RURA ntikozwa iby’uko RBA yemerewe yonyine kwerekana igikombe cy’isi mu Rwanda
Ikigo cy’u Rwanda cy’itangazamakuru(RBA) kiravuga ko ari cyo cyongiye cyemerewe kwerekana amashusho no gutambutsa amajwi ku mikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kubera ko cyaguze ubu burenganzira, ariko RURA ikavuga ko izindi televiziyo na radiyo ziwuvana ku yandi mashene nta kibazo nazo kuyerekana.
Arthur Asiimwe umuyobozi wa RBA
imikino y’ igikombe cy’Isi itangira muri Brazil, amwe mu maradiyo na televiziyo mu Rwanda byatambukije amajwi n’amashusho ajyanye n’iyi mikino ariko RBA yatangaje ko ari yo yonyine yaguze uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino mu Rwanda.
Kubera iyo mpamvu, mu Rwanda iyi mikino yagombye gutambuka kuri radiyo na televiziyo bya RBA. Bivuze ko nta radiyo cyangwa indi televiziyo byemerewe gutambutsa iyi mikino bitabiherewe uburenganzira na RBA.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Arthur Asiimwe, Umuyobozi mukuru wa RBA, yavuze ko aribo bonyine baguze uburenganzira mu Rwanda bwo kwerekana iyi mikino kandi bwabahenze.
Yagize ati “Mu gikombe cy’Isi, FIFA igurisha rights (uburenganzira) kuri Televiziyo za Leta, ni twe twenyine twaguze ubu burenganira bwo kwerekana iyi mikino mu Rwanda , twabuguze ku madolari ya Amerika ibihumbi 150(asaga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda).”
Asiimwe yakomeje avuga ko bajya kugura ubu burenganzira muri Mutarama 2014 basabye za radiyo na televiziyo byo mu Rwanda kuza bagafatanya kugura ubu buregenzira ariko ntihagire ubikora.
Yagize ati “Twarababwiye, icyo gihe nta n’umwe wigeze aza ngo dufatanye mu kugura ubu burenganzira, igiciro cyari kuba gito.”
Gusa ngo nyuma hari radiyo enye zasabye uburenganzira RBA bwo gutangaza uyu mupira zirabyemererwa ariko nta televiziyo yindi yemerewe kwerekana iyi mikino kugeza irangiye.
N’amaradiyo ane RBA yaje kwemerera nayo byabaye nyuma, bitewe ngo no kwihangana kuko muri icyo gihe zitagaragaye ngo bafatanye.
Mu bihugu byose amasosiyete yagiye agirana amasezerano na FIFA ku bijyanye no kwerekana imikino y’igikombe cy’isi nk’uko FIFA ibigena ku marushanwa nk’aya akomeye , ikagira abo igirana nabo amasezerano yo kuyihitisha mu gihugu runaka.
Asiimwe avuga ko FIFA ihana igihugu runaka kirenze ku masezerano bagiranye ku kwerekena iyi mikino. Akaba ari muri urwo rwego u Rwanda rudashaka guhura n’ibyo bihano. RBA ikaba ariyo yonyine yahawe ubu burenganzira.
Mu gihe mu Rwanda hari amwe mu mateleviziyo na radiyo zatangaje umukino w’igikombe cy’isi ugitangira, muri Kenya ho sosiyete ya StarTimes irashinjwa ubujura na sosiyete bwo kwiba amashusho y’igikombe cy’isi ikayerekana kuri decoderi zayo kandi bitemewe kuko uburenganzira bwaguzwe na sosiyete Kenya Broadcasting Corporation (KBC).
Ku bashobora gukomeza kwerakana iyi mikino kandi nta burengenzira babiherewe na RBA yabuguze, Asiimwe yavuze ko ikibazo kizakemurwa na FIFA kuko ngo bakiyimenyesheje.
Kuba hari televiziyo zitandukanye zaba izo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo kwerekana iyi mikino, Asiimwe yavuze ko sosiyete ya StarTimes ariyo irimo kuyerekana mu buryo butemewe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nkurunziza Kakooza Charles nyiri Televiziyo One na Radiyo One(TV1 na R1) yagize ati “Ibyo ni ikibazo cya FIFA, RBA ifite uburenganzira ariko hari ibyo ifitiye uburenganzira ntigomba gukora n’iby’abandi.”
Yakomeje agira ati “RBA siyo itanga uburenganzira ni ukurengera no gushaka gukora ibitari muri mandate(inshingano) zayo, siyo itanga uburenganzira.”
Akomeza agira ati “Ibya RBA biraza gusobanuka ko atari iyo ishinzwe itangazamakuru mu Rwanda atari nayo ishinzwe kurengera inyungu za FIFA hano mu Rwanda. Nta na hamwe ibihererwa ububasha n’itegeko mu kwivanga mu mikorere y’ibitangazamakuru, birumvikana !”
Ku gihombo TV1 yagira bitewe no kuterekana iyi mikino yavuze ko igihombo bagira bazagikurikirana mu mategeko, “icyo turi bugire tuzareba uburyo RBA izabyitwaramo, tuzareba ibyo amategeko yo mu Rwanda avuga.”
RURA ntiyemeranya na RBA
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na RURA, Mutabazi Jean Baptiste ushinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro nk’umukemurampaka kuri iki kibazo yavuze ko bamaze kwandikira RBA bayibuza gukora ibikorwa byayiranze byo kuvanaho iminara y’amaradiyo akoresha iminara yayo kuko asanzwe ayishyura.
Yagize ati “Twandikiye RBA tubabwira ko bidakwiye niba ari ikibazo bafite tugishake mu bundi buryo. Iyo ufite ikibazo ntujya ku minara ngo uyivaneho.”
Mutabazi yakomeje avuga ko iyo ari serivisi utanga wenyine uwayiguhaye ashobora kukubwira ko abandi bakugurira ariko noneho ngo iyi mikino irimo guca ku mateleviziyo atandukanye , za radiyo na televiziyo zishobora gukoresha umusaruro wazo biciye mu masezerano bagiranye.
Ikibazo ngo ni uko aya maradiyo na televiziyo byaba bikoresha amajwi cyangwa amashusho ya RBA, ati “RBA ntiyagombye kubyinjiramo, twabandikiye.”
deus@igihe.com
https://inyenyerinews.info/human-rights/rura-ntikozwa-ibyuko-rba-yemerewe-yonyine-kwerekana-igikombe-cyisi-mu-rwanda/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSIkigo cy’u Rwanda cy’itangazamakuru(RBA) kiravuga ko ari cyo cyongiye cyemerewe kwerekana amashusho no gutambutsa amajwi ku mikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kubera ko cyaguze ubu burenganzira, ariko RURA ikavuga ko izindi televiziyo na radiyo ziwuvana ku yandi mashene nta kibazo nazo kuyerekana. Arthur Asiimwe umuyobozi wa RBA imikino y’ igikombe cy’Isi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS