Rubavu: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri ku isonga mu byangiza umugezi wa Sebeya
Abashakashatsi hamwe na Ministere y’umutungo kamere, baragaragaza ko mu gihe icyogogo cya Sebeya  cyaba kitabungabunzwe neza, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga ku isonga mu bitungwa agatoki mu kuwangiza.

Icyogogo cya Sebeya ni kimwe mu bifitiye abaturage akamaro cyane bo mu turere two mu ntara y’Iburengerazuba uyu mugezi ukoraho, muri uyu mugezi harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hacukurwamo ibumba, umucanga n’ibindi.

Ushinzwe porogaramu mu mushinga ushinzwe kubungabunga Icyogogo cya Sebeya (Officer Water for growth Rwanda Sebeya Catchment), Mukasine Beatrice, aragaragaza ko uyu mugezi ufatiye ruriri abaturage mu bukerarugendo, amabuye y’agaciro,… ariko na none agaragaza ibishobora kuwangiza bikurikira:

Ati “amazi y’imvura adafatwa neza, imyuzure ikomoka kwicukurwa ry’amabuye ridakorwa neza, abacukura umucanga muri uyu mugezi ku buryo bwa gakondo, amaterasi mu buhinzi akozwe nabi,…”

Yakomeje asaba abayobozi b’uturere Sebeya ikoraho gufata ingamba hakiri kare ati “hadafashwe ingamba zikomeye mu myaka 50 amazi yo mu mugezi wa Sebeya ashobora kuzaba make cyane, kuko abayakenera bariyongera, inganda ziriyongera ariko ingamba ntiziyongera”.

Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro ndetse n’umucanga banakunze gutungwa agatoki, baravuga ko biteguye guhindura imikorere yabo ariko basaba inzego zibishinzwe kubongerera ubumenyi.

Uhagarariye amashyirahamwe y’abacukuzi b’umucanga mu mugezi wa Sebeya, Niyibizi John, agira ati”Nibyo koko akazi dukora tuzi neza ko gashobora kwangiza amazi y’uyu mugezi ariko tukaba tusaba ko batwongerera ubumenyi kugira ngo tubikore kinyamwuga”.

Mu biganiro by’umunsi umwe byahuje abafite mu nshingano zabo umutungo kamere n’ibidukikije, biyemeje gufatira hamwe ingamba zo kurinda Icyogogo cya Sebeya, harimo gutera amashyamba, kurwanya isuri, guhugura abakora imirimo ishobora kugira ingaruka kuri uyu mugezi n’ibindi…

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu  wungirije ushinzwe ubukungu, Murenzi Janvier, ati”Turasaba buri rwego kumva ko kubungabunga icyogogo cya Sebeya ari inshingano ze”

Uwaje ahagarariye uyu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya yavuze ko umushinga uzamara imyaka itatu, ukazakorera mu cyogogo cya Sebeya, Nyabarongo,… uzarangira utwaye akayabo ka miriyoni 33 z’amayero.

Icyogogo cy’umugezi wa Sebeya gikora ku turere 4 mu ntara y’Iburengerazuba, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/sebeya.jpg?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/sebeya.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSAbashakashatsi hamwe na Ministere y’umutungo kamere, baragaragaza ko mu gihe icyogogo cya Sebeya  cyaba kitabungabunzwe neza, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga ku isonga mu bitungwa agatoki mu kuwangiza. Icyogogo cya Sebeya ni kimwe mu bifitiye abaturage akamaro cyane bo mu turere two mu ntara y’Iburengerazuba uyu mugezi ukoraho, muri uyu mugezi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE