko  byagenze kuri raporo zakozwe na bamwe muri abo bitwa impuguke kuva muri 1994.

 

Nka  raporo ya Robert GERSONY. Muri 1994 nyuma y’aho impunzi nyinshi z’abanyarwanda zigereye muri Tanzaniya, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryohereje intumwa yaryo yitwa Robert GERSONY, ufite ubwenegihugu bw’ubunyamerika, mu nkambi kugira ngo asuzume imiterere y’icyo kibazo,abikoreho Raporo yerekana icyakorwa kugira ngo imibereho y’impunzi irusheho kuba myiza,kandi n’itahuka ryazo rishoboke.

 

Bivugwa ko ngo  Robert GERSONY ntiyari afite ubumenyi buhagije ku karere u Rwanda ruherereyemo, cyane cyane ibirebana nuko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mubikorwa n’ababigizemo uruhare. Imikorere ye yagaragayemo amakosa akomeye yashyize igisebo ku Rwanda nubwo  Umuryango w’Abibumbye washishoje ntubihe agaciro.Amakosa ya GERSONY.Mu gihe gito cy’amezi abiri yamaze mu nkambi ya Benako, Robert GERSONY yaganiriye n’impunzi z’abanyarwanda, ariko akorana bya hafi n’abayobozi b’inkambi, barimo ba ruharwa bateguye jenoside,bakayishishikariza kandi bakayishyira mu bikorwa.

 

Umwe mu bayobozi b’inkambi bakoranye na GERSONY ni SylvestreGACUMBITSI wayoboraga Komini Rusumo muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, ubu wahamwe n’icyaha cya jenoside, akaba yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Undi ni Jean Baptiste GATETE wahoze ari Burugumesitiri wa Murambi n’abandi. Aba bicanyi bashyize ibinyoma muri GERSONY,bayobya amateka nyayo y’uko jenoside yagenze,bamubwira ko ubwicanyi bukomeye bwabaye mu Rwandabwakozwe na FPR.gatete

 

GERSONY yumvise ari ikintu gishya, noneho ashyira ku ruhande inshingano z’ibanze yari yahawe na UNHCR atangira gukusanya ubuhamya bw’abo bantu b’abicanyi ba ruharwa. Amayeri bakoresheje ni ukumubwira ibirebana n’ubwicanyi bo ubwabo bari barakoze, ariko batabimwerurira, bakagaragaza ahantu hatandukanye hiciwe abantu benshi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, cyane cyane mu duce twegereye Tanzaniya. Mu buhamya bwabo, bafashe ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe bakabushyira ku basilikare ba “Rwandan Patriotic Army”(RPA), bakanagenda bavuga aho ibyobo byatabwemo imibiri y’abishwe iherereye.

 

Ibyo binyoma byose, Robert GERSONY yabifashe nk’ukuri, abishyira muri Raporo yoherereje Umuryango w’Abibumbye mu mpera za Nzeri 1994. Iyo Raporo ya GERSONY yayikoze atarigeze ashyira imbaraga mu kugenzura niba ibyo yanditse ari ukuri. Nubwo iryo ari ikosa rikomeye mu mikorerey’iperereza nkusanyamakuru, ntibyamu bujije kwandika raporo ivuga ko ingabo za RPA zishe abahutu barenga ibihumbi mirongo itatu  .Birumvikana ko GERSONY yashakaga kwerekana ko bishwe kubera ubugome gusa budashingiye ku gahinda no kwihorera byashoboraga gukorwa na bamwe mu basilikareba APR babaga bageze aho ababo biciwe. Mu kubivuga atyo,GERSONYyashakaga kuvanaho ikintu cyose kirebana n’inyoroshyacyaha ku ngabo za APR.GERSONY yongeyeho ko muri icyo gihe ngo ingabo za RPA zari zikica abantu bagera kuri 250 ku munsi!

 

Uko ibinyoma bya GERSONY byatahuwe. Raporoya GERSONY imaze gushyikirizwa Umuryango w’Abibumbye, UNHCR yahise ifata icyemezo cyo kuba ihagaritse igikorwa yari yaratangiye ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda cyo gucyura ku bushake impunzi z’abanyarwanda. Icyakora, habayeho igenzura  ryimbitse  maze  MINUAR ndetse n’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,bigaragaza ko raporo ya GERSONY ari ibinyoma byambaye ubusa .

Byakusanyijwe na Uwitonze Captone

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSBamwe mu bakurikirana politiki yo mu biyaga bigari batangarije  ikinyamakuru Gasabo ko kugirango Gen.Karenzi Karake  yikure imbere y’ubutabera bishobora kugorana.Bitewe n’ibirego we n’abandi basirikare 38 bakomeye bashakishwaga . Nkuko bivugwa ngo ikizakomeza dosiye ya K.K ni ubuhamya bw’abari abasirikare ba RPF-Inkotanyi:Abdul Ruzibiza (Rwanda: The Secret History), Alphonse Furuma (ibaruwa ifunguye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE