RWANDA REKA TUBIVUGE: FPR YA KAGAME NA RNC YA KAYUMBA IGICE CYA MBERE
Kuva 1990 inkotanyi zatera u Rwanda, Paul Kagame yarebye mubasirikare Bose abona ntawundi bahuza ubugome kandi wamukorera ibyo ashaka uretse Kayumba Nyamwasa wari LT. Niko kumuhitamo amusaba gushinga DMI umutwe w’iperereza wari ufite ubwicanyi burenze ubw’ interahamwe. kayumba ubu wanyazwe yahisemo abasore b’indobanure nka Dany Munyuza, Jack Nziza, Gacinya n’abandi. Kayumba yabaye umutoni bitavugwa kugeza ubwo ahunze muri 2010 Shebuja ashaka kumufunga.
Aho ahungiye we nabagenzi be bahoranye muri FPR bashings RNC (FPR ivuguruye) abanyarwanda b’impunzi kubera kwiheba baramuyoboka abizezako azabacyura. Mu myaka irindwi ishize RNC yahindutse inzira y’ubusamo Kayumba na Muramu we Frank Ntwali bashakiramo amaronko mukinyoma cy’uko ngo bafite umutwe w’ingabo uzabacyura. Umunsi kuwundi niko bahindura amayeri n’ikinyoma kuburyo wibaza n’iba ingabo zabo ari amagini ko ariyo atagaragara bikakuyobera. Mugitondo bati ingabo zacu ziri Tanzania, nijoro bati ziri I Burundi, ejo bati ziri Congo, ejobundi bati ziri Uganda ukibaza Niba ingabo zabo ziguruka bikakuyobera?
Mu byukuri impunzi ntiwazirenganya kuko ntawushobora kwibaza ko umuntu nka Nyamwasa yahitamo gusaza yanduranya atunzwe n’ikinyoma agahitamo gutuburira impunzi we na muramu we! Ariko igihe kirageze ngo abanyarwanda bibaze ibi bikurikira: uwo Kayumba wananiwe gukora Coup d’etat akiri umugaba mukuru w’ingabo bikamunanira ayobora DMI ubu yihishe mu birometero SA nibwo azabasha gukuraho Kagame? Ubutwali atagize akiri Umusore azabugira ashaje?
Akaburiye mu isiza ntikaboneka mu isakara Uwo Nyamwasa
Reka ngire ibyo mwibutsa:
Mr Kayumba:
A. Dosiye y’indege ugerekaho kagame wowe uzayihungirahe?
B. Ubutabera bwa Espanye wibwirako bwakwibagiwe?
C. Ubwicanyi wakoreye abahutu mu majyaruguru na Congo wumva bizarangira gutyo gusa? Uribuka turi Gisenyi mu ntambara n’abacengezi uvuga ngo igihumeka cyose tugitsembe? Uribuka ibihumbi by’ inzirakarengane waduhaye amabwiriza ngo dufunge UBUVUMO BWA “NYAKIRIBA” mucyari komini Kanama hakagwa inzirakarengane? Uribuka ahitwa mu CYONDO CyA KAMUHOZA YA KANAMA utegeka ngo tugote abantu tukabarunda mu kibuga ugategeka ko tubarasa Rapid Fire? Uribuka abatsinzwe mu misozi ya Nyabirasi, Rugomero, Nkuri, na Kigarama?? Uribuka Buvuzananga ya Rwerere ukoranya inama ukajya Udusaba gutoranya abasore,abagabo n’abana babahungu ukadutegeka ko abo bana b’abasore tubicishisha ibitonyanga by’umuriro w’amaplastike?? Abagore n’utwana bahetse tukabarundanyiriza mu rusengero rw’abapantekoti tukabatwikiramo? Ibi iyo ubitekereje urasinzira Nyamwasa we? Uribuka abana b’abanyeshuri wiciye kuri Butaka ya Mutura? Uribuka abo watsinze Ku Gahenerezo ka Mutura?? Uribuka imbaga watsinze Kabumba ya Mutura?? Aba Bose wiciye wigeze ubasaba imbabazi ahubwo urabarimanganya ngo baguhe amaturo ubabere Umucunguzi? Ese waba wibuka abanyeshuri watsinze Ku ryinyo na Rugarambiro mu cyari Komini Nkuri?
Uribuka abana b’abahutu watsinze Kirimbogo??
D. Aba commandant bakuru b’ingabo zacu wicishije ngo ukunde ube umutoni wa Kagame, harimo na Kayitare Intare batinya wumva amaraso yabo azahera gutyo?
E.Amagana yabana bavaga I Rwanda, Congo na Burundi wamarishije ifuni mu ishyamba amajwi ahora atabaza asaba guhorerwa atuma usinzira?
Icyo kirori cya RNC, indashyikirwa mu gutsemba inzirakarengane bwana Kayumba wananiwe gukora Coup d’etat akiri umugaba mukuru w’ingabo bikamunanira ayobora DMI ubu yihishe mubirometero SA nibwo azabasha gukuraho Kagame? Ubutwali atagize akiri Umusore azabugira ashaje?
Akaburiye mu isiza ntika mu isakara.
Ubu abana bawe bari mu mashuri baradamaraye uri gushora abana barubanda ngo bagupfire uzatahe ube perezida? Ariko ye???
Reka nkwibutse akantu?
A.wishe abakomandants Bacu urabamara ngo ukunde ube umutoni kwa kagame byarangiye bite? Ubu niwowe the enemy of the state number one! Ba Munyuza watoje kwica abanzi ba Kagame ubu niwowe bahiga isasu bagushyize mu mugongo rizakuvamo wumvise.
B. Yamazu wubatse mu bisahurano za Kigali, na byabikingi wari warikatiye, harya ubu haricyo bikumariye? Gusa uracyafite menshi kuko twinjira Kigali ibyo twasahuye Magerwa byose twapakiraga amakamyo twohereza I Bugande abacuruzi wakoreshaga Bose warabishe tuzabagarukaho ubutaha. Ariko ubusambo bwawe ninkubwa mukuru wawe Kagame niyompamvu utagira nisoni zo kwiba impunzi zirara mucyumba kimwe zigerekeranye n’abana!
C. Cyagihe wigamba cyane ku maradio ko impunzi z’abahutu uzazikurikirana mpaka uzumvishije ubu imyaka 7 umaze muhunzi ntacyo wakuyemo?
Ubu uri gusaba uwo wimye, izo mpunzi nizo wowe na Muramu wawe muri kubindikiranya ngo ziguhe amafaranga uzicyure? Ko washakaga kuzitsembase ubu uba utakirande nyabusa? Ko abatutsi nka Rujugiro bakwigurukije bazi ukwikunda kwawe n’ubugwali bwawe bwo kugambanira abatutsi bene wanyu ngo ukunde utunge kandi utunganirwe, ndetse ko ntaho utaniye na Kagame.
Izo mpunzi z’abahutu zikwiye gushishoza impamvu abatutsi ntawegera Nyamwasa uretse baramu be nka Frank Ntwali wasimbuye mukuru we Gen Richard Rutatina, abahoze ari abagaragu be nka Jean Paul Turayishimiye cg mwene wabo wa Nyamwasa Ally Abdul kalim.
Muzindi mpunzi z’abatutsi ntawushaka kwegera RNC ya Nyamwasa kuko nta Kayumba nta Kagame nta Munywa nta mazuru! Iyi akaba ariyo mpamvu myaka yose ishize nubwo mbabaye kubera Kagame ariko nanze no kwinjira muri RNC kuko nabonaga ari uguhungira ubwayi mu kigunda!
N’ubwo abanyarwanda twabura udutabara, kuyoboka RNC ya Nyamwasa ni nkuko Dany Munyuza cg Jack Nziza bahunga bagashinga ishyaka tukabayoboka! Kandi aba bombi bari abahungu ba Nyamwasa twirirwa tubatuka nyamara tukarenga tukabyinirira uwabatoje bwana Nyamwasa!
Umusomyi w’inyenyeri.
https://inyenyerinews.info/human-rights/rwanda-reka-tubivuge-fpr-ya-kagame-na-rnc-ya-kayumba-igice-cya-mbere/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Kayumba-Rosette.jpg?fit=600%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Kayumba-Rosette.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKuva 1990 inkotanyi zatera u Rwanda, Paul Kagame yarebye mubasirikare Bose abona ntawundi bahuza ubugome kandi wamukorera ibyo ashaka uretse Kayumba Nyamwasa wari LT. Niko kumuhitamo amusaba gushinga DMI umutwe w'iperereza wari ufite ubwicanyi burenze ubw' interahamwe. kayumba ubu wanyazwe yahisemo abasore b'indobanure nka Dany Munyuza, Jack Nziza, Gacinya...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS