Kugirango ube officier mu ngabo zu’rwanda muriki gihe ugomba kugira ibi bikurikira.

1.gukora ibintu ukwo ubibwiwe ntubaze

2.ugomba kuba nibura iso cyangwa benewanyu barigeze kuba abasilikare batigeze binubira imiyobore mibi iriho, ndetse bakaba nubwo babaye ba demobu ahao batuye bahora bavuga ubwiza bwa FPR

3. ugomba kuba iwanyu bakomoka hanze yu’rwanda nukuvuga baratashye nyuma y’i 1994

4. ugomba kuba maneko zimaze igihe zikurikirana imyitwarire yawe ndetse numuryango wawe

5.ubundi ugomba kuba warigeze kuja muri conference yogukunda igihugu

nayandi matiku yose RDF ikurikiza.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho Umukono na Lt Col Cooper Mike Mujuni ushinzwe abakozi n’amategeko mu ngabo z’u Rwanda, igikorwa cyo kwandika cyatangiye ku wa 4 Kamena 2015 kizarangira tariki 28 Kamena z’uyu mwaka.

Igisirikari cy’u Rwanda cyatangaje ko abo abazataranywa mu turere twabo ari abarangije amashuri yisumbuye, bagize amanota nibura 18.

Abarangije mu ishuri rikuru rya gisirikari, basohokana impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza n’ipeti rya Second Lieutenant.(Sous Lieutenant)

U Rwanda rufite amashuri makuru ya gisirikari I Gako mu Bugesera na Nyakinama mu karere ka Musanze.

Muri Nyakanga 2014, igisirikari cy’u Rwanda cyasezereye abasirikari bakuru barimo abajenerali, abaofisiye bato n’abakuru bagera kuri 843.

Kimwe mu bintu u Rwanda rushimirwa ku ruhando mpuzamahanga ni ubuhanga , ubushobozi n’ikinyabupfura biranga ingabo zarwo.


Itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikari cy’u Rwanda

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKugirango ube officier mu ngabo zu'rwanda muriki gihe ugomba kugira ibi bikurikira. 1.gukora ibintu ukwo ubibwiwe ntubaze 2.ugomba kuba nibura iso cyangwa benewanyu barigeze kuba abasilikare batigeze binubira imiyobore mibi iriho, ndetse bakaba nubwo babaye ba demobu ahao batuye bahora bavuga ubwiza bwa FPR 3. ugomba kuba iwanyu bakomoka hanze yu'rwanda nukuvuga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE