RDC: Ingabo za Leta n’iza Monusco ziteguye kubura ibitero kuri FDLR
Kuri uyu wa gatanu umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa muri gahunda y’ibitero bigamije kurwanya inyeshywamba za FDLR (Operation Sokola 1), Left. Mak Hazukay yavuze ko ingabo za Leta FARDC n’iza Monusco ziteguye kurwanya FDLR nyuma y’aho uwo mutwe ukekwaho urupfu rw’abantu 14 baguye mu bitero bivugwa ko wagabye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Mak Hazukay yavuze ko mu gace ka Miriki muri Kivu y’Amajyarugu hageze umutwe w’ingabo zigizwe na FARDC n’ingabo za MONUSCO. Uyu mutwe w’ingabo ngo ugiye kurinda abaturage no kurwanya inyeshyamba za FDLR zigaruriye agace ka Lubero.
Left Hazukay yatangarije Radio Okapi ko izo ngabo zahageze kandi ko ziteguye kurimbura umutwe wa FDLR.
Yagize ati: “Ubu tuvugana ingabo zamaze kuhagera, zije gukuruho FDLR yica abantu buri munsi mu gace ka Lubero. Tuzafatanya n’ingabo za MONUSCO, ndatekereza ko arizo mugiye kuzabona hano hanze.”
Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane abantu 14 biciwe mu gitero mu gace ka Miriki abandi 9 barakomereka, bivugwa ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe w’abarwanyi wa FDLR, Amerika ifata nk’umutwe w’iterabwoba.
Umuyobozi w’igikorwa cyo kurandura burundu FRDLR (Operation Sokola 1) Gen Mbangu Mashita yasuye agace kabereyemo ibi bitero aganiriza abaturage kugira ngo abashe kubona amakuru ahagije.
Abayobozi ba gisivile n’ab’ingabo mu gace igitero cyagabwemo bacyamaganiye kure bavuga ko ari igikorwa kigayitse cyo kwica abasivile.
Umushinjacyaha wa Gisirikare mu gace ka Beni-Butembo, Maj. Kumbo Ngoma, yatangiye iperereza ku byaha bya bikorwa na FDLR, akaba ashinja uyu mutwe gukora ibyaha byibasira inyoko muntu
https://inyenyerinews.info/human-rights/rdc-ingabo-za-leta-niza-monusco-ziteguye-kubura-ibitero-kuri-fdlr/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKuri uyu wa gatanu umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa muri gahunda y’ibitero bigamije kurwanya inyeshywamba za FDLR (Operation Sokola 1), Left. Mak Hazukay yavuze ko ingabo za Leta FARDC n’iza Monusco ziteguye kurwanya FDLR nyuma y’aho uwo mutwe ukekwaho urupfu rw’abantu 14 baguye mu bitero bivugwa ko wagabye mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS