PS IMBERAKURI :ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 003 /PSI/2018

UMUYOBOZI W’UMUTEKANO MU MUDUGUDU WA BUHORORO N’UMUPOLISI SIMON
MU MUGAMBI WO GUHOHOTERA BWANA YUMVIHOZE CELESTIN
Rigarutse ku makuru twabatangarije kuwa 24 Kamena 2018 ku byerekeye ihohoterwa
Bwana Yumvihoze Celestin akorerwa n’inzego z’umutekano zo mu Akagali ka Kagugu,
Umurenge wa Kinyinya ;
Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza Imberakuri, Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ibi
bikurikira:
Ingingo ya 1:
Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe kandi ritewe impungenge n’ihohoterwa rikomeje gukorera
Bwana Yumvihoze Celestin, Prezida wungirije w‘ishyaka PS Imberakuri mu mujyi wa kigali.
Amakuru akomeje kugera kw’ ishyaka PS Imberakuri n’uko kuva yafatwa kuwa 24 kamena
2018 ubwo yajyaga ku kazi, nta burenganzira na busa yigeze abona haba kumenyeshwa icyo
azira cyangwa kugezwa imbere y’inzego z’ubucamanza zizwi none icyumweru cyose kikaba
kihiritse afunze nta dosiye.Twakwibutsa ko Bwana Yumvihoze ,yafashwe n’ushinzwe
umutekano mu mudugudu wa buhororo ari kumwe n’abanyerondo ndetse n’ umupolisi bita
Simon baturanye. Amakuru akomeje kutugeraho n’uko iri fatwa ngo riri mu mugambi
wakozwe n’uwo mupolisi unakora akazi k’ubushoferi muri polisi,mu gihe abaturage babazaga
icyo azize ngo uyu mupolisi yavuze ko yigeze kubona Yumvihoze avugana n’umugore we bita
NYIRAFARANGA Solange bahuriye mu kabali k’aho batuye ari byo yise ngo kumuvogerera
urugo. Aha rero bikaba bitumvikana niba ari icyaha yari akoze koko ukuntu ibyo byaba
byarabaye kumugaragaro ntafatirwe mu cyuho kandi rubanda yararebaga ahubwo agategwa
igico mu ijoro yewe nta n’impapuro zimufata abo bari bafite.
Ingingo ya 2:
Rishingiye kuri izi mpamvu zavuzwe haruguru, Ishyaka PS Imberakuri risanga bwana
Yumvihoze agomba gufungurwa nta yandi mananiza. Rikaba riboneye ho umwanya wo
kwibutsa inzego za Leta, ari izo ubutegetsi cyangwa iz’ubucamanza kurenganura Yumvihoze.
Leta nyayo ntabwo iberaho abayikomera amashyi gusa, igomba no kuzirikana ko kunenga
cyangwa kunengwa ari uburenganzira bw’ibanze bwa buri kiremwa muntu. Tuboneyeho
kandi umwanya wo guhumuriza Imberakuri n’Abanyarwanda muri rusange, nta kabuza, aka
karengane kadukorerwa ko tugomba kukaruhuka kakazajya kibukwa nk’amateka.
Imana ibarinde!
Bikorewe i Kigali kuwa 1 Nyakanga 2018
Prezida Interimeri wa PS Imberakuri
MWIZERWA Sylver (sé) .
PS IMBERAKURI
Nyamirambo- Nyarugenge
Kigali
Website: http//www.ps-imberakuri.org
email: simberakuri@gmail.com
tel: +250728 944144
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/2018-07-01-16-51-05-659314107.png?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/2018-07-01-16-51-05-659314107.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSLATEST NEWSUMUYOBOZI W’UMUTEKANO MU MUDUGUDU WA BUHORORO N’UMUPOLISI SIMON MU MUGAMBI WO GUHOHOTERA BWANA YUMVIHOZE CELESTIN Rigarutse ku makuru twabatangarije kuwa 24 Kamena 2018 ku byerekeye ihohoterwa Bwana Yumvihoze Celestin akorerwa n’inzego z’umutekano zo mu Akagali ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ; Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza Imberakuri, Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ibi bikurikira: Ingingo ya 1: Ishyaka PS Imberakuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Related Posts

Ninde undirije umwana?Yo gacaracara, yo gacana Injishi, akenyegeze Ibisabo!

Ninde undirije umwana?Yo gacaracara, yo gacana Injishi, akenyegeze Ibisabo!

Witnesses, Health, and Recusal: The Unfolding Drama of Aimable Karasira’s Trial

Witnesses, Health, and Recusal: The Unfolding Drama of Aimable Karasira’s Trial

Nyuma y’Amezi 6 Gasana Alfred birangiye yangiwe n’Ubuholandi guhagararira u Rwanda.

Nyuma y’Amezi 6 Gasana Alfred birangiye yangiwe n’Ubuholandi guhagararira u Rwanda.

Sorry, comments are closed for this post