Inkuru dukesha  Imirasire.com avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Mata 2014,mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Rwesero,umudugudu wa Rweza ho mu Karere ka Nyarugenge abana bato batahuye umurambo w’ uruhinja rw’ amezi 9.

Abo bana bakibona uwo murambo mu ishyamba aho bari bajyanywe no gutashya inkwi, bahise batabaza ubuyobozi n’ inzego z’ umutekano.

Imboni yacu yari ihebereye yavuze ko umurambo w’ urwo ruhinja ukimara gutoragurwa baje gusanga nyir’ ubwite Murekatete Claudine yihishe hafi aho mu isyhamba.


Murekatete Claudine yafatiwe muri iryo shyamba yihishe kuko yari amaze kwihekura

Akimara gufatwa abazwa niba ari we wakoze iryo shyano atagoranye yahise abyemera avuga ko yakuyemo iyo nda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Mata 2014.

Iyo ni inda y’ amezi 9 yakuwemo ijugunywa mu ishyamba

Yagize ati”Ubwanjye nafashe icyemezo cyo kuyikuramo nyijugunya mu ishyamba mu rwego rwo kuyobya uburari kuko nari nzi ko ntawuzabimenya”.

Nubwo bimeze bityo;kenshi Murekatete Claudine mwene Karangwa na Bampire yagiye abazwa n’ abantu babanaga niba atwita akabihakana yivuye inyuma.

Kugeza magingo aya; Murekatete Claudine afungiye afungiye kuri station ya polisi I Mageragere aho akurikiranyweho ibyaha byo kwica uwo yabyaye akoresheje uburyo bwo gukuramo inda bunyuranyije n’ itegeko ryatowe.

Izi mpamvu zitari zishyigikiwe n’inzego z’abanyamadini na sosiyete civile, ni impamvu zikubiye mu ngingo y’165 y’amategeko ahana gukuramo inda, zemeza ko umugore cyangwa umukobwa yakuramo inda bishingiye;

1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

2° kuba yarashyingiwe ku ngufu.

3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Urujijo rukomeje kuba rwose kubera kutumva neza zimwe mu ngingo zikubiye mu itegeko rihana abakuramo inda ndetse binafashe kurwanya ibyaha byakorwa hitwajwe kutumva no kutamenya icyo amategeko avuga kuri icyi cyaha cyo gukuramo inda.


Gaston Rwaka – imirasire.com

Placide KayitareHUMAN RIGHTSInkuru dukesha  Imirasire.com avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Mata 2014,mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Rwesero,umudugudu wa Rweza ho mu Karere ka Nyarugenge abana bato batahuye umurambo w’ uruhinja rw’ amezi 9. Abo bana bakibona uwo murambo mu ishyamba aho bari bajyanywe no gutashya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE