Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Ugushyingo 2013 ahagana mu masaha ya saa moya n’ iminota 10, ku muhanda uzwi cyane wa mabuye wa ahitwa kwa Mutwe habereye impanu idasanzwe maze Imana ikinga ukuboko ntiyagira uwo ihitana.

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso beni itwara imyanda yazamukaga mu muhanda w’amabuye aho hitwa kwa Mutwe imeze nk’ igana mu Biryogo, yaje kubura imbaraga ziyizamura maze isubira inyuma, muri uko gusubira inyuma iyi kamyo yagonze indi modoka yazamukaga, igonga moto maze ihitana igipangu ndetse na butike arinaho yahagaze imaze kubisenya.

Iyi ni inzu yahitanywe n’ iyi fuso

Muri uko kugonga ibyo byose nta muntu n’umwe wahasize ubuzima, uretse abantu 3 bakomeretse abashinzwe umutekano baka bahise bagera Ingabo ndetse na Polisi bakaba bahise bihutira kubajyana kwa muganga.

Iyi modoka niyo yagonze

Abaturiye ako gace impanuka yabereyemo, batangarije imirasire.com ko n’ ubusanzwe ako gace gakunze kuberamo impanuka, bityo bakaba bifuza ko inzego zibishinzwe zashyiraho itegeko imodoka nini ntizijye zinyura muri uwo muhanda wo kwa Mutwe.

Polisi yahise itangira akazi kayo ikora iperereza, kugirango hamenyekane intandaro y’ iyi mpanuka.

Dore andi mafoto y’ uko impanuka yagenze



Iyi modoka niyo yagonzwe



Abari bari kuri iyi moto bakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga

Uyu muhanda niwo wo kwa Mutwe



Uyu mugabo niwe nyiri modoka yagonzwe avugana n’ itangazamakuru

Mecky Kayiranga – imirasire.com

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/aha_naho_yasenye.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/aha_naho_yasenye.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSKu mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Ugushyingo 2013 ahagana mu masaha ya saa moya n’ iminota 10, ku muhanda uzwi cyane wa mabuye wa ahitwa kwa Mutwe habereye impanu idasanzwe maze Imana ikinga ukuboko ntiyagira uwo ihitana. Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso beni itwara imyanda yazamukaga mu muhanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE