Rubavu: Abarwayi bananiwe gukwirwa ku bitaro biryamira hanze
Ku Kigo Nderabuzima cya Murara cyo mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu hagaragara abarwayi benshi barimo abarambaraye hanze kuko ngo abaganga bo kubitaho ari bake ugereranyije n’umubare wabo.
Iyo ugeze kuri iki kigo nderabuzima usanga abantu benshi baryamye hanze ku mucaca kuko ibitaro ari bito kandi bo ari benshi cyane, ndetse umubare w’abaganga basuzuma na wo uri hasi kuko ibi bitaro bifite abaganga batatu gusa basuzuma abarwayi.
Abarwayi baganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuga ko nubwo basanzwe barwara malariya, ngo iy’uku kwezi yo yaje ari nk’icyorezo.
Mukamugenga Makurata yagize ati “Ni ubwa mbere mbonye malariya itwibasiye gutya. Urugo rwose ugeraho usangamo umurwayi wa Malariya, hari n’aho ugera ugasanga umuryango w’abantu barenze batanu bose barwaye nta muntu wo kubarwaza, njye mbona atari malariya gusa ahubwo ni icyorezo”
Na ho Nsanzabera Paul we yavuze ko abarwayi bari ku bitaro atari bo bonyine barwaye malariya, ngo hari n’abapfira mu rugo kuko batinye kujya kwa muganga badafite mituweli.
Yagize ati “Aba mubona aha ntimugire ngo ni bo barwayi ba malariya bonyine. Njye mfite munywanyi wanjye urwaye urembye ariko yanze kuza kwivuza kuko nta mituweli afite, kandi ibimenyetso agaragaza ni nk’iby’umurwayi wa malariya.”
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rubavu, Ndimubanzi Faustin we avuga ko nta murwayi ibitaro byanga kwakira kuko adafite mituweli ngo baramuvura hanyuma ubuyobozi bukazamwishyuza yakize.
Umuyobozi w’ibi bitaro, Kayitsinga Innocent avuga ko n’ubwo kugira ngo umurwayi abone imiti bisaba igihe kinini ngo nta ngaruka bigira ku barwayi kuko bareba ufite umuriro mwinshi bakabanza kumuha imiti.
Kayitsinga ati “Abaforomo dufite ni bake ugereranije n’abarwayi dufite, abarwayi barahatinda kuko ari benshi kandi bagomba gukorerwa ibizamini byo muri Laboratwari, tuba dufite abasuzuma abarwayi batatu gusa, igihe ibizamini bizavira muri laboratwari, igihe umurwayi azagarukira agafata imiti ugasanga bitwaye igihe kirekire ariko nta zindi ngaruka bigira kuko iyo bakiri aho babakirira abafite imiriro bose tubanza kubaha imiti yo kubagabanyiriza umuriro”
Uyu muyobozi w’Ikigo nderabuzima avuga ko intandaro yo kwiyongera kwa Malariya ari uko mu mezi abiri ashize haguye imvura nyinshi igatera ibihuru n’ibizenga hafi y’ingo z’abaturage.
Ati “Iyo imvura imaze igwa usanga hari ahantu hagiye hareka ibizenga by’amazi n’ibihuru byo mu ntoke noneho imibu ikororoka ikarya abantu, noneho iyo imvura ihise hakaza ubushyuhe ni bwo usanga malariya izamuka”
Ngo impamvu abarwayi kuri ibi bitaro bari kuba benshi ni uko no mu bindi bigo nderabuzima bituranyi nka Byahi na byo bifite abarwayi benshi ba malariya kandi ari byo byajyaga bifasha Ikigo nderabuzima cya Murara kwakira abarwayi.
Muri Gicurasi 2016 abarwayi ba Malariya bavuriwe ku kigo nderabuzima cya Murara bagera ku 2826, umubare mwinshi ukaba wari uheruka muri Gashyantare aho abarwayi ba malariya muri iki kigo Nderabuzima bari 2904.
Mu rwego rwo gukemura iikibazo cy’abantu badatanga mituweli ngo ari na cyo gishoboora kuba ari intandaro ya bamwe barembera mu rugo kubera gutinya fagitire y’ibitaro, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bwashyizeho ibimina mu midugudu aho umuturage wese ashyiramo amafaranga bitewe n’uko yifite, ngo akazajya agoboka bamwe mu batagira mitiweli, kugeza ubu iki kigega kikaba kirimo miliyo 12 z’amanyarwanda.
https://inyenyerinews.info/human-rights/rubavu-abarwayi-bananiwe-gukwirwa-ku-bitaro-biryamira-hanze/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/ifoto-ababyeyi-nabana-696x392.jpg?fit=696%2C392&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/ifoto-ababyeyi-nabana-696x392.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSUku ni ko abarwayi babura aho bicara kubera kuba benshi bagahitamo kwiryamira ngo umurongo ugabanuke (Ifoto/Muhire D) Ku Kigo Nderabuzima cya Murara cyo mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu hagaragara abarwayi benshi barimo abarambaraye hanze kuko ngo abaganga bo kubitaho ari bake ugereranyije n’umubare wabo. Iyo ugeze kuri iki kigo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS