Perezida wa Sudan Omar El Bashir (Ifoto/Interineti)
Perezida wa Soudan, yavuze ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Ntara ya Darfur (UNAMID), zimaze kuba ikibazo cy’umutekano, bityo zigomba kuhava vuba.
Perezida Omar Hassan Ahmad El Bashir yavuze ko “twasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacu gukorana na Loni bagashaka uko bavana izi ngabo muri Darfur.”
Ingabo za UNAMID zirarenga ibihumbi 26, zirimo izikomoka mu Rwanda zirenga ibihumbi 3.
Uyu muperezida arasaba Loni kugaragaza “buboneye bugaragaza uko ingabo za UNAMID ziva muri Darfur”
Intambara ishingiye ku moko yatangiye mu Ntara ya Darfur mu mwaka wa 2003, aho abirabura bahatuye bakorewe ubwicanyi n’abarabu bo mu bwoko bwa Janjaweed gusa Loni yoherejeyo ingabo mu mwaka wa 2007.
Perezida Bashir akurikiranweho n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, rumushinja kuba inyuma y’iyicwa ry’aba baturage.
Ubwumvikane buke hagati ya Leta ya Sudan n’ingabo za UNAMID bwadutse nyuma ya raporo yakozwe ivuga ko ingabo za Perezida Bashir zafashe ku ngufu abagore mu Majyaruguru ya Darfur mu Gushyingo 2014.
Ibinyamakuru Sudan Tribune n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) biravuga ko Leta ya Bashir yahakanye ibi birego, ahubwo ishinja ingabo za UNAMID kujya mu binyamakuru no kwemeza aya makuru mu gihe hatarakorwa iperereza.
Gusa Bashira ashimangira ko “UNAMID yabaye ikibazo cy’umutekano ku ngabo za Sudan kurusha uko yakagombaga kuzifasha kurinda abaturage.”
Yemeza kandi ko “UNAMID yananiwe kurinda abasivile ahubwo urabona ko irinda abarwanya ubutegetsi bwacu.”
Bashir yashinje izi ngabo kuba ari zo ziri inyuma y’ifatwa ku ngufu kw’abagore 200 bo mu Ntara ya Darfur, kandi avuga ko izi ngabo zigamije gukomeza guteza ibibazo muri ako karere.
Muri Nyakanga 2014, akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi mu ngingo yako y’2173, yongereye manda izi ngabo andi mezi 10 ari imbere.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSPerezida wa Sudan Omar El Bashir (Ifoto/Interineti) Perezida wa Soudan, yavuze ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Ntara ya Darfur (UNAMID), zimaze kuba ikibazo cy’umutekano, bityo zigomba kuhava vuba. Perezida Omar Hassan Ahmad El Bashir yavuze ko 'twasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacu gukorana na Loni bagashaka uko bavana izi ngabo muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE