Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 3 Gicurasi 2014, mu kagari ka Kivugiza , Umurenge wa Nyamirambo , Nzamukunda Diane uzwi ku izina rya Stessy yafatanywe igikapu n’ ikibuyu cy’ amazi ( gourde ) bya gisirikare anashinja uwo baguze ko yashatse no kumugurisha imbunda arabyanga.

Akimara gufatanywa ibyo bikoresho bya gisirikare (igikapu, n’ ikibuyu cy’ amazi) nyuma y’ icyumweru 1 abiguze, Stessy yabwiye inzego z’ umutekano ko yabiguriye Manzi. Mbere y’ abashinzwe umutekano, yanavuze kandi ko Manzi yamuzaniye n’ imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov ngo yanga kuyigura.

Muri ibyo byose Nzamukunda avuga, Manzi yemera gusa ko yamugurishije igikapu ku mafaranga y’ amanyarwanda 1000 naho iby’ imbunda akabihakana yivuye inyuma.

Itohoza ryacu ryigenga rigaragaza ko mu by’ ukuri uyu Nzamukunda yiregura avuga ko Manzi yamuzaniye igikapu n’ imbunda ashaka kwikura mu byaha akabisigamo mugenzi we kuko iyo aza kuba inyangamugayo yari gutanga amakuru ko yamubonanye ibikoresho bya gisirikare birimo n’ iyo mbunda nk’ uko yabyivugiye.

Si ibyo gusa , kuko hari n’ amakuru atugeraho ava mu nzego z’ ibanze z’ umutekano yemeza ko Stessy yatumye Manzi iyo mbunda kuko ngo hari umuntu bagombaga kujya kwica i Gitarama ( ni mu karere ka Muhanga ).

Mu rwego rwo kumenya icyihishe inyuma y’ aya amakuru twagerageje kugira icyo tubaza Umuvugizi wa Polisi y’ igihugu mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi adutangariza ko bakomeje iperereza ndetse ko bagiye no kuganira n’ abo bashinjwa kugura no kugurishanya ibikoresho bya gisirikare.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Gicurasi 2014, Supt. Mbabazi yagize ati” Tubijeje ko tugiye gukoresha ububasha duhabwa n’ itegeko kugira ngo tumenye neza amakuru y’ impamo ariko mu gihe kiri imbere turabatangariza uko bimeze”.

N’ ubwo bimeze bityo, ubwo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwafataga abo bakekwaho ibyaha byo gutunga ibikoresho bya gisirikare mu buryo butemewe, hanafashwe abandi bantu barenze 10 harimo n’ abana 2 batarengeje imyaka 12 y’ amavuko, bivugwa ko batoraguye icyo gikapu ariko baza kurekurwa nyuma yo gutanga amakuru basabwaga.

Mu gihe iperereza rigikomeje, Nzamukunda Nadia bakunze kwita Stessy na Manzi bari mu maboko ya polisi i Nyamirambo.

Emmanuel Nsabimana – imirasire.com

Placide KayitareHUMAN RIGHTSKuri uyu wa Gatandatu taliki ya 3 Gicurasi 2014, mu kagari ka Kivugiza , Umurenge wa Nyamirambo , Nzamukunda Diane uzwi ku izina rya Stessy yafatanywe igikapu n’ ikibuyu cy’ amazi ( gourde ) bya gisirikare anashinja uwo baguze ko yashatse no kumugurisha imbunda arabyanga. Akimara gufatanywa ibyo bikoresho bya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE