U Rwanda rwemeje ko nta gahunda ihari yo kwakira abimukira b’Abanyafurika bazaturuka muri Israel kuko nta masezerano ayo ari yo yose cyangwa ibiganiro impande zombi zirimo kugirana kuri iyi ngingo.

Urwego rwa Israel rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki Cyumweru rwabwiye abimukira bagera ku 10 000 baturuka mu bihugu bya Sudani na Eritrea, kuhava mu gihe kitarenze amezi atatu bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa. U Rwanda na Uganda bikaba byarakunze kuvugwa ko bizakira abo bimukira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb.Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rutigeze rugirana amasezerano na Israel yo kwakira abimukira.

Yongeyeho ko Guverinoma z’ibihugu byombi zitigeze zemeza ko u Rwanda ruzakira abimukira baturutse muri Israel, ko ahubwo ari itangazamakuru ryakwirakwije ayo makuru rivuga ko ryabibwiwe n’abanyapolitiki bo muri kiriya gihugu [Israel].

Yagize ati “Ntayigeze abaho [amasezerano], abantu bagendeye ku biganiro byabaga muri za 2014 gutyo ariko ibyo ntabwo byigeze byemezwa, nta masezerano yigeze asinywa. Barimo barabivuga hirya no hino ariko ntabwo ari byo na gato.”

Amb.Nduhungirehe yemeje ko ubu nta n’ibiganiro u Rwanda rurimo kugirana na Israel ku kwakira bariya bimukira. Avuga ko ibiganiro bihari ari ibyo kwakira abo muri Libya.

Yagize ati “Ubu ngubu nta biganiro bihari byo gufata bariya bimukira bo muri Israel, rwose ntabwo biri muri gahunda y’uko baza kuko ntabwo turi mu biganiro, nta n’amasezerano dufitanye.”

Ku ruhande rwa Uganda na yo bivugwa ko izakira abimukira bazirukanwa na Israel, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Henry Okello Oryem, yabwiye Reuters ko nta masezerano iki gihugu gifitanye na Israel kuri iyi ngingo.

Yagize ati “Nta masezerano yanditse cyangwa andi ayo ari yo yose Guverinoma ya Uganda na Israel bagiranye bemeranya kwakira abimukira bazaturuka muri Israel.”

Yakomeje avuga ko ibirenze kuri ibi ari ibinyoma byambaye ubusa, batazi aho bituruka.

Mu mpera z’umwaka ushize byatangajwe ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje kohereza mu Rwanda abimukira ifite baturutse muri Sudani na Eritrea, Leta ikazajya ihabwa $5000 ku mwimukira yakiriye, uwemeye kugenda ku neza nawe agahabwa $3500.

Nubwo nta masezerano arabaho, bivugwa ko abimukira bashobora kuzava muri Israel bagatuzwa mu Rwanda ngo bagera ku 10 000, bitandukanye na 40 000 yagiye ihwihwiswa mu bitangazamakuru byo muri Israel.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu Ugushyingo umwaka ushize ryavuze ko muri Israel hari abagera ku 27 500 baturuka muri Eritrea na ho 7 800 bakaba Abanyasudani. Abagera ku 10 bakaba ari bo bahawe ubuhungiro.

Abimukira bari ku butaka bwa Israel ntibakozwa ibyo kujyanwa mu bindi bihugu

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/nduhingirehe.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/nduhingirehe.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSU Rwanda rwemeje ko nta gahunda ihari yo kwakira abimukira b’Abanyafurika bazaturuka muri Israel kuko nta masezerano ayo ari yo yose cyangwa ibiganiro impande zombi zirimo kugirana kuri iyi ngingo. Urwego rwa Israel rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki Cyumweru rwabwiye abimukira bagera ku 10 000 baturuka mu bihugu bya Sudani...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE