Abasivili bo mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje gupfira mu ntambara ihanganisha umutwe wa FDLR n’indi yitwaje intwaro muri icyo gihugu.

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko hari abaturage besnhi baherutse gupfa, abandi bagakomerekera mu mirwano yahanganishije FDLR n’umutwe na NDC ya Tabo Cheka.

Biravugwa ko umutwe w’abarwanyi ba NDC wateye FDLR maze iyambura agace ka Buleusa yari yarigaruriye ndetse yari yaragize abaturage baho nk’imfungwa, nk’uko itangazo ry’ikigo gishinzwe guharanira amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO) gikorera muri ako gace cyabigaragaje.

FDLR kandi yari yatsinzwe n’umutwe wa Mai-Mai, aho yagerageje gushaka gutsimbura umutwe wa NDC ahitwa i Bukumbirwa, nkuko Xinhua, ikinyamakuru cy’u Bushinwa kibitangaza.

Nta mubare uzwi w’abaguye muri iyi mirwano, ariko biravugwa ko abasivili benshi baguye muri ibyo bitero, byashyamiranyije imitwe yombi kuva ku Cyumweru kugera ku wa mbere.

Biravugwa ko agace ka Bukumbirwa katwitswemo inzu nyinshi.

Abatuye mu gace ka Buliesa, bamaze gukwira imishwaro bagana mu duce dufite umutekano.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbasivili bo mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje gupfira mu ntambara ihanganisha umutwe wa FDLR n’indi yitwaje intwaro muri icyo gihugu. Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko hari abaturage besnhi baherutse gupfa, abandi bagakomerekera mu mirwano yahanganishije FDLR...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE