Abaturage bavoma amazi basangira n’amatungo (Ifoto/Safi E) 

 

Abatuye Akarere ka Nyagatare baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’amazi cyatewe n’izuba ryinshi ryakamishije ibidamu bavomagamo.Baravuga ko kubona amazi yo kunywa, kuhira inka zabo no gukora indi mirimo ari ikibazo cy’ingorabahizi kuva izuba ryatangira gucana muri gashyantare 2014; kandi ngo uko iminsi yicuma ari ko ikibazo kirushaho gukomera.

Uwitwa Kayinamura Robert yabwiye Izuba Rirashe ati, “Ariya mazi mabi duha inka, natwe ni yo tunywa. Manuka kuri uriya musozi nshoye inka kandi

mba

nafite inyota, nagerayo najye nkinywera kandi n’abandi baturage ni yo banywa rwose, urumva ko nta mwanya wo kuyateka, mbese inka n’abantu, twese turasangira.”

Ahari ibidamu bitarakama usanga hahuriye abaturage benshi barwanira amazi; kandi nabwo bamwe ugasanga baje baturutse kure nko mu birometero bisaga bitatu.

Ubuke bw’ayo mazi butuma abaturage bashyamirana ubwabo; cyangwa ugasanga bashyamiranye n’aborozi, bamwe bashaka amazi yo gukoresha mu ngo, abandi bashaka ayo gushora inka zabo.

Mu murege wa Matimba, umwaka ushize, abaturage bari bafite ivomero rya kijyambere ariko ubu icyuma cyabafashaga kuzamura amazi mu butaka cyarapfuye.

Umuturage waho witwa Ngendahima Emmanuel avuga ko iyo bagiye kuvoma  ku madamu acukurwa n’aborozi, aborozi  buhiriramo inka zabo babirukana kugira ngo batabamarira amazi.

Munyaneza  Ernest, umworozi muri Nyagatare, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ″twemera gusaranganya ayo mazi n’abandi mu gihe cy’imvura″ gusa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred Atuhe, yabwiye iki kinyamakuru ko iki kibazo kibagoye cyane kandi ko batagifitiye igisubizo cya vuba.

Gusa yabwiye iki kinyamakuru ko hari imishinga yatangiye gutekerezwa mu rwego rwo  kugikemura.

Yasobanuye ko ″muri iyo mishinga ishobora kuzagira icyo itumarira mu myaka iri mbere, harimo Uruganda rw’amazi ruzashyirwa ku Muvumba, urumva ko ari ibintu bisaba amikoro tukaba turimo gushaka abaterankunga.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe amazi, n’isukura mu kigo cy’igihugu gifite amazi mu nshingano zacyo (EWSA), James Sano, na we yemeranya n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare kuri gahunda yo kubaka uruganda rw’amazi ku Muvumba.

James Sano avuga ko  bagiye gutanga isoko, bikazatwara nibura amezi atatu, naho imirimo yo kubaka no gutunganya imiyoboro bizatwara hafi amezi umunani.

Sano akomeza avuga ko aho EWSA iteganya gukura amazi ari mu birometero 30, imiyoboro y’amazi ikazanyura no mu mirenge ya Matimba, Nyagatare, Rwimiyaga na Karagazi kuko aho hose byagaragaye ko bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSAbaturage bavoma amazi basangira n’amatungo (Ifoto/Safi E)    Abatuye Akarere ka Nyagatare baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’amazi cyatewe n’izuba ryinshi ryakamishije ibidamu bavomagamo.Baravuga ko kubona amazi yo kunywa, kuhira inka zabo no gukora indi mirimo ari ikibazo cy’ingorabahizi kuva izuba ryatangira gucana muri gashyantare 2014; kandi ngo uko iminsi yicuma ari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE